Saturday, July 25, 2026
RW|EN
IBYAMAMARE

Hasohotse igihangano cyatumye hakumburwa umuhanzi Nyarwanda umaze imyaka ibiri atabarutse

Hasohotse igihangano cyatumye hakumburwa umuhanzi Nyarwanda umaze imyaka ibiri atabarutse

Nyakwigendera Buravan Imana imwakire mu bayo

Hashyizwe hanzwe indirimbo y’umuhanzi Burabyo Dushime Yvan wamamaye nka Yvan Buravan, umaze imyaka ibiri yitabye Imana, yatumye abakunzi ba muzika nyarwanda bamukumbura.

Iyi ndirimbo yiswe ‘Already Made’ ni iy’uyu muhanzi Yvan Buravan wasize ibihangano binyuranye byariho bitunganywa.

N’iyi ndirimbo yagiye hanze, ni imwe mu zo yasize agitunganya, yatumye abakunda ibihangano bye, bamukumbura nyuma y’imyaka ibiri n’amezi abiri yitabye Imana.

Iyi ndirimbo yagiye hanze mbere y’umunsi umwe, ngo habe Iserukiramuco ‘Twaje Fest’, riteganyijwemo ibikorwa byo gutarama uyu muhanzi no kumva ibihangano bye.

Iri serukiramuco riraba kuri uyu gatandatu tariki 26 Ukwakira 2024 muri BK Arena, riteganyijwemo ibikorwa bitankundikanya, nko Kwipimisha Cancer yahitanye uyu muhanzi.

Hateganyijwemo kandi igikorwa cyokumurika imideri yahimbwe na Buravan ndetse n’igitaramo nyirizina, cy’umurage wasizwe n’uyu muhanzi, watabarutse yaramaze gutangiza iri serukiramuco, yafataga nk’iryo kwagura ibikorwa bye.

Iyi ndirimbo ‘Already Made’ bishatse kuvuga ‘Nakoze ibyanjye’, yumvikanisha ko uyu muhanzi yatabarutse akoze ibyo yagombaga gukora kandi ko ibyo yasize bizakomeza kunyura benshi.

Kate Gustave NKURUNZIZA
RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp