Wednesday, September 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hongeye kugaragazwa amasomo izindi ngabo zikwiye kwigira ku z’u Rwanda

radiotv10by radiotv10
18/10/2024
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Hongeye kugaragazwa amasomo izindi ngabo zikwiye kwigira ku z’u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Umugaba Mukuru w’Ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS), Lt Gen Mohan Subramanian yavuze ko Ingabo z’u Rwanda ziri muri ubu butumwa zagaragaje ubudasa bwatumye zikomeza kuzuza inshingano, anagaragaza umwihariko wazo kuva u Rwanda rwatangira kwiyubaka.

Lt Gen Mohan Subramanian yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 17 Ukwakira 2024 mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru cyibanze ku kazi k’Ingabo z’u Rwanda mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo.

Yavuze ko mu basirikare bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, umubare munini ari ab’u Rwanda, kandi ko ubwinshi bwabo ari bwo bwatumye ubu butumwa bukomeza kugera ku ntego.

Yagize ati “Ubudasa bwazo bufite igisobanuro gikomeye. Ni iki cyihariye ku Ngabo z’u Rwanda? Ni uko mu gihe gito cyane Igihugu (u Rwanda) cyongeye kwiyubaka, nyuma yo mu 1994, Ingabo z’u Rwanda zibanze mu kubaka ubunyamwuga ku rwego rwo hejuru.”

Yavuze ko ubunyamwuga bw’Ingabo z’u Rwanda bugaragazwa n’imikorere yazo kuva ku basirikare bato kugeza ku bo ku rwego rwo hejuru.

Ati “Abofisiye n’abasirikare bato, batojwe kinyamwuga kandi neza, baba bumva neza ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye nk’abagira uruhare runini muri bwo, dore ko ari bo benshi muri ubu butumwa.”

Lt Gen Mohan Subramanian avuga kandi ko akurikije amateka u Rwanda rwanyuzemo ya Jenoside yakorewe Abatutsi, rukaba rwariyemeje ko atazongera kwisubiramo ukundi ndetse no gutabara aho itutumba, abona iyi mvugo ari yo ngiro.

Ati “Ni ingabo zigaragaza ubushake ku buryo bigaragaza ko ibyo u Rwanda rwanyuzemo, baharanira ko hatagira ahandi biba, kandi ndakeka ari cyo Gihugu cyonyine gifite itegeko rijyanye no kubungabunga amahoro ku Isi, umuhate n’imbaraga mu kuyabungabunga, bishimangira ubunyamwuga bw’inzi Ngabo z’u Rwanda.”

Ingabo z’u Rwanda zimaze imyaka 20 zitangiye ubutumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, zikomeje kugaragara no mu bikorwa binyuranye by’imibereho myiza y’abaturage, aho zamaze no gutangizayo ibikorwa bisanzwe bizwi nk’umwihariko mu Rwanda, birimo Umuganda ndetse n’ubuvuzi.

Lt Gen Mohan Subramanian yashimye Ingabo z’u Rwanda

Yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 + 13 =

Previous Post

Umuyapanikazi wibiwe muri Kigali yavuze ko ibyakozwe na Polisi byarushijeho kumukundisha u Rwanda

Next Post

Amakuru agezweho muri Kenya nyuma yo kweguza Visi Perezida

Related Posts

Eng.-What caused the RDF drone accident?

Eng.-What caused the RDF drone accident?

by radiotv10
17/09/2025
0

The Rwanda Defence Force (RDF) has announced that one of its small unmanned aircraft (a drone), which was being used...

Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

by radiotv10
17/09/2025
0

Bamwe mu barimu bigisha mu mashuri abanza byumwihariko mu cyiciro cya mbere, baravuga ko kwigisha ingunga ebyiri (bamwe igitondo, abandi...

Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

by radiotv10
17/09/2025
0

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwatangaje ko indege nto yazo yo mu bwoko bwa drone yakoreshwaga mu myitozo, yataye inzira...

Rwanda’s political readiness to host the World on two wheels

Rwanda’s political readiness to host the World on two wheels

by radiotv10
17/09/2025
0

The first African hosting of the UCI Road World Championships in September 2025, will not be a mere sporting event...

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

by radiotv10
16/09/2025
0

Mu Nteko y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Uburengenazira bwa Muntu; yateranye mu buryo bw’igitaraganya, uhagarariye u Rwanda yavuze ko iki Gihugu...

IZIHERUKA

Eng.-What caused the RDF drone accident?
MU RWANDA

Eng.-What caused the RDF drone accident?

by radiotv10
17/09/2025
0

Hashyizwe hanze ibimenyetso bigaragaza ko ushinjwa kwica Charlie Kirk ari we wabikoze

Hashyizwe hanze ibimenyetso bigaragaza ko ushinjwa kwica Charlie Kirk ari we wabikoze

17/09/2025
Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

17/09/2025
Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

17/09/2025
Rwanda’s political readiness to host the World on two wheels

Rwanda’s political readiness to host the World on two wheels

17/09/2025
U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

16/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru agezweho muri Kenya nyuma yo kweguza Visi Perezida

Amakuru agezweho muri Kenya nyuma yo kweguza Visi Perezida

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-What caused the RDF drone accident?

Hashyizwe hanze ibimenyetso bigaragaza ko ushinjwa kwica Charlie Kirk ari we wabikoze

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.