Sunday, July 27, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Amakuru agezweho ku mutoza ushobora gusimbura Ten Hag muri Manchester United

radiotv10by radiotv10
30/10/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Amakuru agezweho ku mutoza ushobora gusimbura Ten Hag muri Manchester United
Share on FacebookShare on Twitter

Amakuru aremeza ko Ruben Amorim wagizwe umutoza mushya wa Manchester Uniteg, yamaze kwemera gutoza iyi kipe iherutse kwirukana umutoza wayo Ten Hag, ndetse akaba ashobora no gutoza umukino iyi kipe ifitanye na Chelesea.

Amakuru atangazwa n’umunyamakuru Fabrizio Romano uzwiho gutangaza amakuru agezweho muri ruhago y’isi, avuga ko Ruben Amorim wari usanzwe atoza ya Sporting Lisbon yanyuzwe n’amasezerano ari guhabwa na Manchester United ndetse n’umushinga w’iyi kipe.

Rúben Filipe Marques Amorim, w’imyaka 39, ni umutoza w’Umunya-Portugal, akaba amaze imyaka itandatu mu kazi k’ubutoza, dore ko mu mwaka w’imikino wa 2018-2019, ari bwo yatangiye, ahera mu ikipe yitwa Casa Pia, yari iri mu cyiciro cya 3 icyo gihe.

Muri Nzeri 2019, Rúben Amorim yerecyeje mu ikipe ya kabiri ya FC Braga, ndetse nyuma y’amezi atatu gusa, aza kuba Umutoza w’ikipe nkuru yayo, asimbuye Umunya Portugal Ricardo Sá Pinto, wari wirukanwe, aho Rúben Amorim yaje no guhesha iyi kipe ya FC Braga igikombe kimwe cy’igihugu, Taça da Liga muri 2019-2020.

Nubwo icyo gihe Rúben Amorim, yari yasinye amasezerano y’imyaka 2 n’igice mu ikipe nkuru ya FC Braga, ntiyahatinze kuko ku ya 04 Werurwe 2020, yagizwe umutoza wa Sporting Lisbon, nyuma yuko iyi kipe yirukanye uwari umutoza wayo, Jorge Manuel Silas.

Kuva ubwo, ikipe ya Sporting Lisbon ntirabura mu makipe ane ya mbere muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Portugal (Primera Liga), ndetse uyu Rúben Amorim akaba yaratwaranye n’iyi kipe ibikombe bitanu.

Rúben Amorim, nyuma y’umukino w’igikombe cy’Igihugu, ikipe ye ya Sporting Lisbon yaraye itsinzemo ikipe yitwa Nacional ibitego 3-1, yabajijwe niba uyu ari wo wari umukino we wa nyuma muri Sporting Lisbon, aca amarenga ko agomba kwerecyeza muri Manchester United.

Yagize ati “Manchester United iranyifuza, ariko amahitamo ni ayanjye. Nta kintu natangaza kugeza hafashwe icyemezo kuri buri kimwe cyose. Nta kintu gifatika nababwira, gusa nzahitamo icyo ari cyo cyose nifuza gukora, nk’uko iteka nagiye mbigenza. Nta kintu nabasezeranya, icyo nzi ni uko nza kuba ndi ku myitozo kuri uyu wa Gatatu, ngategura umukino tuzahuramo na Estrela da Amadora kuri uyu wa Gatanu.”

Rúben Amorim, wabaye n’umukinnyi agaca mu makipe atandukanye arimo Benfica Lisbon, nubwo asa n’uterura ku bijyanye no kwerekeza muri Manchester United, ikipe ya Sporting Lisbon yaraye isohoye itangazo rivuga ko itazakomezanya na we, bivuze ko ikipe ya Manchester United yaba yamaze kwemera kwishyura miliyoni 10 z’Ama-Euros (arenga miliyari 14 Frw) zisabwa kugira ngo ayerekezemo.

