Sunday, October 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abanyarwanda bakwiye gutinyuka gutwika imirambo: Inama zitangwa nyuma yuko bigaragaye ko amarimbi azaba ikibazo

radiotv10by radiotv10
18/10/2024
in MU RWANDA
0
Abanyarwanda bakwiye gutinyuka gutwika imirambo: Inama zitangwa nyuma yuko bigaragaye ko amarimbi azaba ikibazo
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko irimbi rya Nyamirambo rifunzwe kuko ryuzuye, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buravuga ko hari gushakwa umuti w’ikibazo cy’ubutaka bwo gushyinguramo bukomeza gushira, hagatekerezwa uburyo abantu batangira gutwika imirambo y’abantu, ndetse no kuba hakubakwa inzu nini zo gushyinguramo nk’uko bikorwa ahandi.

Mu ntangiro z’iki cyumweru, Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamirambo bwandikiye ibaruwa Kompanyi ya RIP Company Ltd ikurikirana ibikorwa byo gushyingura mu Irimbi rya Nyamirambo buyimenyesha ko ibikorwa byo kurishyinguramo bigomba guhagarara, kuko bigaragara ko risa n’iryuzuye.

Ibaruwa yashyizweho umukono n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirambo, Uwera Claudine yavugaga ko iki cyemezo “gishingira ku bugenzuzi bwakozwe n’itsinda ry’Umurenge aho bagaragaza ko musigaye mushyingura mu mbago z’umuhanda kandi mukaba mwarihanangiriwe kenshi ndetse mukanagirwa inama ariko ntimuzubahirize.”

Iyi baruwa y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirambo yandikiye RIP Company Ltd, yakomezaga igira iti “Mbandikiye mbamenyesha ibi bikunikira: Gubagarika gushyingura mu irimbi rya Nyamirambo uhereye igihe uboneye iyi baruwa, Gutegura icyapa kigaragaza ko irimbi rifunze kagira ngo ababagana bamenye ayo makuru.”

Imibare igaragaza ko iri rimbi rya nyamirambo ryatangiye gukoreshwa kuva muri 2018, rikaba riruhukiyemo abantu barenga 1 600.

Ni mu gihe hakunze kugaragazwa ikibazo cy’ubutaka bwo gushyinguramo bukomeje gushira, aho bamwe bavuga ko hakwiye gutekerezwa ubundi buryo bwakwifashishwa.

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, mu kiganiro yagiranye na RADIOTV10, yavuze ko ubutaka bwo gushyinguraho bigaragara ko bukomeje kuba ikibazo, nyamara n’abantu na bo bakomeza gukenera aho gutura, icyakora aboneraho kugira inama abantu.

Yagize ati “Umujyi urakura, kandi tugomba kubyumva ko umuntu adashyingura mu rugo, turareba n’uburyo bwo gutoza Abanyarwanda ubundi buryo bwo gushyinguramo, nko gutwika imibiri hakaboneka ivu, hakaba n’ibyo kubaka amazu Manini yo gushyinguramo. Ibyo byose ni byo turi gutekereza mu gihe kirambye.”

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko muri uyu Murwa Mukuru w’u Rwanda, habarurwa amarimbi arenga 30.

Muri Mata uyu mwaka ubwo Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, yagezaga ku Nteko Rusange raporo ku ikurikiranwa ry’ibibazo biri mu gushyira mu bikorwa itegeko rigena imitunganyirizwe n’imikoresherezwe y’amarimbi mu Rwanda, Abadepite bagarutse ku kibazo cy’amarimbi akomeje kuzura, nyamara hashize imyaka 10 hemejwe itegeko ryo gutwika imirambo.

Icyo gihe Hon. Ruku Rwabyoma, yavuze ko ahateganyirijwe kuzashyingurwa abantu, hagakwiye kuba habyazwa undi musaruro.

Yagize ati “Hakwiye kuba hahinze ibigori, habyara umusaruro ngo hazigamiwe aba bantu. Dukwiye kuva muri iyo myumvire ntabwo waba ugiye ngo unahende. Mureke dutinyuke nk’ahandi ntabwo ari iby’abantu bamwe baturutse ahantu runaka, twigira no ku bandi. Imico hari ukuntu yagiye ihura, niba ubonye ibintu byiza dukwiye na byo kubyakira.”

Bivugwa ko n’imashini zo kwifashishwa mu gutwika imirambo zitaraboneka mu Rwanda, mu gihe n’ubundi imyumvire n’umucyo by’Abanyarwanda bitarabyakira ko ababo bitabye Imana, babatwika, bagashyingura ivu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 5 =

Previous Post

Somalia: Uwarokotse igitero cy’umwiyahuzi witurikirijeho igisasu muri resitora yarimo abasirikare yavuze ibyakibanjirije

Next Post

Rwanda Facing Criticism on the Treatment of Its Prisoners: A Response Based on Facts

Related Posts

Ubutumwa Perezida wa Senegal yageneye Perezida Kagame n’Abanyarwanda nyuma yo gusoza uruzinduko rwe

Ubutumwa Perezida wa Senegal yageneye Perezida Kagame n’Abanyarwanda nyuma yo gusoza uruzinduko rwe

by radiotv10
19/10/2025
0

Perezida Bassirou Diomaye Faye wa Senegal warangije uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu yagiriraga mu Rwanda rusize Ibihugu byombi birushijeho guteza imbere...

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

by radiotv10
18/10/2025
0

Rwanda’s ambitious move to introduce a new digital identification system has sparked widespread curiosity among citizens and observers eager to...

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

by radiotv10
18/10/2025
0

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, zahaye abanyeshuri 900 biga mu ishuri ry’i Juba ibikoresho binyuranye...

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

by radiotv10
18/10/2025
0

Hasohotse Iteka rya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, ryirukana abayobozi babiri mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC n’undi umwe wo mu Kigo...

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

by radiotv10
17/10/2025
0

Inzego z’umutekano n’iz’ibanze ziri gushakisha umusore wo mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana, watorotse nyuma yo gukekwaho gutera...

IZIHERUKA

Ubutumwa Perezida wa Senegal yageneye Perezida Kagame n’Abanyarwanda nyuma yo gusoza uruzinduko rwe
MU RWANDA

Ubutumwa Perezida wa Senegal yageneye Perezida Kagame n’Abanyarwanda nyuma yo gusoza uruzinduko rwe

by radiotv10
19/10/2025
0

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

18/10/2025
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

18/10/2025
Ubutumwa buryohereye umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yageneye umuhanzi wamwambitse impeta

Hamenyekanye itariki y’ubukwe bw’umunyamakurukazi n’umuhanzi bazwi mu Rwanda

18/10/2025
Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

18/10/2025
Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

17/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rwanda Facing Criticism on the Treatment of Its Prisoners: A Response Based on Facts

Rwanda Facing Criticism on the Treatment of Its Prisoners: A Response Based on Facts

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa Perezida wa Senegal yageneye Perezida Kagame n’Abanyarwanda nyuma yo gusoza uruzinduko rwe

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.