Umuyobozi w’Umudugudu wo mu Murenge wa Nyakiliba mu Karere ka Rubavu ari mu maboko y’inzego z’ubutabera, nyuma yo gufatanwa inka yari yibwe umuturage wo mu wundi Murenge.
Uwatawe muri yombi, ni Ndagijimana uyobora Umudugudu wa Rushubi mu Kagari Gikombe mu Murenge wa Nyakiliba, akaba yafashwe kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Ukwakira 2024 nyuma yo gusanganwa inka yibwe mu Murenge wa Mudende.
Iyi nka yafatanywe Umuyobozi w’Umudugudu wa Rushubi, ni iy’umuturage witwa Alphonse Nsengiyumva usanzwe atuye mu Muduguru wa Nyabishongo mu Kagari ka Ndoranyi muri uyu Murenge wa Mudende.
Amakuru y’ifatwa ry’uyu Muyobozi w’Umudugudu, yanemejwe na Sinabakeka Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Umurenge wa Nyakiliba wafatiwemo iri tungo.
Uyu muyobozi avuga ko nyuma yuko Mudugudu asanganywe iri tungo, yahise ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB kuri Sitasiyo ya Kanama.
Gusa uyu muyobozi avuga ko bataramenya amakuru niba iri tungo ryasanganywe Umukuru w’Umudugudu ari we waryibye cyangwa akaba akorana n’abajura bakaba bari barimusigiye.
Ati “Ariko yashyikirijwe RIB Sitasiyo ya Kanama ubu ari gukurikiranwa. Ni ubwa mbere bibaye nta bujura yari yaraketsweho na rimwe […] Inka yari yibwe yo yasubijwe nyirayo.”
Uyu muyobozi w’Umusigire yibukije abayobozi bagenzi be ko bagomba kuba intangarugero mu myitwarire iboneye, byumwihariko bakirinda ingeso nk’izi z’ubujura zikekwa kuri mudugudu, kuko bitanga urugero rubi mu maso y’abaturage baba bayoboye.
RADIOTV10