Saturday, December 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

America yibiye ibanga Israel icyo yabyaza umusaruro urupfu rw’umuyobozi wa Hamas

radiotv10by radiotv10
23/10/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
America yibiye ibanga Israel icyo yabyaza umusaruro urupfu rw’umuyobozi wa Hamas
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamabanga wa Leta wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken yasabye Israel gukoresha amahirwe ifite, ikarangiza intambara ihanganyemo n’umutwe wa Hamas, nyuma yo kuwuca intege ikivugana Yahya Sinwar wari Umuyobozi mukuru wawo.

Blinken yatangaje ibi kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Ukwakira 2024, mu ruzinduko ari kugirira mu Bihugu byo mu burengerazuba bw’isi birimo na Israel.

Yagize ati “Iki ni cyo gihe cyo guhindura ibyagezweho bikaba intsinzi ihamye ya dipolomasi. Ubu intego ikwiye kuba ari ukugaruza abafashwe bugwate, kurangiza iyi ntambara no kugira umugambi usobanutse w’ibizakurikiraho.”

Blinken kandi yavuze ko Israel hari byinshi ikeneye gukora birimo no gushaka uburyo ibikorwa by’ubutabazi byagera ku baturage bavuye mu byabo, kuko hari aho butabasha kugera kubera Intambara.

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu na Guverinoma ye ntibaragaragaza ikizakurikira kuri Gaza nyuma y’intambara, uretse gusa gutangaza ko ubushobozi bwa gisirikare n’ubuyobozi bw’umutwe wa Hamas bugomba gusenywa burundu.

Icyakora Blinken yongeye gushimangira ko Leta Zunze Ubumwe za America zanze burundu ko Israel yakongera kwigarurira agace ka Gaza, ndetse ko Netanyahu yamwijeje ko Israel itagifite uyu mugambi, nubwo hari igitutu gikomeye cya bamwe mu ishyaka rye bamusaba kureka abimukira b’Abayahudi bagasubira muri ako karere.

Antony Blinken yavuze ko Israel ifite amahirwe yo kuba yarangiza intambara yayo na Hamas

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven − 1 =

Previous Post

Umusore wakubitiwe mu kabari ibye byarangiye ari agahinda mu muryango n’abaturanyi

Next Post

Igisubizo RIB yasubije uwavuze ko yifuza kuyisura

Related Posts

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

by radiotv10
13/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko uruhande bahanganye rugizwe n’abarimo ingabo z’u Burundi,...

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

by radiotv10
12/12/2025
0

Leta Zunze Ubumwe za America zaburiye ko zishobora gufatira ibihano bikomeye Sudan y’Epfo, birimo no kuyihagarikira inkunga ihabwa, nyuma yo...

Hahishuwe uko u Burundi buri kwitwara ku basirikare babwo bari gupfa umusubirizo muri Congo

AFC/M23 yashyize hanze imyitwarire iteye impungenge ya bamwe mu basirikare b’u Burundi nyuma yo kubatsinda

by radiotv10
12/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko nubwo abasirikare benshi b’u Burundi basubiye mu Gihugu cyabo nyuma yo gukubitirwa incuro muri Uvira, hari...

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

by radiotv10
11/12/2025
0

Magloire Paluku wahoze ari umunyamakuru, ubu akaba yari Umujyanama mu bijyanye n'itumanaho mu Buhuzabikorwa bw’Ihuriro AFC/M23, akaba yari n'inkoramutima ya...

Nyuma yuko abasirikare b’u Burundi butsinzwe na AFC/M23 muri Uvira Igihugu cyabo cyahise gifata icyemezo

Nyuma yuko abasirikare b’u Burundi butsinzwe na AFC/M23 muri Uvira Igihugu cyabo cyahise gifata icyemezo

by radiotv10
11/12/2025
0

Nyuma yuko abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 bafashe Umujyi wa Uvira muri Kivu y’Epfo bakubise incuro abarimo abasirikare b’u Burundi, Igihugu cyabo...

IZIHERUKA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID
IMIBEREHO MYIZA

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

by radiotv10
13/12/2025
0

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

13/12/2025
Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

13/12/2025
Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

13/12/2025
Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

13/12/2025
America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

12/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Igisubizo RIB yasubije uwavuze ko yifuza kuyisura

Igisubizo RIB yasubije uwavuze ko yifuza kuyisura

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.