Friday, January 23, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Abahanzi muri muzika Nyarwanda bibarutse nyuma y’amezi atatu bakoze ubukwe

radiotv10by radiotv10
15/10/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Abahanzi muri muzika Nyarwanda bibarutse nyuma y’amezi atatu bakoze ubukwe
Share on FacebookShare on Twitter

Abahanzi Nyarwanda, Nshimiyimana Robert uzwi nka Roberto na Marie Iratwibuka Salome bamamaye muri Kiliziya Gatulika, bibarutse imfura yabo nyuma y’amezi atatu bakoze ubukwe.

Roberto na Salome bakoze ubukwe ku wa 13 Nyakanga 2024, aho bibarutse imfura yabo bamaze amezi atatu n’iminsi ibiri basezeranye imbere y’Imana.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na RADIOTV10, Roberto yavuze ko umuryango we uri mu byishimo byo kuba bibarutse imfura bakiriye bari bamaze igihe bayitegerezanyije amatsiko.

Yagize ati “Ntabwo nabona byinshi mvuga, gusa turishimye. Ni umwana twategereje igihe kirekire kuva mu kwa mbere. Ibyishimo byadusaze, umwana ameze neza n’umubyeyi ameze neza.”

Yakomeje avuga ko we n’umgore we batakoze ibihangano byinshi muri uyu mwaka, kuko bawukozemo ibikorwa binyuranye byabasabaga kubishyiramo imbaraga.

Ati “Uyu mwaka wabayemo ibintu byinshi, ubukwe no kubutegura, byari byinshi, ntabwo twakoze indirimbo nyinshi kuko twari muri rwinshi, ariko nyuma bizagenda neza tuzakomeza gukora indirimbo.”

Mu mpera z’umwaka ushize, mu kwezi k’Ugushyingo 2023, aba bahanzi bamuritse Album yabo ya mbere bise ‘Icyaha’ iriho indirimbo zakunzwe nka ‘Umwungeri mwiza’, ‘Dufite Imana’, ‘Byinira Imana’, ‘Ivu rihoze’. ‘Rukundo’, na ‘Ihorere’.

Aba bombi kandi nibo ba mbere bashinze itsinda rifite imizi muri kiliziya Gatulika mu Rwanda, rigizwe n’umukobwa n’umuhungu riririmba indirimbo zihimbaza Imana mu buryo bugezweho.

Nshimiyimana Robert uzwi nka Roberto na Marie Iratwibuka Salome, nubwo itsinda ryabo ryubatse izina muri Kiliziya Gatulika, basanzwe banaririmba mu makorali akomeye, aho Roberto aririmba muri yitwa International et Ensemble Instrumantal de Kigali, naho umugore we Salome aririmba muri Chorale de Kigali ifite amateka akomeye muri Kiliziya Gatulika.

Baherutse gukora ubukwe
Byari ibirori binogeye ijisho

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 − 11 =

Previous Post

Hahishuwe umutego Congo yashatse gutega u Rwanda mu biganiro biheruka n’uburyo rwawusimbukanye ubushishozi

Next Post

Hamenyekanye amakuru y’iruka ry’Ikirunga kimwe cyo muri Congo

Related Posts

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

by radiotv10
23/01/2026
0

Abanyamakuru bazwi mu Rwanda, Aissa Cyiza, Cyuzuzo Jeanne d’Arc, Michèle Iradukunda uzwi nka Michou, na Mucyo Christella, bazwi mu kiganiro...

Bruce Melodie nyuma y’amasaha macye yerecyeje muri Kenya yahise atangira gukora icyamujyanye

Bruce Melodie nyuma y’amasaha macye yerecyeje muri Kenya yahise atangira gukora icyamujyanye

by radiotv10
23/01/2026
0

Umuhanzi Bruce Melodie ukunze kwiyita ‘Munyakazi’, nyuma y’amasaha macye ahagurutse i Kigali akerecyeza i Nairobi muri Kenya mu bikorwa byo...

Why Hobbies Can Make You Happier (and Which Ones Are Trending)

Why Hobbies Can Make You Happier (and Which Ones Are Trending)

by radiotv10
23/01/2026
0

Life can be stressful. School, work, social life, and responsibilities can make anyone feel tired or overwhelmed. One simple way...

Did you know that hugging can help heal sadness? Here are the benefits of hugging

Did you know that hugging can help heal sadness? Here are the benefits of hugging

by radiotv10
22/01/2026
0

There are moments when someone feels sad, lonely, or stressed, and words are not enough to make them feel better....

Ibyamenyekanye ku cyatumye umuhanzi The Ben asiba ubutumwa bwateje urujijo

Ibyamenyekanye ku cyatumye umuhanzi The Ben asiba ubutumwa bwateje urujijo

by radiotv10
20/01/2026
0

Umuhanzi The Ben wari watangaje ko amakuru yari yatangajwe na mugenzi we Bruce Melodie ko bafite ibitaramo bizazazenguka Igihugu ari...

IZIHERUKA

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026
AMAHANGA

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

by radiotv10
23/01/2026
0

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

23/01/2026
Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

23/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

23/01/2026
Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

23/01/2026
Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

23/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hamenyekanye amakuru y’iruka ry’Ikirunga kimwe cyo muri Congo

Hamenyekanye amakuru y’iruka ry’Ikirunga kimwe cyo muri Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.