Saturday, December 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Amakuru agezweho ku munyamakuru Fatakumavuta ukurikiranyweho ibyaha bitandukanye

radiotv10by radiotv10
24/10/2024
in IMYIDAGADURO
0
Amakuru agezweho ku munyamakuru Fatakumavuta ukurikiranyweho ibyaha bitandukanye
Share on FacebookShare on Twitter

Dosiye y’ikirego kiregwamo umunyamakuru Sengabo Jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta, yamaze gukorwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, inayishyikiriza Ubushinjacyaha.

Amakuru dukesha Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, avuga ko dosiye iregwamo Fatakumavuta yashyikirijwe Ubushinjacyaha kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Ukwakira 2024.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yabwiye RADIOTV10 ko dosiye ya Fatakumavuta yashyikirijwe Ubushinjacyaha nyuma yuko uru rwego rurangije iperereza ry’ibanze kuri uyu Munyamakuru.

Fatakumavuta watawe muri yombi mu cyumweru gishize tariki 18 Ukwakira, aho yari akurikiranyweho ibyaha bibiri, icyo kubuza undi amahwemo hifashishijwe imbuga nkoranyambaga, n’icyo gukoresha imvugo ziremereye zikurura amacakubiri mu bantu, nyuma aza kuregwa ikindi cyagaragaye nyuma yuko atawe muri yombi.

Dr Murangira yagize ati “Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko Sengabo Jean Bosco, ibi byaha akekwaho yabikoze mu bihe bitandukanye, yifashishije imbuga nkoranyambaga.”

Ikindi cyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, yakirezwe nyuma yuko akorewe isuzuma rigasanga mu mubiri we harimo igipimo cy’ikiyobyabwenge cy’urumogi kiri kuri cya 298 mu gihe igipimo gisanzwe ari hagati ya 0 na 20.

Umuvugizi wa RIB avuga ko icyemezo cyo kujya gusuzumisha Sengabo alias Fatakumavuta, cyafashwe nyuma yo gusesengura bikagaragara ko imvugo yakoreshaga ku mbuga nkoranyambaga, zitakoreshwa n’umuntu utanyoye ibiyobyabwenge.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve − 1 =

Previous Post

Perezida Kagame yabonanye n’Umwami wu Bwongereza Charles III

Next Post

Hatanzwe umucyo ku murwayi mushya wa Marburg wabonetse mu Rwanda

Related Posts

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

by radiotv10
19/12/2025
0

Umunyamakuru Aimée Beauté Mushashi uzwiho ubuhanga mu gusoma amakuru kuri Televiziyo, yatangaje itariki azakoreraho ubukwe n’umukunzi we. Uyu munyamakuru ukorera...

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

by radiotv10
18/12/2025
0

Umuhanzi w’icyamamare Israel Mbonyi yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru avuga inkomoko y’igitaramo akora buri mwaka kuri Noheli kitwa ICYAMBU, ukuntu yanganga amazina...

Havuzwe ibimaze kugerwaho mu iperereza ku munyamakuru Djihad waje mu Rukiko yambaye bidasanzwe

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe abarimo umunyamakuru Djihad baregwa gusakaza amashusho y’urukozasoni

by radiotv10
17/12/2025
0

Abarimo umunyamakuru Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, na bagenzi be baregwa ibyaha birimo gusakaza amashusho y’urukozasoni, bafatiwe icyemezo cyo gufungwa...

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

by radiotv10
16/12/2025
0

Umunyamakurukazi Yvonne Kayitesi uzwi nka Tessy uri mu myiteguro yo gukorana ubukwe n’umuraperi Shizzo, yakorewe ibirori byo gusezera ku rungano...

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

by radiotv10
12/12/2025
0

Umuhanzikazi w’icyamamare mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire, yizihije isabukuru y’amavuko kuri uyu wa 12 Ukuboza 2025,...

IZIHERUKA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo
MU RWANDA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

by radiotv10
19/12/2025
0

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

19/12/2025
AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

19/12/2025
Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

19/12/2025
Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

19/12/2025
Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

19/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatanzwe umucyo ku murwayi mushya wa Marburg wabonetse mu Rwanda

Hatanzwe umucyo ku murwayi mushya wa Marburg wabonetse mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.