Sunday, November 9, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Menya ibyakurikiyeho nyuma yuko Umupolisi agaragaweho ibyakoze benshi ku mutima

radiotv10by radiotv10
24/10/2024
in AMAHANGA
0
Menya ibyakurikiyeho nyuma yuko Umupolisi agaragaweho ibyakoze benshi ku mutima
Share on FacebookShare on Twitter

Umupolisi wo mu ishami rya Polisi ya Uganda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, wagaragaye ari mu kazi mu mvura itarekura, yashimiwe umuhate yagaragaje, ndetse anahita azamurwa mu kazi.

Abdallah Tusiime yagaragaye mu ntangiro z’iki cyumweru tariki 21 Ukwakira 2024 ari kuyobora imodoka mu mvura ikomeye, aho yananyuzagamo akanahagarara mu mivu yatembaga.

Amashusho ye yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga, ndetse ashimwa na benshi mu bazikoresha bo muri Uganda, barimo na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Anitah Among.

Anitah Among mu butumwa yatambukije kuri X, yagize ati “Ndashaka gushimira Umupolisi Abdallah Tusiime wagaragaje umuhate udasanzwe, imyitwarire myiza ndetse n’urukundo rw’akazi byamuranze mu nshingano ze amazemo imyaka. Turashimira serivisi aha Igihugu.”

Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, kandi yaje gutangaza ko Abdallah Tusiime yamaze guhabwa inshingano zo gukora muri Polisi ishinzwe kurinda Inteko.

Abdallah Tusiime wari usanzwe akorera Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda rya Kira, yagaragaye ari muri kariya kazi kamuzamuriye izina mu muhanda wa Mawanda.

Uyu mupolisi wamaze kuba ikimenyabose muri Uganda, yanakiriwe ku Biro Bikuru bya Polisi ya Uganda, biherere Naguru mu Murwa Mukuru i Kampala.

Yagie ati “Kuva mu bwana bwanjye, inzozi zanjye zari ukujya mu Gipolisi ngakorera Igihugu cyanye. Nkunda Igihugu cyanjye.”

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Rusoke Kituuma yashimiye Tusiime ku muhate yagaragaje mu nshingano ze.

Ati “Ntabwo ari ubwa mbere twakiriye raporo zinyuranye zigaragaza umuhate wo gukunda Igihugu ndetse n’imbaraga akoresha mu kuzuza inshingano ze.”

Tusiime yagaragaye mu kazi kashimwe na benshi
Yakiriwe mu Biro Bikuru bya Polisi arashimwa

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 − 5 =

Previous Post

Bishop uregwa ibirimo gukangisha gukwirakwiza amafoto y’imikoreshereze y’ibitsina yagejejwe imbere y’Urukiko

Next Post

Abarimo uwabaye Minisitiri wa Siporo baherutse guhabwa inshingano babanje kunyura imbere ya Sena

Related Posts

AFC/M23 yongeye kugaragariza amahanga amarorerwa akorwa n’uruhande bahanganye inayerurira icyo yiyemeje

AFC/M23 yongeye kugaragariza amahanga amarorerwa akorwa n’uruhande bahanganye inayerurira icyo yiyemeje

by radiotv10
07/11/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko rigikomeje guhagarara ku ntego yo gucungura Abanyekongo bakomeje gukandamizwa n’ubutegetsi bw’Igihugu cyabo, nyuma yuko yerekanye amashusho...

Abasirikare barimo Aba-Colonel mu gisirikare cya Congo bakurikiranyweho kunyereza kawunga, umuceri n’amata

Abasirikare barimo Aba-Colonel mu gisirikare cya Congo bakurikiranyweho kunyereza kawunga, umuceri n’amata

by radiotv10
07/11/2025
0

Abasirikare 11 bo ku rwego rw’Abofisiye n’aba Sous-officiers mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), barimo batatu bafite...

Eng.-Senior FARDC Soldiers including Colonels accused of diverting food supplies such as rice and milk

Eng.-Senior FARDC Soldiers including Colonels accused of diverting food supplies such as rice and milk

by radiotv10
07/11/2025
0

Eleven soldiers ranked as Officers and Sous-officiers within the Armed Forces of the Democratic Republic of Congo (FARDC), including three...

Umushinjacyaha w’i Burundi yahunze Igihugu nyuma yuko konti ye itahuweho amafaranga menshi

Umushinjacyaha w’i Burundi yahunze Igihugu nyuma yuko konti ye itahuweho amafaranga menshi

by radiotv10
06/11/2025
0

Umushinjacyaha wo ku rwego rw’Igihugu mu Burundi ushinzwe Komini za Kirundo na Busoni, mu Ntara ya Butanyerera amaze iminsi ahungiye...

Perezidante wa Mexico yafashe icyemezo cyo kujyana mu nkiko umugabo wamukorakoreye mu ruhame

Perezidante wa Mexico yafashe icyemezo cyo kujyana mu nkiko umugabo wamukorakoreye mu ruhame

by radiotv10
06/11/2025
0

Perezida wa Mexico, Madamu Claudia Sheinbaum, yatangaje ko agiye kurega umugabo wamukoreye ihohoterwa rishingiye ku gitsina, nyuma yuko hari ugaragaye...

IZIHERUKA

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri
MU RWANDA

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

by radiotv10
08/11/2025
0

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

08/11/2025
Urujijo n’impungenge nyuma y’umwaka bemerewe ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’igikorwa cy’amajyambere

Urujijo n’impungenge nyuma y’umwaka bemerewe ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’igikorwa cy’amajyambere

08/11/2025
Five lifestyle habits every young woman in Kigali should adopt for 2026

Five lifestyle habits every young woman in Kigali should adopt for 2026

08/11/2025
Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

07/11/2025
Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

07/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abarimo uwabaye Minisitiri wa Siporo baherutse guhabwa inshingano babanje kunyura imbere ya Sena

Abarimo uwabaye Minisitiri wa Siporo baherutse guhabwa inshingano babanje kunyura imbere ya Sena

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

Urujijo n’impungenge nyuma y’umwaka bemerewe ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’igikorwa cy’amajyambere

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.