• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

I Kampala habayeho kwikanga iturika ry’ikindi gisasu ku isoko

radiotv10by radiotv10
18/11/2021
in MU RWANDA
0
I Kampala habayeho kwikanga iturika ry’ikindi gisasu ku isoko
Share on FacebookShare on Twitter

Kuri uyu wa Kane tariki 18 Ugushyingo 2021, i Kampala muri Uganda habayeho kwikanga iturika ry’ikindi gisasu ku isoko ryitwa Akamwesi riherereye ku muhanda wa Gayaza.

Ikinyamakuru The Informer UG gikorera muri Uganda dukesha aya makuru, kivuga ko igipolisi cya Uganda kihutiye kugera kuri ririya soko ariko ubu hakaba hatekanye.

Igipolisi cya Uganda cyatangaje ko habayeho kwikanga iturika ry’Igisasu kuri ririya soko rya Akamwesi ku muhanda wa Gaza ariko ko nta gisasu cyaturitse.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, CP Fred Enanga yagize ati “Ntabwo ari ukuri. Itsinda ryacu ryihutiye kuhagera ariko ryasanze ntakibazo gihari. Ni ukwikanga iturika ry’igisasu gusa.”

Abakunze gukorera kuri ririya soko, baravuga ko ubu hariya hatuje cyane kuko nyuma y’uko kwikanga hahise harindirwa umutekano mu buryo budasanzwe.

Hashize umunsi umwe i Kampala haturikiye ibisasu bibiri kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Ugushyingo 2021, birimo kimwe cyaturikiye hafi y’Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko bigahitana abantu bagera muri batandatu.

Ni ibitero byakangaranyije umurwa mukuru wa Uganda, Kampala byatumye Perezida wa Repubulika wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni asaba inzego z’umutekano n’iz’ubutasi gusaka ahantu hose hashoboka kugira ngo abagizi ba nabi bari inyuma ya biriya bikorwa batahurwe.

RadioTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 + 4 =

Previous Post

KNC agiye mu Nteko namutora- Impaka za KNC na CP Kabera zazamuye amarangamutima

Next Post

Abana bafite ubumuga bwo kutabona bari gufashwa kugendana n’abandi mu muco wo gusoma

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Abana bafite ubumuga bwo kutabona bari gufashwa kugendana n’abandi mu muco wo gusoma

Abana bafite ubumuga bwo kutabona bari gufashwa kugendana n’abandi mu muco wo gusoma

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.