Wednesday, July 30, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

RDF yatanze umucyo ku birego by’ibinyoma byegetswe ku basirikare b’u Rwanda muri Centrafrique

radiotv10by radiotv10
17/10/2024
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
RDF yatanze umucyo ku birego by’ibinyoma byegetswe ku basirikare b’u Rwanda muri Centrafrique
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwamaganye kandi bunyomoza inkuru zishinja abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Centrafrique ibirego by’ibinyoma birimo gufata ku ngufu abagore, bunagaragaza gihamya y’uko ibi birego bitigeze bibaho.

Itangazo rya RDF ryasohotse kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Ukwakira 2024, rinyomoza amakuru yatangajwe mu nkuru zanditswe kuri uwo munsi zatambutse muri The New Humanitarian na Le Monde zanditswe na Barbara Debout.

Muri iri tangazo, Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, buvuga ko ibyo birego uko ari bitatu, bitigeze bibaho na busa.

Bukomeza buvuga kuri buri kirego, “nk’icyifatwa ku ngufu ryakorewe ‘Jeanne’ umucuruzi w’imbuto n’imboga, uvugwa mu nkuru ko yasambanyijwe ku ngufu n’Umusirikare w’u Rwanda uri mu butumwa bw’amahoro mu birindiro byabo i Bangui muri 2023.”

RDF igakomeza igira iti “Ibirindiro by’Ingabo z’ingabo z’u Rwanda muri CAR ntibishobora kwemerera umusivile utanditse udafite ubucuruzi buzwi kwinjira mu birindiro byazo, ku bw’iyo mpamvu rero, nta hohoterwa ryigeze rikorerwa umusivile ryigeze ribaho muri ibi birindiro.”

Naho ku mugore witwa ‘Grace’ w’imyaka 28 y’amavuko, na we bivugwa ko yafatiwe ku ngufu mu majyaruguru y’Umujyi wa Paoua, Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, bugira buti “Nta basirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bigeze boherezwa muri ako gace, rwose iki kirego nta shingiro gifite.”

Hari kandi ikindi kirego cy’ikinyoma kivuga ko hari abagore babiri basambanyirijwe mu gace ka Ndassima gaherereye mu bilometero 400 uvuye mu mujyi wa Bangui, RDF igira iti “Nta ngabo z’u Rwanda zaba ari izoherejwe ku masezerano y’Ibihugu byombi cyangwa iza MINUSCA [iziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye] zigeze zoherezwa muri aka gace, rero ntabwo ibyo bikorwa byigeze bibaho.”

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bukomeza buvuga ko budashobora kwihanganira na busa ihohoterwa rishingiye ku gitsinda rishobora gukorerwa abasivile rikozwe n’Ingabo ziri mu butumwa, ndetse ikirego cyose cyazamurwa kitabwaho cyane, ariko ko umwanditsi w’izi nkuru z’ibirego by’ibinyoma yashingiye ku bitekerezo byatanzwe n’abasivile bavuye mu byabo muri Bria, kandi ahubwo ko ihohoterwa rishingiye ku gitsinda ryabaga muri aka gace, ryarandutse kuva Ingabo z’u Rwanda zahagera.

Itangaro rya RDF rigakomeza rigira riti “Imyitwarire iboneye, indangagaciro no kwiyubaha by’ingabo z’u Rwanda, si ibyo gushidikanywaho.”

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda kandi buvuga ko mu myaka 20 kuva Abasirikare b’u Rwanda batangira koherezwa mu butumwa bw’amahoro, bagaragaje imyitwarire y’ubunyangamugayo no kwiyubaha mu miryango migari babaga barimo, ndetse banakurikiza indangagaciro zo kurinda abasivile nk’inshingano zabo.

Abasirikare b’u Rwanda bamaze imyaka 10 bageze muri iki Gihugu cya Repubulika ya Centrafrique, kuko aba mbere bahageze muri 2014, bafashije iki Gihugu gusubira ku murongo, aho barwanyije umutwe wa Seleka washakaga guhirika ubutegetsi, ndetse bakaza kugarura amahoro mu bice byari byugarije n’imitwe yitwaje intwaro, ibintu bashimirwa n’ubuyobozi ndetse n’abaturage b’iki Gihugu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two + 15 =

Previous Post

Perezida Kagame yavuze icyo ashimira nyakwigendera Col (Rtd) Karemera yatabarutse baziranyeho

Next Post

Amakuru mashya kuri Marburg mu Rwanda: Hagaragaye umubare munini w’abakize

Related Posts

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

by radiotv10
30/07/2025
0

Polisi yo mu Karere ka Huye yafashe abasore 9 bakekwaho ibikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage by’ubujura bakoraga bitwaje intwaro gakondo zirimo...

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

by radiotv10
30/07/2025
0

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame yemeje ikiruhuko ku basirikare 1 081 barimo 9 bo...

Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

by radiotv10
30/07/2025
0

Umugabo w’imyaka 48 wari uzwiho ubusinzi, yasanzwe yapfuye mu mukingo wa metero zirindwi mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka...

Ntitubinginga-Igisubizo u Rwanda ruha abatekereza ko rwemeye gusinyana na Congo amasezerano ngo rukurirweho ibihano

Ntitubinginga-Igisubizo u Rwanda ruha abatekereza ko rwemeye gusinyana na Congo amasezerano ngo rukurirweho ibihano

by radiotv10
30/07/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko kuba Guverinoma y’u Rwanda yaremeye gushyira umukono ku masezerano y’amahoro na...

Hasobanuwe intandaro y’ibura ry’amazi ryakajije uburemere mu Mujyi wa Kigali n’umuti riri kuvugutirwa

Hasobanuwe intandaro y’ibura ry’amazi ryakajije uburemere mu Mujyi wa Kigali n’umuti riri kuvugutirwa

by radiotv10
30/07/2025
0

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, yatangaje ko ikibazo cy’ibura ry’amazi riri kugaragara muri iyi minsi, cyatewe n’igabanuka ry’ayo mu mugezi wa Nyabarongo...

IZIHERUKA

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage
MU RWANDA

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

by radiotv10
30/07/2025
0

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

30/07/2025
Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

30/07/2025
Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

30/07/2025
Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

30/07/2025
Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

30/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru mashya kuri Marburg mu Rwanda: Hagaragaye umubare munini w’abakize

Amakuru mashya kuri Marburg mu Rwanda: Hagaragaye umubare munini w’abakize

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.