Sunday, November 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kuki Angola ifite abasirikare bakubye 3 ab’u Rwanda na Congo kandi aribo bafitanye ibibazo?

radiotv10by radiotv10
06/11/2024
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Kuki Angola ifite abasirikare bakubye 3 ab’u Rwanda na Congo kandi aribo bafitanye ibibazo?
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rwa gisirikare ruhuriweho n’u Rwanda, DRC na Angola, rugizwe n’abasirikare 24 barimo 18 ba Angola. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungire avuga ko iki Gihugu gifitemo abasirikare benshi kuko gisanzwe ari umuhuza, ufatwa nk’aho nta ruhande abogamiyeho.

Uru rwego rwa Gisirikare rwatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Ugushyingo 2024, mu gikorwa cyabereye i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni umuhango witabiriwe n’intumwa za Guverinoma z’Ibi Bihugu bitatu, ziyobowe n’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererare, Amb. Olivier Nduhungirehe w’u Rwanda, Thérèse Kayikwamba Wagner wa DRC, ndetse na Téte António wa Angola.

Uru rwego rwiswe MVA-R (Mécanisme de Aérification Ad hoc Renforcé), rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge ko guhagarika imirwano hagati y’impande zihanganye mu burasirazuba bwa DRC (M23 na FARDC n’abo bafatanyijwe) kemeranyijweho muri Kanama uyu mwaka.

Ni urwego rugizwe n’abasirikare 24, barimo 18 b Angola, batatu (3) b’u Rwanda ndetse n’abandi batatu (3) ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, mu kiganiro yagiranye na RADIOTV10 mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Ugushyingo 2024, nyuma y’amasaha macye hatangijwe uru rwego, yavuze ko impamvu Angola ari yo ifite abasirikare benshi muri uru rwego, ari uko ari yo ifite inshingano nyinshi mu byo ruzaba rushinzwe.

Yagize ati “Angola ifite benshi kuko ni umuhuza kandi ikigamijwe ni ukureba iyubahirizwa ry’aka gahenge, muzi ko hari Ibihugu bishinjanya ku buryo rero umuhuza, ni we uba uzwi nk’aho nta ruhande abogamiyeho ku buryo ari byo bitanga icyizere kurushaho.”

Amb. Olivier Nduhungirehe avuga ko u Rwanda rufite abasirikare bakuru bashinzwe gufatanya n’aba ba Angola mu gusuzuma niba izi nshingano zo kugenzura ko agahenge gashyirwa mu bikorwa kubahirizwa.

Avuga ko aka gahenge katangiye tariki 04 Kanama 2024, kabanje kubahirizwa, ariko kuva mu kwezi gushize k’Ukwakira kuva mu matariki 12 karenzweho, bitewe n’uruhande rwa Leta ya Kinshasa, rugizwe na FARDC n’imitwe ifatanya na yo irimo FDLR na Wazalendo, bakarenzeho, bakagaba ibitero ku barwanyi ba M23.

Ati “Akaba ari byo bintu biduteye impungenge, tukaba twifuza ko Guverinoma ya Congo yakumva ko aka gahenge n’ibi biganiro turimo bigamije kugarura amahoro arambye mu karere, ko intambara atari yo gisubizo ku makimbirane ari iburasirazuba bwa Congo.”

Minisitiri Nduhungirehe mu kiganiro na RADIOTV10 mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri

Kuki u Rwanda ruganira na Congo?

Amb. Olivier Nduhungirehe yongeye gusubiza abibaza impamvu Guverinoma y’u Rwanda iganira n’iya DRC, nyamara imirwano iri mu burasirazuba bwa kiriya Gihugu, ihuje Abanyekongo (FARDC na M23), avuga ko bishingiye ku kuba ibi bibazo byarazanye umwuka mubi hagati y’u Rwanda na DRC.

Yavuze ko hari ibiganiro bibiri bitandukanye, birimo iby’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba by’i Nairobi bihuze Congo n’imitwe y’Abanyekongo irimo n’uyu wa M23, hakaba n’iby’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe by’i Luanda muri Angola.

Iby’i Luanda muri Angola, bihuza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda kubera ibibazo bifitanye, bishingiye ku bibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa DRC.

