Monday, July 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Uko abantu babiri baturutse mu Rwanda batumye Gari ya Moshi ihagarikwa igitaraganya mu Budage

radiotv10by radiotv10
03/10/2024
in AMAHANGA
0
Uko abantu babiri baturutse mu Rwanda batumye Gari ya Moshi ihagarikwa igitaraganya mu Budage
Share on FacebookShare on Twitter

Inzego z’ubuzima mu Budage ziri gusuzuma abagenzi babiri bari baturutse mu Rwanda, barimo umunyeshuri bivugwa ko yahuye n’umwe mu barwayi ba Marburg, nyuma yuko baketsweho iyi ndwara, bigatuma Gari ya Moshi barimo ihagarikwa byihuse.

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Ukwakira 2024, aho abantu babiri barimo umugabo n’umukobwa w’umukunzi we bagaragayeho ibimenyetso birimo inkorora ubwo bari muri Gari ya Moshi yavaga i Frankfurt yerecyeza muri Hamburg.

Umwe muri aba bantu babiri, bivugwa ko ari umunyeshuri wageze mu Budage n’indege iturutse mu Rwanda, aho yanahuye n’umuntu wasanganywe icyorezo cya Marburg kimaze icyumweru kigaragaye mu Rwanda.

Ibi byatumye sitasiyo ya Gari ya Moshi barimo iba ihagaritse imirimo by’igihe gito, ari na bwo inzego z’ubuzima zakuragamo abagenzi, ndetse aba babiri bagahita bajyanwa mu Bitaro bya Kaminuza ‘University Hospital Eppendorf’ byo muri Hamburg kugira ngo zikurikirane.

Inzego z’ubuzima mu Budage zatangaje ko abagenzi 200 bari muri iyi Gari ya Moshi, ari bo bamenyekanye, kandi ko hari gukorwa isuzuma kugira ngo hamenyekane niba baba bahuye n’aba bantu babiri.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, ryatangaje ko umurwayi wa Marburg umwe waturutse mu Rwanda, yagiriye urugendo mu Bubiligi, ariko ko kugeza ubu ameze neza, ndetse ko yarangije iminsi 21 y’igihe yagenewe cyo kumara ari mu kato, ku buryo ubu adashobora no kugira abo yanduza.

Iyi ndwara ya Marburg imaze guhitana abantu 11 mu Rwanda, iterwa na Virus na yo yitwa Marburg yagaragaye bwa mbere mu mujyi wa Marburg mu Gihugu cy’Ubudage ahagana mu mwaka wa 1967.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three + nineteen =

Previous Post

Menya umubare w’abamaze kumenyekana ko bahuye n’abanduye Marburg mu Rwanda n’abamaze gukira

Next Post

Rwamagana: Abagabo batatu n’abagore babiri baguwe gitumo mu gishanga bakora ibitemewe

Related Posts

Eng.-US mentioned consequences if the agreement signed between Rwanda and DRC are not respected

Eng.-US mentioned consequences if the agreement signed between Rwanda and DRC are not respected

by radiotv10
14/07/2025
0

Ambassador of The United States of America in the Democratic Republic of Congo has warned that there will be consequences...

Ifungurwa ry’Umupaka wa Bunagana riravugwaho kuzana kutavuga rumwe hagati ya Congo na Uganda

Ifungurwa ry’Umupaka wa Bunagana riravugwaho kuzana kutavuga rumwe hagati ya Congo na Uganda

by radiotv10
14/07/2025
0

Nyuma yuko ubuyobozi bwa Uganda bufunguye Imipaka ya Bunagana na Ishasha ihuza iki Gihugu na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,...

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

by radiotv10
14/07/2025
0

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za America muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko hari ibihano biteganyijwe mu gihe...

Nyuma y’ukwezi uwabaye Perezida wa Zambia yitabye Imana n’uwayoboye Nigeria yapfuye

Nyuma y’ukwezi uwabaye Perezida wa Zambia yitabye Imana n’uwayoboye Nigeria yapfuye

by radiotv10
14/07/2025
0

Muhammadu Buhari wabaye Perezida wa Nigeria, yitabye Imana ku myaka 82 azize uburwayi yari amaranye igihe, nyuma y’ukwezi kumwe Edgar...

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

by radiotv10
11/07/2025
0

Abacamanza babarirwa hejuru y’ijana bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bigabije imihanda bajya kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri ishinzwe Imari...

IZIHERUKA

Eng.-US mentioned consequences if the agreement signed between Rwanda and DRC are not respected
AMAHANGA

Eng.-US mentioned consequences if the agreement signed between Rwanda and DRC are not respected

by radiotv10
14/07/2025
0

Ifungurwa ry’Umupaka wa Bunagana riravugwaho kuzana kutavuga rumwe hagati ya Congo na Uganda

Ifungurwa ry’Umupaka wa Bunagana riravugwaho kuzana kutavuga rumwe hagati ya Congo na Uganda

14/07/2025
America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

14/07/2025
Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

14/07/2025
Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

14/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE (ctd): Is the West fully responsible?

LIBERATION vs INDEPENDENCE (ctd): Is the West fully responsible?

14/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rwamagana: Abagabo batatu n’abagore babiri baguwe gitumo mu gishanga bakora ibitemewe

Rwamagana: Abagabo batatu n’abagore babiri baguwe gitumo mu gishanga bakora ibitemewe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-US mentioned consequences if the agreement signed between Rwanda and DRC are not respected

Ifungurwa ry’Umupaka wa Bunagana riravugwaho kuzana kutavuga rumwe hagati ya Congo na Uganda

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.