Thursday, December 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Hatahuwe uruganda rwakoraga inzoga zari zarazengereje abaziguraga bashituwe n’izina ryarwo

radiotv10by radiotv10
12/10/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Hatahuwe uruganda rwakoraga inzoga zari zarazengereje abaziguraga bashituwe n’izina ryarwo
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi ikorera mu Karere ka Rwamagana yatahuye inafunga uruganda rw’inzoga rwa Kompanyi ‘Haby Ubuzima Bwiza’ iherereye mu Murenge wa Rubona muri aka Karere, nyuma yuko inzoga rwakoraga zazengerezaga abaturage baziguraga bashituwe n’izina ryarwo ‘Ubuzima Bwiza’.

Igikorwa cyo gutahura no gufunga uru ruganda, cyabaye kuri uyu wa Gatanu mu Kagari Kabatsi mu Murenge wa Rubona, aho uru ruganda rwari ruherereye.

Ubusanzwe uru ruganda rwari rwahawe ubuziranenge ku binyobwa bya ‘Zahuka Banana na Zahuka Ginger’, ariko rukaba rwakoraga inzoga z’inkorano yari imaze kwamamara ku izina ry’Ibipyampya.

Byagaragaye ko iyi nzoga itakorwaga hubahirijwe amabwiriza, kuko uru ruganda rwifashishaga Za Ethanol, n’ubundi bwoko butandukanye bw’ifu, hakiyongero n’imisemburo.

Ibi byatunguye bamwe mu baturage basaba ubuyobozi kujya bukora ubugenzuzi buhoraho kugira ngo batazapfa bishwe n’izi nzoga zari zibageze ahabi.

Umwe ati “Twabonaga kiriya cyapa kiri mu Kibabara cyanditseho Ubuzima bwiza, tukumva ko afite ibyangombwa, twumvaga ko akora ibintu bizima.”

Undi ati “Leta ifite inshingano nyinshi,mu nshingano ifite rero harimo gutanga ibyangombwa kandi babitanga babanje kugenzura ko ibyo batangiye ibyangombwa byujuje ubuziranenge. Ni muri urwo rwego rero bataguma mu gutanga ibyangombwa gusa ahubwo hajya habaho kugenzura no gusura ba bantu batandukanye bakareba niba ibyangombwa babahaye, bakareba niba ibyo bakora uko bigenda.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana yavuze ko bamenye ko amakuru yatumye hatahurwa ibi bikorwa, yatanzwe n’abaturage.

Ati “Batubwira ko mu Murenge wabo hari ahantu hari Uruganda rukora inzoga babona ko ziteza ibibazo mu baturage bazinywa bakagira urugomo.”

Yaboneyeho kugira inama abashing inganda nk’izi, ati “Icyo tubabwira ni uko baba bakwiriye kubahiriza amategeko. Uwo ari we wese ukora ibinyiranyije n’ibyo yasabiye ibyangombwa, aba akora amakosa kandi ahanwa n’amategeko. Ntabwo tuzamworohera n’izindi nzego dufatanya nka RFDA n’inzego z’umutekano ndetse dufatanyije n’abaturage, n’utarafatwa uyu munsi, ejo azafatwa kubera ko abaturage bamaze kubona ububi bw’izi nzoga.”

SP Hamdun Twizeyimana yavuze kandi hamaze kumenyekana amakuru y’izindi nganda na zo zishobora kuba zikora nk’uru, bityo ko akazo kashobotse.

Basanze uru ruganda rufite ububiko bw’inzoga nyinshi zari zarazengereje abaturage

Basanze bakoresha ibirimo ibinyabutabire byica

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve − six =

Previous Post

Uwafatanywe urumogi yateze imodoka nk’abagenzi basanzwe yitanzeho amakuru arambuye mu butabera

Next Post

Imibare mishya y’uko Marburg ihagaze mu Rwanda iratanga icyizere

Related Posts

Min.Nduhungirehe yagaye Umunyekongo uzwi ku rwego mpuzamahanga wirengagije iby’ingenzi mu makuru yatangaje

Min.Nduhungirehe yavuze gihamya ibeshyuza ababeshye ko hari bombe zavuye Bugarama zarashwe Kamanyola

by radiotv10
11/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwerera, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko abazamuye ibirego by’ibinyoma bivuga ko hari ibisasu byarashwe muri Kamanyola biturutse...

Ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze kuri Animateri w’ishuri rimwe ukekwaho gusambanya abanyeshuri babiri baryigamo

Ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze kuri Animateri w’ishuri rimwe ukekwaho gusambanya abanyeshuri babiri baryigamo

by radiotv10
11/12/2025
0

Umukozi ushinzwe imyirwarire y’abanyeshuri mu ishuri rya Saint Trinité de Ruhango riherereye mu Karere ka Ruhango, yatawe muri yombi n’Urwego...

Ibizamini bya Leta: Imitsindire muri ‘O Level’ yasubiye inyuma, muri ‘Primaire’ irazamuka

Hagaragajwe impamvu zituma amashuri y’i Kigali adatsindisha bishimishije mu bizamini bya Leta

by radiotv10
11/12/2025
0

Mu nama nyunguranabitekerezo yahurije hamwe inzego z’uburezi mu Mujyi wa Kigali, haganiriwe ku mpamvu zituma amashuri yo muri uyu Mujyi...

AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Hemejwe amakuru y’umupolisi w’u Rwanda warashe abantu babiri barimo DASSO nawe agahita yirasa

by radiotv10
10/12/2025
0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko Umupolisi wo mu Murenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro, yarashe abantu babiri barimo Umu-DASSO...

BREAKING: U Rwanda rusohoye itangazo ruvuga ku bimaze iminsi muri Kivu y’Epfo runasubiza ku binyoma rwongeye kwegekwaho

BREAKING: U Rwanda rusohoye itangazo ruvuga ku bimaze iminsi muri Kivu y’Epfo runasubiza ku binyoma rwongeye kwegekwaho

by radiotv10
10/12/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda iratangaza ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo idakwiye kwegeka ku Rwanda ibikorwa byo kurenga ku gahenge, nyuma...

IZIHERUKA

Amakuru mashya: Ibya Rayon byongeye gusubirwamo abayobozi bose bakurwaho hahita hatangazwa ab’inzibacyuho
FOOTBALL

Perezida w’Inzibacyuho wa Rayon yatanze umucyo ku bibaza ku hazaza h’ikipe

by radiotv10
11/12/2025
0

Min.Nduhungirehe yagaye Umunyekongo uzwi ku rwego mpuzamahanga wirengagije iby’ingenzi mu makuru yatangaje

Min.Nduhungirehe yavuze gihamya ibeshyuza ababeshye ko hari bombe zavuye Bugarama zarashwe Kamanyola

11/12/2025
AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

11/12/2025
Ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze kuri Animateri w’ishuri rimwe ukekwaho gusambanya abanyeshuri babiri baryigamo

Ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze kuri Animateri w’ishuri rimwe ukekwaho gusambanya abanyeshuri babiri baryigamo

11/12/2025
Nyuma yuko abasirikare b’u Burundi butsinzwe na AFC/M23 muri Uvira Igihugu cyabo cyahise gifata icyemezo

Nyuma yuko abasirikare b’u Burundi butsinzwe na AFC/M23 muri Uvira Igihugu cyabo cyahise gifata icyemezo

11/12/2025
Bamporiki wabaye muri Guverinoma y’u Rwanda yitabiriye umuhango wo gusezerana w’Umuhanzi Niyo Bosco

Bamporiki wabaye muri Guverinoma y’u Rwanda yitabiriye umuhango wo gusezerana w’Umuhanzi Niyo Bosco

11/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Imibare mishya y’uko Marburg ihagaze mu Rwanda iratanga icyizere

Imibare mishya y’uko Marburg ihagaze mu Rwanda iratanga icyizere

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida w’Inzibacyuho wa Rayon yatanze umucyo ku bibaza ku hazaza h’ikipe

Min.Nduhungirehe yavuze gihamya ibeshyuza ababeshye ko hari bombe zavuye Bugarama zarashwe Kamanyola

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.