Monday, December 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma hinjiramo Abaminisitiri babiri bashya

radiotv10by radiotv10
19/10/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma hinjiramo Abaminisitiri babiri bashya
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, yakoze impinduka muri Guverinoma, ashyiraho Abaminisitiri babiri bashya, ari bo uw’Ubutegetsi bw’Igihugu n’uw’Ubuhinzi n’Ubworozi.

Ni impinduka zatangajwe mu itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Ukwakira 2024.

Abashyizwe mu myanya, ni Dr Patrice Mugenzi wagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, asimbura Jean Claude Musabyimana wari umaze imyaka ibiri kuri izi nshingano.

Hashyizweho kandi Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Cyubahiro Bagabe wasimbuye Dr Ildephonse Musafiri wari umaze umwaka n’igice kuri izi nshingano.

Dr Mugenzi Patrice wagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu asimbuye Musabyimana wari wagiye muri izi nshingano mu kwezi k’Ugushyingo 2022, yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Amakoperative (RCA), inshingano yari yahawe muri Kanama umwaka ushize wa 2023.

Naho Dr Cyubahiro Bagabe wasimbuye Dr Musafiri wari wagizwe Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi muri Weruwe 2023, we yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’lgihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Umuguzi (RICA), inshingano yari amazeho amezi arindwi dore ko yari yazihawe muri Werurwe uyu mwaka.

Dr Patrice Mugenzi ubu ni we Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu
Dr Mark Cyubahiro Bagabe ubu ni we Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen + 8 =

Previous Post

BREAKING: Byasubiye irudubi muri Kenya hahita hafatwa ikindi cyemezo ku kweguza Visi Perezida

Next Post

Le Rwanda face aux critiques sur le traitement de ses prisonniers: Une réponse fondée sur les faits

Related Posts

AFC/M23 yongeye gutanga impuruza ku marorerwa FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi bari gukorera Abanyamulenge

Igitero cy’ubugome cya FDLR cyatumye Min.Nduhungire abwira u Burayi na America icyo gikwiye kubasigira

by radiotv10
15/12/2025
0

Nyuma y’igitero umutwe w’iterabwoba wa FDLR wagabye muri Teritwari ya Walikare cyahitanye abantu bane, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, yavuze...

Me Evode yagaragaje inzira ishobora kuganisha Minisitiri ku gukurikiranwa na RIB

Wari wabona imbeba ikora pompaje hejuru ya rwagakoco?-Hon.Evode avuga ku Burundi bwifuza gutera u Rwanda

by radiotv10
15/12/2025
0

Umusesenguzi mu bya Politiki, Hon. Evode Uwizeyimana, avuga ko ibyakunze gutangazwa na Perezida w’u Burundi ko yifuza gutera u Rwanda,...

U Rwanda rwagaragarije Isi amatariki y’ingenzi yabayeho ibibi byakorewe Abanyamulenge

U Rwanda rwagaragarije Isi amatariki y’ingenzi yabayeho ibibi byakorewe Abanyamulenge

by radiotv10
15/12/2025
0

Uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Amb. Martin Ngoga, yagaragarije Akanama k’uyu Muryango gashinzwe Amahoro n’Umutekano ku Isi, amatariki yagiye...

MoMo Rwanda Launches Holiday Cashback Rewards for MoMoApp Customers

MoMo Rwanda Launches Holiday Cashback Rewards for MoMoApp Customers

by radiotv10
15/12/2025
0

Kigali, Rwanda - Mobile Money Rwanda Ltd (MoMo Rwanda ) is excited to announce an exclusive 5% cashback for MoMoApp...

Eng.-Rwanda presents to the World key dates of atrocities committed against the Banyamulenge

Eng.-Rwanda presents to the World key dates of atrocities committed against the Banyamulenge

by radiotv10
15/12/2025
0

Rwanda’s Permanent Representative to the United Nations, Ambassador Martin Ngoga, presented to the UN Security Council key dates marking atrocities...

IZIHERUKA

AFC/M23 yongeye gutanga impuruza ku marorerwa FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi bari gukorera Abanyamulenge
MU RWANDA

Igitero cy’ubugome cya FDLR cyatumye Min.Nduhungire abwira u Burayi na America icyo gikwiye kubasigira

by radiotv10
15/12/2025
0

Ibivugwa ku basirikare benshi n’intwaro zikomeye u Burundi bwohereje ku mupaka wabwo n’u Rwanda

Ibivugwa ku basirikare benshi n’intwaro zikomeye u Burundi bwohereje ku mupaka wabwo n’u Rwanda

15/12/2025
Me Evode yagaragaje inzira ishobora kuganisha Minisitiri ku gukurikiranwa na RIB

Wari wabona imbeba ikora pompaje hejuru ya rwagakoco?-Hon.Evode avuga ku Burundi bwifuza gutera u Rwanda

15/12/2025
Rayon nyuma yo gutsindwa ihise izana umutoza wungirije uyijemo ku nshuro ya gatatu

Rayon nyuma yo gutsindwa ihise izana umutoza wungirije uyijemo ku nshuro ya gatatu

15/12/2025
Icyemezo cy’ubutegetsi bw’u Burundi cyashyize mu ihurizo Abanyekongo bagiyeyo mbere yuko AFC/M23 ifata Uvira

Icyemezo cy’ubutegetsi bw’u Burundi cyashyize mu ihurizo Abanyekongo bagiyeyo mbere yuko AFC/M23 ifata Uvira

15/12/2025
Igikekwa ku mpanuka ikomeye ya Bisi yavaga muri Uganda yerecyeza mu Rwanda

Igikekwa ku mpanuka ikomeye ya Bisi yavaga muri Uganda yerecyeza mu Rwanda

15/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Le Rwanda face aux critiques sur le traitement de ses prisonniers: Une réponse fondée sur les faits

Le Rwanda face aux critiques sur le traitement de ses prisonniers: Une réponse fondée sur les faits

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Igitero cy’ubugome cya FDLR cyatumye Min.Nduhungire abwira u Burayi na America icyo gikwiye kubasigira

Ibivugwa ku basirikare benshi n’intwaro zikomeye u Burundi bwohereje ku mupaka wabwo n’u Rwanda

Wari wabona imbeba ikora pompaje hejuru ya rwagakoco?-Hon.Evode avuga ku Burundi bwifuza gutera u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.