Saturday, April 11, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hamenyekanye amakuru y’iruka ry’Ikirunga kimwe cyo muri Congo

radiotv10by radiotv10
15/10/2024
in AMAHANGA
0
Hamenyekanye amakuru y’iruka ry’Ikirunga kimwe cyo muri Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Ikirungga cya Nyamuragira giherereye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kimaze iminsi ibiri gitangiye kuruka nk’uko byemejwe n’Ikigo gishinzwe kugenzura iby’Ibirunga muri Goma, OVG.

Ni amakuru yemejwe n’Ikigo cy’i Goma gishinzwe Kugenzara iby’Ibirunga OVG (Goma Volcano Observatory) kuri uyu wa Mbere, cyemeje ko iki Kirunga kiri kuruka kuva ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.

Umuyobozi Ushinzwe iby’Ubumenyi muri OVG, Charles Balagizi yavuze ko ibikoma biri kuva muri iki kirunga, biva mu nda y’Isi byerecyeza mu majyaruguru, mu burengerazuba ndetse no mu majyepfo yacyo.

Amashusho yafashwe na satellite aheruka, agaragaza ko ibyerecyezo bitatu by’ibikoma biva mu kirunga bikomeje kwisuka birimo ibimaze kugera mu bilometero birindwi.

Balagizi aganira n’Ibiro Ntaramakuru by’Abanyekongo, yagize ati “Ibikoma bituruka mu nda y’ikirunga biri kugaragara ku gasongero ka Nyamuragira, iyo urebeye mu Mujyi wa Goma.”

Nyamuragira ni kimwe mu Birunga byo muri Afurika bikiruka, giherereye muri Pariki y’Igihugu ya Virunga rwagati, kikaba cyari kimaze umwaka n’igice n’ubundi kirutse, dore ko cyaherukaga kuruka tariki 14 Werurwe umwaka ushize wa 2023.

Goma iherereyemo iki Kirunga, isanzwe inabamo ikindi kirunga cya Nyiragongo, cyo giheruka kuruka  muri Gicurasi 2021 aho cyanahitanye abantu 21.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five − one =

Previous Post

Abahanzi muri muzika Nyarwanda bibarutse nyuma y’amezi atatu bakoze ubukwe

Next Post

Amakuru agezweho ku ishusho y’icyorezo cya Marburg mu Rwanda

Related Posts

Hagiye hanze amashusho agaragaza indege y’intambara ya FARDC iri gusuka ibisasu muri Minembwe

Hagiye hanze amashusho agaragaza indege y’intambara ya FARDC iri gusuka ibisasu muri Minembwe

by radiotv10
11/04/2026
0

Uruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rurashinjwa gukomeza kurasa ibisasu mu bice bituwemo n’Abanyekongo b’Abanyamulenge muri Minembwe,...

Abaherutse kujya mu isanzure bagarutse ku Isi nyuma yo kugenda ibilometero birenga miliyoni 1

Abaherutse kujya mu isanzure bagarutse ku Isi nyuma yo kugenda ibilometero birenga miliyoni 1

by radiotv10
11/04/2026
0

Abahanga baherutse gukora urugendo rwerecyeza hafi y’ukwezi mu butumwa bwiswe Artemis II bagarutse ku Isi amahoro, nyuma yo kugenda ibilometero...

Ibihugu byo muri Afurika bikomeje gufata ingamba zo guhangana n’ibura rya Lisansi

Ibihugu byo muri Afurika bikomeje gufata ingamba zo guhangana n’ibura rya Lisansi

by radiotv10
10/04/2026
0

Ibihugu byinshi byo ku Mugabane wa Afurika bikomeje gutangaza ingamba zitandukanye zo guhangana n’ikibazo cy'ibura ry'ibikomoka kuri Peteroli n’izamuka ry’ibiciro...

Mayor wa New York yizihije iminsi 100 ku buyobozi akora urugendo n’amaguru agenda asuhuzanya n’abaturage

Mayor wa New York yizihije iminsi 100 ku buyobozi akora urugendo n’amaguru agenda asuhuzanya n’abaturage

by radiotv10
09/04/2026
0

Umuyobozi w’Umujyi wa New York, Zohran Mamdani yizihije iminsi 100 ye ya mbere ku ari muri izi nshingano akora urugendo...

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

by radiotv10
09/04/2026
0

Ibiciro by’ibimoka kuri peteroli ku isi byahise bigabanuka nyuma yuko hatangajwe agahenge mu ntambara hagati ya Leta Zunze Ubumwe za...

IZIHERUKA

Hagiye hanze amashusho agaragaza indege y’intambara ya FARDC iri gusuka ibisasu muri Minembwe
AMAHANGA

Hagiye hanze amashusho agaragaza indege y’intambara ya FARDC iri gusuka ibisasu muri Minembwe

by radiotv10
11/04/2026
0

11/04/1994: Umunsi ukomeye MINUAR yatereranye Abatutsi muri ETO-Kicukiro, i Kiziguro hicwa 5.500

11/04/1994: Umunsi ukomeye MINUAR yatereranye Abatutsi muri ETO-Kicukiro, i Kiziguro hicwa 5.500

11/04/2026
Abaherutse kujya mu isanzure bagarutse ku Isi nyuma yo kugenda ibilometero birenga miliyoni 1

Abaherutse kujya mu isanzure bagarutse ku Isi nyuma yo kugenda ibilometero birenga miliyoni 1

11/04/2026
How to Choose What Matters Most in Life

How to Choose What Matters Most in Life

11/04/2026
Ibihugu byo muri Afurika bikomeje gufata ingamba zo guhangana n’ibura rya Lisansi

Ibihugu byo muri Afurika bikomeje gufata ingamba zo guhangana n’ibura rya Lisansi

10/04/2026
Leta ya Michigan muri America yemeje ku mugaragaro itariki 07 Mata nk’umunsi wo Kwibuka Jenoside

Leta ya Michigan muri America yemeje ku mugaragaro itariki 07 Mata nk’umunsi wo Kwibuka Jenoside

10/04/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru agezweho ku ishusho y’icyorezo cya Marburg mu Rwanda

Amakuru agezweho ku ishusho y’icyorezo cya Marburg mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hagiye hanze amashusho agaragaza indege y’intambara ya FARDC iri gusuka ibisasu muri Minembwe

11/04/1994: Umunsi ukomeye MINUAR yatereranye Abatutsi muri ETO-Kicukiro, i Kiziguro hicwa 5.500

Abaherutse kujya mu isanzure bagarutse ku Isi nyuma yo kugenda ibilometero birenga miliyoni 1

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.