• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kigali: Agahinda ni kenshi mu muryango wabuze abana batatu bapfiriye rimwe

radiotv10by radiotv10
24/10/2024
in MU RWANDA
0
Kigali: Agahinda ni kenshi mu muryango wabuze abana batatu bapfiriye rimwe
Share on FacebookShare on Twitter

Abana batatu bavukana bo mu Murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, bitabye Imana bakubiswe n’inkuba, umubyeyi wabo na we ahita agira ihungabana.

Ibi byabo byabereye mu Muduhudu wa Gikumba mu Kagari ka Nyabikenke mu Murenge wa Bumbogo, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Ukwakira 2024.

Abatuye muri aka gace, bavuga ko ubwo imvura yari ihitutse, umubyeyi w’aba bana yabasize mu nzu akanyarukira ku muhanda, ari na bwo inkuba yabakubitaga.

Umwe mu baturage yagize ati “Umugore yari ugiye ku muhanda kubera ko yibana, agarutse asanga utwana yari asize mu nzu yadukubise [inkuba].”

Abana babiri bahise bitaba Imana bakimara gukubitwa n’inkuba, mu gihe undi umwe yaguye kwa muganga ubwo yari akimara kugezwayo, ndetse umubyeyi wabo na we akaba yajyanywe kwa muganga kubera ihungabana yatewe n’ibi byago byo kubura abana be batatu.

Nyamutera Innocent uyobora Umurenge wa Bumbogo, yemeje amakuru y’ibi byago by’urupfu rw’abana batatu barimo uw’imyaka icyenda (9), uw’itandatu (6) ndetse n’undi w’imyaka itatu (3).

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bumbogo, Nyamutera Innocent yagize ati “Inkuba yabakubitiye mu nzu, ibindi turacyabikurikirana, turaza kubimenya.”

Uyu muyobozi avuga ko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bukomeje kuba hafi uyu muryango wabuze abana batatu umunsi umwe, ndetse bukaba bukomeje kuwufata mu mugongo bukanawufasha mu bindi bikorwa byo muri ibi byago.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 − three =

Previous Post

Byamenyekanye ko abaguye mu mpanuka ikomeye muri Congo biganjemo abasirikare b’ikindi Gihugu

Next Post

Indi ndwara yavuzwe mu Rwanda no mu baturanyi yishe umuntu muri Uganda

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Indi ndwara yavuzwe mu Rwanda no mu baturanyi yishe umuntu muri Uganda

Indi ndwara yavuzwe mu Rwanda no mu baturanyi yishe umuntu muri Uganda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.