Friday, November 7, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

AMAKURU AGEZWEHO: Umunyamakuru Fatakumavuta we asubiye muri Kasho ataburanye

radiotv10by radiotv10
31/10/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
AMAKURU AGEZWEHO: Umunyamakuru Fatakumavuta we asubiye muri Kasho ataburanye
Share on FacebookShare on Twitter

Sengabo Jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta ukurikiranyweho ibyaha birimo kubuza undi amahwemo hifashishijwe imbuga nkoranyambaga, yasabye Urukiko gusubika urubanza rwe, bituma asubira muri kasho ataburanye.

Fatakumavuta wazaniwe rimwe na Miss Muheto Nshuti Divine ku Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, yagombaga kuburana nyuma y’uyu mukobwa wabaye nyampinga w’u Rwanda.

Uregwa [Fatakumavuta] n’umunyamategeko we, bagaragarije Urukiko ko batiteguye kuburana, kuko batabonye dosiye, kandi bagomba kubanza kuyisuzuma kugira ngo babone uko baburana.

Umunyamategeko wunganira Fatakumavuta yavuze ko nubwo bitabye Urukiko ndetse bakaba baramenyeshejwe itariki y’urubanza, ariko batigeze babona dosiye yabo, kandi ko badashobora kuburana batabanje gusesengura ibyo umukiliya we aregwa.

Uyu munyamategeko yasabye ko urubanza rwasubikwa kugira ngo babanze babone Dosiye bayisesengure babone uko baburana.

Ni mu gihe Ubushinjacyaha butahuzaga n’uruhande rw’uregwa ku byo rwavuze ko rutabonye dosiye y’ikirego, icyakora buvuga ko ari uburenganzira bw’uregwa bwo kuba basaba ko urubanza rusubikwa mu gihe Urukiko rwasanga hari impamvu zifite ireme.

Umucamanza amaze kumva ibyatangajwe n’impande zombi kuri iki cyifuzo cy’uruhande rw’uregwa, yanzuye ko urubanza rusubikwa, rukazasubukurwa mu cyumweru gitaha, tariki 05 Ugushyingo 2024.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − fifteen =

Previous Post

Tshisekedi akiva muri Uganda yahise yerecyeza mu Burundi

Next Post

Havuzwe akabari yanywereyemo n’igipimo cy’umusemburo yasanganywe: Ibirambuye ku byaha biregwa Muheto

Related Posts

Style on a Budget: How to Build a Chic Wardrobe in Kigali Without Breaking the Bank

Style on a Budget: How to Build a Chic Wardrobe in Kigali Without Breaking the Bank

by radiotv10
07/11/2025
0

Looking stylish doesn’t have to mean spending a lot of money. In Kigali, fashion is becoming more creative and affordable...

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi

by radiotv10
04/11/2025
0

Alice Masinzo wahoze ari umunyamakuru kuri imwe muri radio zo mu Rwanda, yasangije abantu ibyishimo afite nyuma yo gusezerana n’umukunzi...

Naomie yahishuye ingorane yagize mu kwandika igitabo zatumye agera n’aho arira n’amashimwe afite ubu

Naomie yahishuye ingorane yagize mu kwandika igitabo zatumye agera n’aho arira n’amashimwe afite ubu

by radiotv10
04/11/2025
0

Ishimwe Naomie wabaye Miss w’u Rwanda wa 2020, yavuze ko mu rugendo rwo kwandika igitabo cye cya mbere yise ‘More...

Umuhanzi wari uterezanyijwe amatsiko yageze mu Rwanda yaherukagamo mu myaka irenga 15

Umuhanzi wari uterezanyijwe amatsiko yageze mu Rwanda yaherukagamo mu myaka irenga 15

by radiotv10
04/11/2025
0

Umuhanzi w’Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Richard Nick Ngendahayo wari utegerejwe mu Rwanda yaherukagamo mu myaka 17, yahasesekaye. Uyu...

Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

by radiotv10
03/11/2025
0

Umuhanzi w’umuraperi Kivumbi King uri mu bagezweho mu Rwanda, amakuru aremeza ko yamaze kwinjira mu nzu ifasha abahanzi ya 1:55...

IZIHERUKA

Style on a Budget: How to Build a Chic Wardrobe in Kigali Without Breaking the Bank
IMYIDAGADURO

Style on a Budget: How to Build a Chic Wardrobe in Kigali Without Breaking the Bank

by radiotv10
07/11/2025
0

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

07/11/2025
Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

07/11/2025
Umunyamakuru wa siporo uzwi mu Rwanda wasezeye igitangazamakuru yakoreraga hamenyakenye aho yerecyeje

Umunyamakuru wa siporo uzwi mu Rwanda wasezeye igitangazamakuru yakoreraga hamenyakenye aho yerecyeje

07/11/2025
AFC/M23 yongeye kugaragariza amahanga amarorerwa akorwa n’uruhande bahanganye inayerurira icyo yiyemeje

AFC/M23 yongeye kugaragariza amahanga amarorerwa akorwa n’uruhande bahanganye inayerurira icyo yiyemeje

07/11/2025
Abasirikare barimo Aba-Colonel mu gisirikare cya Congo bakurikiranyweho kunyereza kawunga, umuceri n’amata

Abasirikare barimo Aba-Colonel mu gisirikare cya Congo bakurikiranyweho kunyereza kawunga, umuceri n’amata

07/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Havuzwe akabari yanywereyemo n’igipimo cy’umusemburo yasanganywe: Ibirambuye ku byaha biregwa Muheto

Havuzwe akabari yanywereyemo n’igipimo cy’umusemburo yasanganywe: Ibirambuye ku byaha biregwa Muheto

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Style on a Budget: How to Build a Chic Wardrobe in Kigali Without Breaking the Bank

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.