Tuesday, October 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda rwatanze umucyo ku byavugwaga ko RDF yageze i Maputo hari kubera imyigaragambyo

radiotv10by radiotv10
04/11/2024
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
U Rwanda rwatanze umucyo ku byavugwaga ko RDF yageze i Maputo hari kubera imyigaragambyo
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda yanyomoje amakuru yavugaga ko RDF yaba iri gutanga umusada mu guhosha imyigaragambyo iri kubera i Maputo mu Murwa Mukuru wa Muzambique, ivuga ko ari ikinyoma.

I Maputo muri Mozambique hamaze iminsi hari kuba imyigaragambyo yadutse nyuma y’Amatora y’Umukuru w’Igihugu yegukanywe na Daniel Chapo usanzwe ari uwo mu ishyaka riri ku butegetsi Frelimo rikaba n’irya Filipe Nyusi asimbuye.

Abatavuga rumwe n’Ubutegetsi by’umwihariko Venãnçio Mondilane wo mu ishyaka ryitwa PODEMOS, ntibakozwa ibyavuye muri aya matora, bavuga ko yabayemo uburiganya, ari na byo byatumye muri iki Gihugu haduka imyigaragambyo.

Ni imyigaragambyo yibasira abanyamahanga baba muri iki Gihugu barimo n’Abanyarwanda, aho abanyagihugu bo muri Mozambique, bibasira ibikorwa byabo nk’ubucuruzi.

Ku rubuga nkoranyambaga, hakwirakwiye amakuru avuga ko Ingabo z’u Rwanda zisanzwe ziri mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique mu butumwa bw’amahoro, zaba zagiye i Maputo gutanga umusada wo guhosha iyi myigaragambyo.

Sophie Mokoena, Umunyamakuru w’Igitangazamakuru SABC cyo muri Afurika y’Epfo, yasabye Guverinoma y’u Rwanda kugira icyo ivuga kuri aya makuru yari akomeje gukwirakwira.

Uyu munyamakuru yagize ati “U Rwanda rugomba gusubiza vuba na bwangu kuri ibi birego. Ibi byazazamura ibibazo. Hakenewe igisubizo cyihariye.”

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, asubiza uyu munyamakuru, yamaganye aya makuru, avuga ko ari ikinyoma.

Yolande Makolo yagize ati “Ibi ni ikinyoma. Nta ngabo z’u Rwanda ziri muri Maputo. Inzego z’umutekano z’u Rwanda zoherejwe mu Ntara ya Cabo Delgado, mu bikorwa zihuriweho n’Ingabo za Mozambique mu guhangana n’intagondwa zigendera ku mahame ya kisilamu, zari zarazengereje abaturage bo muri iyo Ntara.”

Guverinoma y’u Rwanda kandi yari iherutse gutangaza ko Abanyarwanda bari muri Mozambique, bagirwa inama zo kwirinda kujya ahari kubera iyi myigaragambyo, kandi ko uwagira ikibazo cyamubaho, yabimenyesha ambasade ikamufasha.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 + 2 =

Previous Post

Rusizi: Serivisi mbi zavugwaga mu Bitaro bya Gihundwe haravugwa igishobora kuzirandura

Next Post

Iby’ingenzi byemeranyijweho n’inzobere mu Gisirikare hagati y’u Rwanda na Congo

Related Posts

Umuburo wihutirwa ureba umuntu wese wanyoye iyi Jus n’iki kinyobwa mu Rwanda

Umuburo wihutirwa ureba umuntu wese wanyoye iyi Jus n’iki kinyobwa mu Rwanda

by radiotv10
21/10/2025
0

Polisi y’u Rwanda iragira inama abantu bose bacuruza ibinyobwa byakozwe n’inganda zagaragaweho kutuzuza ubuziranenge byumwihariko urwa Salama rukora umutobe (Jus/Juice),...

Icyibanzweho mu biganiro byahuje Ingabo z’u Rwanda n’iz’u Bufaransa ubwo hakirwaga Umujenerali wazo

Eng.-The Chief of Defence Staff of RDF received the Chief of the French Army Land Forces

by radiotv10
21/10/2025
0

The Chief of the French Army Land Forces, General Pierre Schill was received by the Chief of Defence Staff of...

BREAKING: RIB yafunze uwagaragaye yiyita umuhanuzi asaba abantu amafaranga abizeza ibitangaza bidasanzwe

BREAKING: RIB yafunze uwagaragaye yiyita umuhanuzi asaba abantu amafaranga abizeza ibitangaza bidasanzwe

by radiotv10
21/10/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi Bucyanayandi Emmanuel wiyita umuvugamutumwa wagaragaye ku mbuga nkoranyambaga atera abantu ubwoba yitwaje ubuhanuzi akabasaba...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

by radiotv10
21/10/2025
0

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi abasore batatu b’abanyamahanga biga mu Rwanda, bagaragaye basagarira abamotari, aho babakubise bakabakomeretsa....

Uwabaye umuyobozi ukomeye muri Minisiteri akurikiranyweho gusambanya abakobwa

Ibyamenyekanye ku rubanza ruregwamo uwabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda wahamijwe gusambanya umwana

by radiotv10
21/10/2025
0

Mu rubanza rw’ubujurire ruregwamo Antoine Ruvebana wabaye Umunyamabanga Uhoraho mu yahoze ari Minisiteri Ishinzwe Ibiza n'Impunzi wahamijwe icyaha cyo gusambanya...

IZIHERUKA

Umuburo wihutirwa ureba umuntu wese wanyoye iyi Jus n’iki kinyobwa mu Rwanda
MU RWANDA

Umuburo wihutirwa ureba umuntu wese wanyoye iyi Jus n’iki kinyobwa mu Rwanda

by radiotv10
21/10/2025
0

Icyibanzweho mu biganiro byahuje Ingabo z’u Rwanda n’iz’u Bufaransa ubwo hakirwaga Umujenerali wazo

Eng.-The Chief of Defence Staff of RDF received the Chief of the French Army Land Forces

21/10/2025
BREAKING: RIB yafunze uwagaragaye yiyita umuhanuzi asaba abantu amafaranga abizeza ibitangaza bidasanzwe

BREAKING: RIB yafunze uwagaragaye yiyita umuhanuzi asaba abantu amafaranga abizeza ibitangaza bidasanzwe

21/10/2025
Uko uwabaye Perezida w’u Bufaransa yageze kuri Gereza agiye gufungirwamo nyuma yo gukatirwa

Uko uwabaye Perezida w’u Bufaransa yageze kuri Gereza agiye gufungirwamo nyuma yo gukatirwa

21/10/2025
Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

21/10/2025
Uwabaye umuyobozi ukomeye muri Minisiteri akurikiranyweho gusambanya abakobwa

Ibyamenyekanye ku rubanza ruregwamo uwabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda wahamijwe gusambanya umwana

21/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Iby’ingenzi byemeranyijweho n’inzobere mu Gisirikare hagati y’u Rwanda na Congo

Iby’ingenzi byemeranyijweho n’inzobere mu Gisirikare hagati y’u Rwanda na Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umuburo wihutirwa ureba umuntu wese wanyoye iyi Jus n’iki kinyobwa mu Rwanda

Eng.-The Chief of Defence Staff of RDF received the Chief of the French Army Land Forces

BREAKING: RIB yafunze uwagaragaye yiyita umuhanuzi asaba abantu amafaranga abizeza ibitangaza bidasanzwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.