Tuesday, December 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hatangajwe ibyaha bikekwa ku ‘mupfumu’ uzwi mu Rwanda watawe muri yombi

radiotv10by radiotv10
05/11/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Hatangajwe ibyaha bikekwa ku ‘mupfumu’ uzwi mu Rwanda watawe muri yombi
Share on FacebookShare on Twitter

Rurangirwa Wilson uzwi nk’umupfumurabihe Salongo, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, rumukurikiranyeho ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe hashingiwe ku kuba yarizezaga abantu ko afite imbaraga zidasanzwe zanagaruza ibyibwe.

Umupfumu Salongo yatawe muri yombi mu cyumweru gishize tariki 31 Ukwakira 2024, nk’uko byemejwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB.

Uyu wiyita umupfumu, usanzwe atuye mu Mudugudu wa Rugarama II mu Kagari ka Nyamata mu Murenge wa Nyamata, afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamata mu Karere ka Bugesera.

Gusa ibikorwa akurikiranyweho by’ubupfumu, asanzwe abikorera mu Mudugudu wa Mayange mu Mkagari mu Kagari ka Maranyundo, ahanasanzwe ibyo yakoreshaga birimo impu z’ibisimba.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry avuga ko Rurangirwa Wilson uzwi nka Salongo yatawe muri yombi nyuma yo gukorwaho iperereza ku byaha akurikiranyweho birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, yagiye aregwa n’abantu batandukanye.

Ati “Yaregwaga n’abantu batandukanye akabizeza ko ari umuvuzi gakondo ufite imbaraga zidasanzwe zo kugaruza ibyibwe ndetse n’ubushobozi bwo kuvura indwara zitandukanye.”

Salongo akurikiranyweho kandi ibindi byaha birimo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, icyaha cyo kwiyitirira urwego rw’umwuga, impamyabushobozi, impamyabumenyi cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa n’icyaha cy’iyezandonke.

Dr Murangira avuga kandi ko uyu Salongo yizezaga abantu ibitangaza bidashoboka birimo kubizeza ko avura inyatsi, ndetse n’ababuze urubyaro akaba yabasha kurubaha.

Ati “Ikibabaje muri ibi byose, uyu Salongo wasangaga yamamazwa cyane n’imbuga nkoranyambaga nk’umuntu udasanzwe.”

Mu minsi ishize hari haherutse kugaragazwa ikibuga cya Basketball cyubatswe n’uyu Salongo, yubakiye abaturage, ngo bajye babasha kubona aho bidagadurira.

Uyu wiyita umupfumu kandi yasanganwe ibyo yakoreshaga muri ibi bikorwa bye, birimo impu z’ibisimba, n’amagi n’ibindi bikoresho yavugaga ko yakoreshaga mu bupfumu bwe.

Umupfumu Salongo yatawe muri yombi
Ibikoresho yasanganywe aho yakoreraga ubupfumu

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 1 =

Previous Post

Icyo RDF ibona cyihishe inyuma y’ibihuha byazamuwe ko abasirikare bayo bari i Maputo

Next Post

Rusizi: Abahinzi b’umuceri bigeze kugarukwaho na Perezida Kagame bongeye kumwenyura

Related Posts

AFC/M23 yongeye gutanga impuruza ku marorerwa FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi bari gukorera Abanyamulenge

Igitero cy’ubugome cya FDLR cyatumye Min.Nduhungire abwira u Burayi na America icyo gikwiye kubasigira

by radiotv10
15/12/2025
0

Nyuma y’igitero umutwe w’iterabwoba wa FDLR wagabye muri Teritwari ya Walikare cyahitanye abantu bane, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, yavuze...

Eng.-FDLR brutal attack prompts Rwanda’s Foreign Minister to send a strong message to the West

Eng.-FDLR brutal attack prompts Rwanda’s Foreign Minister to send a strong message to the West

by radiotv10
15/12/2025
0

After a brutal attack carried out by the FDLR terrorist group in Walikale Territory left four civilians dead. Rwanda’s Minister...

Me Evode yagaragaje inzira ishobora kuganisha Minisitiri ku gukurikiranwa na RIB

Wari wabona imbeba ikora pompaje hejuru ya rwagakoco?-Hon.Evode avuga ku Burundi bwifuza gutera u Rwanda

by radiotv10
15/12/2025
0

Umusesenguzi mu bya Politiki, Hon. Evode Uwizeyimana, avuga ko ibyakunze gutangazwa na Perezida w’u Burundi ko yifuza gutera u Rwanda,...

U Rwanda rwagaragarije Isi amatariki y’ingenzi yabayeho ibibi byakorewe Abanyamulenge

U Rwanda rwagaragarije Isi amatariki y’ingenzi yabayeho ibibi byakorewe Abanyamulenge

by radiotv10
15/12/2025
0

Uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Amb. Martin Ngoga, yagaragarije Akanama k’uyu Muryango gashinzwe Amahoro n’Umutekano ku Isi, amatariki yagiye...

MoMo Rwanda Launches Holiday Cashback Rewards for MoMoApp Customers

MoMo Rwanda Launches Holiday Cashback Rewards for MoMoApp Customers

by radiotv10
15/12/2025
0

Kigali, Rwanda - Mobile Money Rwanda Ltd (MoMo Rwanda ) is excited to announce an exclusive 5% cashback for MoMoApp...

IZIHERUKA

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe
AMAHANGA

Amakuru mashya: AFC/M23 ifashe icyemezo cyo kurekura umujyi wa Uvira nyuma y’iminsi micye iwufashe

by radiotv10
16/12/2025
0

AFC/M23 yongeye gutanga impuruza ku marorerwa FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi bari gukorera Abanyamulenge

Igitero cy’ubugome cya FDLR cyatumye Min.Nduhungire abwira u Burayi na America icyo gikwiye kubasigira

15/12/2025
Ibivugwa ku basirikare benshi n’intwaro zikomeye u Burundi bwohereje ku mupaka wabwo n’u Rwanda

Ibivugwa ku basirikare benshi n’intwaro zikomeye u Burundi bwohereje ku mupaka wabwo n’u Rwanda

15/12/2025
Eng.-FDLR brutal attack prompts Rwanda’s Foreign Minister to send a strong message to the West

Eng.-FDLR brutal attack prompts Rwanda’s Foreign Minister to send a strong message to the West

15/12/2025
Me Evode yagaragaje inzira ishobora kuganisha Minisitiri ku gukurikiranwa na RIB

Wari wabona imbeba ikora pompaje hejuru ya rwagakoco?-Hon.Evode avuga ku Burundi bwifuza gutera u Rwanda

15/12/2025
Icyemezo cy’ubutegetsi bw’u Burundi cyashyize mu ihurizo Abanyekongo bagiyeyo mbere yuko AFC/M23 ifata Uvira

Icyemezo cy’ubutegetsi bw’u Burundi cyashyize mu ihurizo Abanyekongo bagiyeyo mbere yuko AFC/M23 ifata Uvira

15/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rusizi: Abahinzi b’umuceri bigeze kugarukwaho na Perezida Kagame bongeye kumwenyura

Rusizi: Abahinzi b’umuceri bigeze kugarukwaho na Perezida Kagame bongeye kumwenyura

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru mashya: AFC/M23 ifashe icyemezo cyo kurekura umujyi wa Uvira nyuma y’iminsi micye iwufashe

Igitero cy’ubugome cya FDLR cyatumye Min.Nduhungire abwira u Burayi na America icyo gikwiye kubasigira

Ibivugwa ku basirikare benshi n’intwaro zikomeye u Burundi bwohereje ku mupaka wabwo n’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.