Wednesday, September 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Tshisekedi arifuza impinduka ku Itegeko Nshinga rya Congo

radiotv10by radiotv10
24/10/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Tshisekedi arifuza impinduka ku Itegeko Nshinga rya Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi yatangaje ko Itegeko Nshinga ry’iki Gihugu ritajyanye n’igihe, avuga ko inzobere zikwiye kwicara zikarijyanisha n’aho Igihugu kigeze.

Perezida Tshisekedi yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Ukwakira 2024 mu nama yagiriye i Kisangani, aho yagarutse ku Itegeko Nshinga ry’iki Gihugu cye, avuga ko biteye isoni kuba Itegeko Nshinga ryacyo rimeze uko rimeze ubu.

Perezida Tshisekedi yagize ati “Itegeko Nshinga ryacu ririmo inenge nyinshi, ni ngombwa ko abahanga bacu barisubiramo bakarivugurura.”

Yavuze ko kandi iki cyifuzo cye kizashyirwa mu bikorwa umwaka utaha, aho hazashyirwaho Komisiyo y’abo mu nzego zinyuranye kugira ngo batange ibitekerezo by’itegeko Nshinga rishya kugira ngo “rijyane n’aho Congo igeze, kandi ribereye Abanyekongo.”

Tshisekedi yavuze kandi ko tariki 10 Ukwakira Ishyaka rye rya UDPS (Union pour la Démocratie et le Progrès Social) ryanatangije ubukangurambaga bwo guhindura iri Tegeko Nshinga cya Congo Kinshasa.

Uyu Mukuru w’Igihugu cya Congo Kinshasa kandi yanagarutse ku bibazo by’umutekano byugarije Igihugu cye n’Abanyekongo, asaba abaturage kuba maso ngo bakirinda icyaha icyuho abanzi b’Igihugu.

Yagize ati “Dufite abanzi benshi badukikije. Muhatane, kandi mwarabibonye uko biherutse kugenda mu ntambara mu minsi itandatu ishize.”

Perezida Tshisekedi wakunze kwikoma u Rwanda arushinja ibinyoma ko ruri inyuma y’ibibazo by’umutekano biri mu Gihugu cye, yongeye kubisubiramo, avuga ko mu banzi bahanganye barimo n’iki Gihugu cy’igituranyi kitahwemye kwamagana ibi birego by’ibihimbano.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 + 15 =

Previous Post

Abamotari b’i Huye bagaragaje imbogamizi batumvana ab’ahandi ibagusha mu gihombo

Next Post

Perezida Kagame yabonanye n’Umwami wu Bwongereza Charles III

Related Posts

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

by radiotv10
16/09/2025
0

Ifoto yafashwe mu 1863 yerekana umucakara yuzuye inkovu umugongo wose, igaragaza amateka y’ubucakara bwakorewe abirabura muri Leta Zunze Ubumwe za...

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

by radiotv10
16/09/2025
0

Ikubuga cy’Indege Mpuzamahanga cyitiriwe Melchior Ndadaye kiri i Bujumbura mu Burundi, cyamaze ijoro ryose nta ndege zikigwaho cyangwa ngo zihaguruke...

Umusatsi amaranye imyaka 15 watumye yandikwa mu banyaduhigo ku Isi

Umusatsi amaranye imyaka 15 watumye yandikwa mu banyaduhigo ku Isi

by radiotv10
16/09/2025
0

Umunyamerikakazi Aevin Dugas, ari mu byishimo nyuma yo kwandikwa mu gitabo cy’abanyaduhigo ku Isi ‘Guinness World Records’, aho yagize umusatsi...

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

by radiotv10
15/09/2025
0

Umugaba Mukuru w’Igisirikare cy’Ihuriro AFC/M23, Maj Gen Sultani Makenga, yasabye abasirikare 7 437 binjiye muri iki Gisirikare, ko bagomba kwitegura...

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

by radiotv10
15/09/2025
0

Joseph Kabila Kabange wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yageneye Abanyekongo ubutumwa, abamenyesha ko adashobora kwicara ngo arebere...

IZIHERUKA

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar
MU RWANDA

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

by radiotv10
16/09/2025
0

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

16/09/2025
Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

16/09/2025
Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

16/09/2025
Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

16/09/2025
Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

16/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yabonanye n’Umwami wu Bwongereza Charles III

Perezida Kagame yabonanye n’Umwami wu Bwongereza Charles III

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.