Friday, December 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Amakuru agezweho ku mutoza ushobora gusimbura Ten Hag muri Manchester United

radiotv10by radiotv10
30/10/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Amakuru agezweho ku mutoza ushobora gusimbura Ten Hag muri Manchester United
Share on FacebookShare on Twitter

Amakuru aremeza ko Ruben Amorim wagizwe umutoza mushya wa Manchester Uniteg, yamaze kwemera gutoza iyi kipe iherutse kwirukana umutoza wayo Ten Hag, ndetse akaba ashobora no gutoza umukino iyi kipe ifitanye na Chelesea.

Amakuru atangazwa n’umunyamakuru Fabrizio Romano uzwiho gutangaza amakuru agezweho muri ruhago y’isi, avuga ko Ruben Amorim wari usanzwe atoza ya Sporting Lisbon yanyuzwe n’amasezerano ari guhabwa na Manchester United ndetse n’umushinga w’iyi kipe.

Rúben Filipe Marques Amorim, w’imyaka 39, ni umutoza w’Umunya-Portugal, akaba amaze imyaka itandatu mu kazi k’ubutoza, dore ko mu mwaka w’imikino wa 2018-2019, ari bwo yatangiye, ahera mu ikipe yitwa Casa Pia, yari iri mu cyiciro cya 3 icyo gihe.

Muri Nzeri 2019, Rúben Amorim yerecyeje mu ikipe ya kabiri ya FC Braga, ndetse nyuma y’amezi atatu gusa, aza kuba Umutoza w’ikipe nkuru yayo, asimbuye Umunya Portugal Ricardo Sá Pinto, wari wirukanwe, aho Rúben Amorim yaje no guhesha iyi kipe ya FC Braga igikombe kimwe cy’igihugu, Taça da Liga muri 2019-2020.

Nubwo icyo gihe Rúben Amorim, yari yasinye amasezerano y’imyaka 2 n’igice mu ikipe nkuru ya FC Braga, ntiyahatinze kuko ku ya 04 Werurwe 2020, yagizwe umutoza wa Sporting Lisbon, nyuma yuko iyi kipe yirukanye uwari umutoza wayo, Jorge Manuel Silas.

Kuva ubwo, ikipe ya Sporting Lisbon ntirabura mu makipe ane ya mbere muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Portugal (Primera Liga), ndetse uyu Rúben Amorim akaba yaratwaranye n’iyi kipe ibikombe bitanu.

Rúben Amorim, nyuma y’umukino w’igikombe cy’Igihugu, ikipe ye ya Sporting Lisbon yaraye itsinzemo ikipe yitwa Nacional ibitego 3-1, yabajijwe niba uyu ari wo wari umukino we wa nyuma muri Sporting Lisbon, aca amarenga ko agomba kwerecyeza muri Manchester United.

Yagize ati “Manchester United iranyifuza, ariko amahitamo ni ayanjye. Nta kintu natangaza kugeza hafashwe icyemezo kuri buri kimwe cyose. Nta kintu gifatika nababwira, gusa nzahitamo icyo ari cyo cyose nifuza gukora, nk’uko iteka nagiye mbigenza. Nta kintu nabasezeranya, icyo nzi ni uko nza kuba ndi ku myitozo kuri uyu wa Gatatu, ngategura umukino tuzahuramo na Estrela da Amadora kuri uyu wa Gatanu.”

Rúben Amorim, wabaye n’umukinnyi agaca mu makipe atandukanye arimo Benfica Lisbon, nubwo asa n’uterura ku bijyanye no kwerekeza muri Manchester United, ikipe ya Sporting Lisbon yaraye isohoye itangazo rivuga ko itazakomezanya na we, bivuze ko ikipe ya Manchester United yaba yamaze kwemera kwishyura miliyoni 10 z’Ama-Euros (arenga miliyari 14 Frw) zisabwa kugira ngo ayerekezemo.

Nk’uko Umunyamakuru ukomeye wandikira ESPN, Mark Ogden abitangaza, byitezwe ko ikipe ya Manchester United iri bumugire umutoza mushya wayo, kandi bigakorwa vuba byihuse, ku buryo bishoboka ko yanatoza umukino wa Shampiyona y’u Bwongereza iyi kipe ya Manchester United izakiramo Chelsea kuri iki Cyumweru, tariki 03 Ugushyingo 2024.

Rúben Amorim, ubwo yigaga ibijyanye no gutoza muri 2018, yamaze icyumweru kimwe kuri Stade ya Manchester United (Old Trafford), dore ko yagenzurwaga na José Mourinho watozaga iyi kipe icyo gihe, bikaba bivugwa ko uyu mutoza Rúben Amorim, wigeze kwifuzwa n’amakipe akomeye nka Liverpool, Bayern Munich, FC Barcelone ndetse na West Ham, ari bube umutoza mushya wa Manchester United.

Bivugwa kandi ko azinjirana n’abandi batoza 3 basanzwe bakorana, ndetse bikaba byitezwe ko ari bufate indege yerekeza i Manchester, kugira ngo basoze iby’ibiganiro. Ibi bibaye nyuma y’iminsi ibiri gusa Erik ten Hag yirukanywe nk’umutoza wa Manchester United.

Cedrick KEZA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 − six =

Previous Post

Harumvikana impamvu itavugwaho rumwe yatumye ubuyobozi bwisubira ku nkunga bwemereye umuturage

Next Post

M23 irasatira gufata agace gashobora gutuma ibintu bihindura isura

Related Posts

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

by radiotv10
19/12/2025
0

Rurangiranwa muri ruhago y’Isi, Cristiano Ronaldo, yagaragaje ifoto avuye mu bwotero (Sauna) yerekana uburyo yubatse umubiri mu buryo bwihariye. Ni...

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

by radiotv10
19/12/2025
0

Umufaransa Bruno Ferry wageze mu Rwanda aje gutangira akazi ko gutoza ikipe ya Rayon Sports, yavuze ko yifuza gukorana amateka...

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago

by radiotv10
19/12/2025
0

Hari amakuru avuga ko ubwo Cristiano Ronaldo azaba arangije amasezerano ye muri Al Nassr muri 2027 ashobora guhindura ubuzima akajya...

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

by radiotv10
18/12/2025
0

Umunyamabanga akaba n’Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, yatangaje ko nta gahunda iyi kipe ifite yo gusinyisha Umunya-Misiri Ali Ismael...

Inyongera ya 50%: dore agahigo k’amafaranga azahabwa amakipe azitabira igikombe cy’isi cya 2026

Inyongera ya 50%: dore agahigo k’amafaranga azahabwa amakipe azitabira igikombe cy’isi cya 2026

by radiotv10
17/12/2025
0

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, yemeje amafaranga angana na miliyoni 620 z’amayero (€620 M) azagenerwa ibihugu 48 bizitabira igikombe...

IZIHERUKA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo
MU RWANDA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

by radiotv10
19/12/2025
0

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

19/12/2025
AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

19/12/2025
Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

19/12/2025
Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

19/12/2025
Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

19/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
M23 irasatira gufata agace gashobora gutuma ibintu bihindura isura

M23 irasatira gufata agace gashobora gutuma ibintu bihindura isura

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.