Friday, August 1, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Bahishuye icyatumye bafata icyemezo cyo kujya bagendana inkoni aho bagiye hose

radiotv10by radiotv10
04/11/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Bahishuye icyatumye bafata icyemezo cyo kujya bagendana inkoni aho bagiye hose
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bo mu Murenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu, n’abawugendamo bavuga ko nyuma y’igihe kinini bataka ikibazo cy’umutekano mucye baterwa n’insoresore zinywa inzoga z’inkorano kimwe n’abiyise ‘Impamarugamba’ ariko ubuyobozi ntibugikemure, biyemeje kwirindira umutekano, ku buryo basigaye bagendana inkoni aho bagiye hose.

Aba baturage bo mu Murenge wa Jenda no mu Mirenge bihana imbibi, bavuga ko bahangayikishijwe n’izi nsoresore nyuma yuko bagaragaje ikibazo cy’umutekano mucye igihe kirekire ariko ubuyobozi ntibugikemure mu buryo burambye.

Bavugamenshi Vincent avuga ko hari n’umuturage baherutse gutema, akaboko kagacika, ku buryo iki kibazo kimaze gufata indi ntera.

Ati “Nageze ku muhanda barambwira bati ‘aha hari umuntu batemye’ bati ‘ugende neza nawe batagutema ‘banyereka aho bamutemeye nsanga hari akarindirindi, akaboko batemye kasigaye hasi.”

Abaturiye umuhanda, bo bavuga ko buri gihe bumva induru z’abahohoterwa n’aba bateza umutekano mucye, ku buryo kugenda mu masaha y’ijoro aba ari ukwigerezayo.

Undi ati “Nkanjye uturiye umuhanda buri gihe ni ukumva umuntu aratatse kandi njye sinasohoka ndi umukecuru, ubwo baramuniga bakamwambura bakikura.”

Gusa bamwe bafashe icyemezo cyo kujya birwanaho, kuko mu bice bitandukanye muri uyu Murenge wa Jenda, hagaragara abantu benshi bagenda bitwaje inkoni, bakavuga ko ari iyo baba bitwaje ngo babashe guhangana n’izi nsoresore.

Nsabimana Theoneste ati “Kubera ko hari igihe uhura n’ayo mabandi akagutangira, witwaza inkoni kugira ngo wirwaneho.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jenda, Niyonsenga Jeanne d’Arc avuga ko ubuyobozi bwahagurukiye iki kibazo cy’abateza umutekano mucye.

Yagize ati “Izo nsoresore turazifata tukazishyikiriza inzego zibishinzwe ariko hari abaza barahindutse n’abaza batarahindutse, gusa icyo twakwizeza abaturage ni uko batagomba guhahamuka ngo bumve ko umutekano ntawuhari kuko urahari mu Murenge wa Jenda.”

Ni mu gihe abaturage bakagaragaza ko bahangayikishijwe n’uko abakora ibi bikorwa bibi bamara kujyanwa bagatungurwa n’uko batashye batabihaniwe bityo bagakomeza kubakorera urugomo.

Aba baturage bagaragara bafite inkoni aho bari hose

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − 10 =

Previous Post

Ukekwaho kwica umugore we amutemye yavuze icyo yamukekagaho cyabimuteye

Next Post

US PRESIDENTIAL ELECTIONS SEEN FROM AFRICA. A PARADIGM SHIFT?

Related Posts

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

by radiotv10
31/07/2025
0

Inama y’Abaminisitiri ya mbere ya Guverinoma nshya y’u Rwanda yafatiwemo ibyemezo birimo kwemeza Abadipolomate 10 bahagarariye Ibihugu byabo n’Imiryango Mpuzamahanga....

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

by radiotv10
31/07/2025
0

Abacururiza imboga n’imbuto mu isoko rya Kibungo mu Karere ka Ngoma, bavuga ko barembejwe n’umwanda ukabije baterwa n’abantu baza kuhikinga...

Money or Passion: What should we follow in 2025?

Money or Passion: What should we follow in 2025?

by radiotv10
31/07/2025
0

As the world enters deeper into the digital era and economic uncertainty continues to loom in many parts of the...

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

by radiotv10
30/07/2025
0

Polisi yo mu Karere ka Huye yafashe abasore 9 bakekwaho ibikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage by’ubujura bakoraga bitwaje intwaro gakondo zirimo...

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

by radiotv10
30/07/2025
0

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame yemeje ikiruhuko ku basirikare 1 081 barimo 9 bo...

IZIHERUKA

Umunyamakuru uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we
SIPORO

Umunyamakuru uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we

by radiotv10
31/07/2025
0

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge

31/07/2025
Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

31/07/2025
Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

31/07/2025
Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

31/07/2025
Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

31/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
US PRESIDENTIAL ELECTIONS SEEN FROM AFRICA. A PARADIGM SHIFT?

US PRESIDENTIAL ELECTIONS SEEN FROM AFRICA. A PARADIGM SHIFT?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umunyamakuru uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.