Sunday, December 7, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Ibyo kumenya mbere y’ibirori by’igare Abanya-Kirehe bagiye kongera kwihera ijisho

radiotv10by radiotv10
18/10/2024
in SIPORO
0
Ibyo kumenya mbere y’ibirori by’igare Abanya-Kirehe bagiye kongera kwihera ijisho
Share on FacebookShare on Twitter

Abatuye Akarere ka Kirehe bagiye kongera kwihera ijisho isiganwa ry’amagare rizwi nka Kirehe Race 2024 rizaba rihabera ku nshuro ya gatatu, rizagaragaramo abakinnyi barenga 100.

Abakinnyi 113 b’umukino w’amagare babigize umwuga barimo Abahungu 87 n’abakobwa 25 babarizwa mu makipe atandukanye, ni bo bimaze kwemezwa ko bazitabira iri siganwa ry’Amagare ‘Kirehe Race’ rizaba kuri uwa Gatandatu no ku Cyumweru tariki 19-20 Ukwakira 2024.

Ku munsi wa mbere w’isiganwa, abakobwa batarengeje imyaka 20 bazahaguruka i Kayonza berekeza i Kirehe, basiganywa intera y’ibilometero 69, naho abasore batarengeje imyaka 20 ndetse n’abakobwa bakuru bazahaguruka i Rwamagana na bo berekeze i Kirere mu ntera y’ibilometero 85.

Icyiciro cya nyuma, ni icy’abasore batarengeje imyaka 23 ndetse n’abakuru, bo bazahaguruka mu Karere ka Gasabo kuri BK Arena berekeze i Kirere bakore intera y’ibilometero 135.

Umunsi wa Kabiri uzarangwa no kuzenguruka Akarere ka Kirehe, uzabimburirwa n’abasigwa ku giti cyabo batabigize umwuga, hakurikireho abakobwa batarengeje imyaka 20, hakurikire abasore  batarengeje imyaka 20 ndetse n’abakobwa bakuru, ibirori by’igare bisozwe n’abasore batarengeje imyaka 23 ndetse n’abakuru.

Ingabire Diane ukinira Canyom/SRAM Generation yo mu Budage na Munyaneza Didier uzwi nka Mbappé ukinira ikipe ya Java Inovotec, ni bo begukanye isiganwa riheruka muri 2023.

Aime Augustin
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 1 =

Previous Post

Amakuru agezweho muri Kenya nyuma yo kweguza Visi Perezida

Next Post

RDF n’Ingabo za Ethiopia bongeye kwibukiranya imikoranire mu bya gisirikare

Related Posts

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda

by radiotv10
07/12/2025
0

Ikipe ya Police FC yanganyije na APR FC 0-0 mu mukino wari uryoheye ijisho w’umunsi wa 10 wa Shampiyona y’Icyiciro...

Ikibazo cya Bus, umwenda wa miliyoni 260Frw,…-Ubuyobozi bushya bwa Rayon bwatangaje byinshi by’uko bayisanze

Ikibazo cya Bus, umwenda wa miliyoni 260Frw,…-Ubuyobozi bushya bwa Rayon bwatangaje byinshi by’uko bayisanze

by radiotv10
05/12/2025
0

Nyuma y’ihererekanyabubasha, Perezida wa Komite y'Inzibacyuho ya Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yatangaje ko bahawe ikipe ifite amadeni arenga miliyoni 260...

Imikino ibanza ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda igiye kurangira amakipe ahagaze ate?

Imikino ibanza ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda igiye kurangira amakipe ahagaze ate?

by radiotv10
05/12/2025
0

Imikino ibanza muri shampiyona y’icyiciro cya mbere (Phase Aller) muri Volleyball irasozwa mu mpera z’iki cyumweru guhera kuri uyu wa...

Abijanditse mu gikunze kuvugwaho kwica ruhago Nyarwanda bategujwe ikibategereje bidatinze

Abijanditse mu gikunze kuvugwaho kwica ruhago Nyarwanda bategujwe ikibategereje bidatinze

by radiotv10
02/12/2025
0

Umunyamabanga Mushya Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Bonnie Mugabe avuga ko yinjiye muri iri shyirahamwe azi ko amanyanga...

Amagare muri Afurika: Umunya-Eritrea Biniam yabaye umukinnyi w’umwaka, Masengesho ahiga Abanyarwanda

Amagare muri Afurika: Umunya-Eritrea Biniam yabaye umukinnyi w’umwaka, Masengesho ahiga Abanyarwanda

by radiotv10
30/11/2025
0

Biniam Girmay ukomoka mu Gihugu cya Eritrea ni we wabaye Umukinnyi w'umwaka muri Afurika mu mukino w'amagare muri 2025, mu...

IZIHERUKA

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda
FOOTBALL

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda

by radiotv10
07/12/2025
0

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

06/12/2025
Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

06/12/2025
U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

06/12/2025
Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

06/12/2025
Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

05/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
RDF n’Ingabo za Ethiopia bongeye kwibukiranya imikoranire mu bya gisirikare

RDF n’Ingabo za Ethiopia bongeye kwibukiranya imikoranire mu bya gisirikare

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.