Nk’uko Umunyamakuru ukomeye wandikira ESPN, Mark Ogden abitangaza, byitezwe ko ikipe ya Manchester United iri bumugire umutoza mushya wayo, kandi bigakorwa vuba byihuse, ku buryo bishoboka ko yanatoza umukino wa Shampiyona y’u Bwongereza iyi kipe ya Manchester United izakiramo Chelsea kuri iki Cyumweru, tariki 03 Ugushyingo 2024.

Rúben Amorim, ubwo yigaga ibijyanye no gutoza muri 2018, yamaze icyumweru kimwe kuri Stade ya Manchester United (Old Trafford), dore ko yagenzurwaga na José Mourinho watozaga iyi kipe icyo gihe, bikaba bivugwa ko uyu mutoza Rúben Amorim, wigeze kwifuzwa n’amakipe akomeye nka Liverpool, Bayern Munich, FC Barcelone ndetse na West Ham, ari bube umutoza mushya wa Manchester United.

Bivugwa kandi ko azinjirana n’abandi batoza 3 basanzwe bakorana, ndetse bikaba byitezwe ko ari bufate indege yerekeza i Manchester, kugira ngo basoze iby’ibiganiro. Ibi bibaye nyuma y’iminsi ibiri gusa Erik ten Hag yirukanywe nk’umutoza wa Manchester United.

Cedrick KEZA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 + 5 =

Previous Post

Harumvikana impamvu itavugwaho rumwe yatumye ubuyobozi bwisubira ku nkunga bwemereye umuturage

Next Post

M23 irasatira gufata agace gashobora gutuma ibintu bihindura isura

Related Posts

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

by radiotv10
25/07/2025
0

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu Mavubi, Nshuti Innocent, yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa ES Zarzis yo mu Cyiciro cya Mbere muri Tunisia. Nshuti...

Haravugwa akayabo k’ashobora gutangwa kuri Kapiteni wa APR wifuzwa n’ikipe ifite izina rikomeye

Haravugwa akayabo k’ashobora gutangwa kuri Kapiteni wa APR wifuzwa n’ikipe ifite izina rikomeye

by radiotv10
24/07/2025
0

Claude Niyomugabo, myugariro w’ikipe y’Igihugu Amavubi na APR FC anabereye kapiteni, ari mu biganiro na Simba Sports Club yo muri...

Amakuru ategerejwe muri Rayon: Harerekanwa umukinnyi mushya

Amakuru ategerejwe muri Rayon: Harerekanwa umukinnyi mushya

by radiotv10
24/07/2025
0

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwiyubaka yitegura igaruka rya Shampiyona ndetse no kuzahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup, irerekana...

Cyera kabaye Kiyovu iratangira imyitozo, Haringingo na Amissi Cedrick baritezwe

Cyera kabaye Kiyovu iratangira imyitozo, Haringingo na Amissi Cedrick baritezwe

by radiotv10
23/07/2025
0

Umutoza mushya wa SC Kiyovu, Haringingo Francis Christian aratangiza imyitozo itegura umwaka w'imikino 2025-2026 kuri iyi kipe yahise ininjiza Amiss...

Hamenyekanye amakipe azwi ashobora gukina na APR nyuma yo kwipima n’ayo mu Rwanda

Hamenyekanye amakipe azwi ashobora gukina na APR nyuma yo kwipima n’ayo mu Rwanda

by radiotv10
23/07/2025
0

Ikipe ya APR FC ikomeje imyiteguro y'umwaka utaha w'imikino, aho mu makipe yifuza gukina na yo imikino ya gicuti harimo...

IZIHERUKA

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’
MU RWANDA

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

by radiotv10
26/07/2025
0

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

26/07/2025
Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

26/07/2025
Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

25/07/2025
Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

25/07/2025
General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

25/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
M23 irasatira gufata agace gashobora gutuma ibintu bihindura isura

M23 irasatira gufata agace gashobora gutuma ibintu bihindura isura

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.