Saturday, August 1, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Abarimo uwabaye Minisitiri wa Siporo baherutse guhabwa inshingano babanje kunyura imbere ya Sena

Abarimo uwabaye Minisitiri wa Siporo baherutse guhabwa inshingano babanje kunyura imbere ya Sena

Sena y’u Rwanda yasuzumye inemeza dosiye za bamwe mu bayobozi baherutse guhabwa inshingano barimo Aurore Mimosa Munyangaju wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Luxembourg.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 24 Ukwakira 2024, aho Inteko Rusange ya Sena yasuzumaga dosiye z’aba bayobozi baherutse guhabwa inshingano n’Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 18 Ukwakira 2024 iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Aurore Mimosa Munyangaju wigeze kuba Minisitiri wa Siporo, wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda Luxembourg, ndetse na Uwase Patricie wagizwe Umuyobozi Mukuru wa Ikigo cya RCI, bemejwe n’Inteko Rusange ya Sena yateranye kuri uyu wa Kane.

Sena y’u Rwanda igira iti “Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, yasuzumye dosiye zabo yasanze bafite ubushobozi bwo kuzuza inshingano.”

Uwase Patricie na we yigeze kuba muri Guverinoma y’u Rwanda, kuko yabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo kuva muri 2022 kugeza muri Kamena uyu mwaka wa 2024. Muri iyi Minisiteri, kandi Uwase yanayibereye Umunyamabanga Uhoraho.

Nanone kandi Inteko Rusange ya Sena yemeje Kayinamura Ulrich ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’ikigega Agaciro Development Fund.

Sena y’u Rwanda ivuga ko “Komisiyo y’iterambere ry’Ubukungu n’Imari yasuzumye dosiye ye ikagirana na we ikuganiro, yasanze afite ubumenyi, ubushobobozi, ubunararibonye bizamufasha kuzuza inshingano ze.”

Aba bayobozi bemejwe na Sena y’u Rwanda, bashyizwe mu myanya mu cyumweru gishize, mu mavugurura yakozwe mu n’Inama y’Abaminisitiri, yahise anakurikirwa n’ayabaye muri Guverinoma y’u Rwanda yasize uwari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana n’uwari Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Ildephonse Musafiri basimbuwe.

Aurore Mimosa Munyangaju yemejwe na Sena ku mwanya wa Ambasaderi
Na Uwase Patricie wemejwe nk’Umuyobozi Mukuru wa RCI
Dosiye zabo zasuzumwe na Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano
Hanemejwe kandi Kayinamura Ulrich ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Ikigega Agaciro Development Fund
Dosiye ye yasuzumwe na Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 − ten =