Monday, January 19, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Somalia: Uwarokotse igitero cy’umwiyahuzi witurikirijeho igisasu muri resitora yarimo abasirikare yavuze ibyakibanjirije

radiotv10by radiotv10
18/10/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Somalia: Uwarokotse igitero cy’umwiyahuzi witurikirijeho igisasu muri resitora yarimo abasirikare yavuze ibyakibanjirije
Share on FacebookShare on Twitter

Muri resitora iri i Mogadishu mu murwa mukuru wa Somalia, habereye igitero cy’umwiyahuzi witurikirijeho igisasu cyahitanye abantu barindwi. Ababonye uyu mwiyahuzi mbere babanje kutamushira amakenga, bajya kumutahura agahita akiturikirizaho.

Iki gitero cyagabwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, muri resitora iteganye n’Ikigo cy’abasirikare n’abapolisi muri iki Gihugu cya Somalia, ubwo umwiyahuzi yiturikirazagaho igisasu muri iyi resitora.

Umwe mu barokotse iki gitero witwa Deeqsan Ahmed, yagize ati “mbere yuko uyu muntu yiturikirizaho igisasu, hari abantu twari kumwe hano muri iyi resitora turimo tunywa icyayi, bamubonye bagira amakenga bitewe n’uburyo yagaragaraga afite ibintu mu gikapu, bakomeza kubazanya hagati yabo ibyo yaba afite mu gikapu, bafashe icyemezo cyo kumufata ngo barebe ibyo afite, nibwo yahise yituritsa twisanga twese turi hasi bamwe bapfuye, abandi turi inkomere.”

Polisi ya Somalia yavuze ko ubwo iki gitero cyabaga, muri iyi resitora hari harimo Abapolisi n’Abasivile bari baje gufata ibyo kurya ibya nimugoroba.

Nyuma y’iminota micye iki gitero kibaye, Al-Qaeda yasohoye itangazo yigamba kuba inyuma y’iki gitero cyahitanye ubuzima bw’abantu barindwi.

Igi gitero kibaye nyuma y’amezi abiri habaye ikindi cyagabwe aho abantu bafatira akayaga ku mucanga i Mogadishu, cyasize abantu 37 bahasize ubuzima.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 3 =

Previous Post

RDF n’Ingabo za Ethiopia bongeye kwibukiranya imikoranire mu bya gisirikare

Next Post

Abanyarwanda bakwiye gutinyuka gutwika imirambo: Inama zitangwa nyuma yuko bigaragaye ko amarimbi azaba ikibazo

Related Posts

Ishyaka riri ku butegetsi i Burundi riravugwaho ibyo bamwe bafashe nk’agahomamunwa

Ishyaka riri ku butegetsi i Burundi riravugwaho ibyo bamwe bafashe nk’agahomamunwa

by radiotv10
16/01/2026
0

Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Gihugu cy’u Burundi, riranengerwa kujandika abana b’abanyeshuri mu bya politiki, nyuma yuko ribakoresheje imyiyerekano...

AFC/M23 yongeye kugaragaza ingaruka ziteye inkeke zo kuba uruhande bahanganye rwirengagiza ibyo rwasinyiye

AFC/M23 yongeye kugaragaza ingaruka ziteye inkeke zo kuba uruhande bahanganye rwirengagiza ibyo rwasinyiye

by radiotv10
16/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryongeye kugaragaza ko uruhande bahanganye mu mirwano, rukomeje kurenga ku...

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

by radiotv10
15/01/2026
0

Munyemana Athanase 41 w’imyaka na Habimana Augustin w’imyaka 33 y’amavuko batawe muri yombi nyuma yo gufatanwa amadolari ya Amerika asaga...

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

by radiotv10
15/01/2026
0

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America, yatangaje ko igiye guhagarika gutanga no kwakira ubusabe Visa ku baturage b'abimukira bo...

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

by radiotv10
14/01/2026
0

Abajenerali mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barimo Lieutenant-Général Christian Tshiwewe wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iki Gihugu,...

IZIHERUKA

Simple Habits That Improve Digestion
IMIBEREHO MYIZA

Simple Habits That Improve Digestion

by radiotv10
18/01/2026
0

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

18/01/2026
Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

17/01/2026
What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

17/01/2026
Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

17/01/2026
Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

16/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Abanyarwanda bakwiye gutinyuka gutwika imirambo: Inama zitangwa nyuma yuko bigaragaye ko amarimbi azaba ikibazo

Abanyarwanda bakwiye gutinyuka gutwika imirambo: Inama zitangwa nyuma yuko bigaragaye ko amarimbi azaba ikibazo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Simple Habits That Improve Digestion

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.