Amb. Olivier Nduhungirehe avuga ko iyi ntambara yagize ingaruka mbi mu mubano hagati y’u Rwanda na Congo, ari na yo mpamvu hashyizweho ibi biganiro by’i Luanda “bitagamije gukemura ibibazo byose byo mu burasirazuba bwa Congo, ahubwo bigamije gukemura ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Congo.”

Ikibazo nyamukuru, ni icy’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, uhungabanya umutekano w’u Rwanda winjiye mu mikoranire n’ubutegetsi bwa Congo, ndetse unakorana na FARDC muri uru rugamba rwa M23, hakaba n’ibibazo bishingiye ku byagiye bitangazwa n’ubutegetsi bwa DRC burangajwe imbere na Perezida Felix Tshisekedi wiyeruriye mu magambo ye ko azatera u Rwanda agakuraho ubutegeti buriho.

Hari kandi ikibazo cya Guverinoma ya Congo ishinja ibinyoma u Rwanda gufasha umutwe wa M23 usanzwe ugizwe n’Abanyekongo barwanya akarengane gakorerwa Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Ati “Haje ikibazo cy’uko badushinja gushyigikira umutwe wa M23, twe turavuga tuti ‘iki kibazo kirarambiranye’. Iki kibazo nibagikemure, kandi kugira ngo bagikemure ni ukujya mu mizi yacyo.”

Amb. Olivier Nduhungirehe avuga ko Guverinoma y’u Rwanda yabwiye iya Congo, ko kugira ngo ibi bibazo bikemuke burundu, igomba kwicara ku meza y’ibiganiro na M23 bakajya mu mizi yacyo, “kugira ngo ntikizongera kutugaruka twebwe Abanyarwanda, kuko dufite impunzi zirenga ibihumbi ijana hano z’Abanyekongo.”

Avuga ko u Rwanda rwifuza ko ibi bibazo byombi (kurandura FDLR n’icy’Abanyekongo b’Abatutsi bahohoterwa) birangira burundu, kugira ngo iki Gihugu kitazongera kugarurwa mu majwi y’ibi bibazo byo mu burasirazuba bwa Congo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six + 2 =

Previous Post

Amajyepfo: Hafashwe abarenga 50 bakoraga ubucukuzi butemewe hatangazwa n’ingano y’amabuye y’agaciro bafatanywe

Next Post

Batangiye kumwifuriza ishya n’ihirwe: Uwatsinze amatora muri America arasa nk’uwamenyekanye

Related Posts

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

by radiotv10
15/11/2025
0

Minisiteri y’Ubuzima yasabye Abaturarwanda kwitwararika muri ibi bihe bikomeje kugaragaramo ibicurane, inatanga inama z’ibyo abantu bakwiye kubahiriza, birimo gukaraba intoki...

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

by radiotv10
15/11/2025
0

Abadepite basabye Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr Jimmy Gasore gusobanura impamvu y’amafaranga basaba abaturage bafite ibibanza muri site mbere yo kubaka,...

Rusizi: Ubuyobozi ntibwumva kimwe n’abahinzi b’umuceri ikibazo cyabateye kwiheba

Hatangajwe umuti uri kuvugutirwa ikibazo gikunze gutuma bamwe mu bahinzi barira ayo kwarika

by radiotv10
15/11/2025
0

Hashize igihe bamwe mu bahinzi b’umuceri bagaragaza ko babangamiwe no kuba beza ariko umusaruro wabo ukabura isoko, mu gihe Minisiteri...

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

by radiotv10
14/11/2025
0

Umushoramari Eugene Nyagahene washinze Sosiyete y'ubucuruzi ya Tele 10 Group, usanzwe anafite Hoteli y’inyenyeri eshanu mu Karere ka Karongi, yatangaje...

Eng.-Eugene Nyagahene, Owner of a Five-Star Hotel in Karongi, plans to build 100 apartments

Eng.-Eugene Nyagahene, Owner of a Five-Star Hotel in Karongi, plans to build 100 apartments

by radiotv10
14/11/2025
0

Investor Eugene Nyagahene, founder of Tele 10 Group and owner of a five-star hotel in Karongi District, has announced a...

IZIHERUKA

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi
AMAHANGA

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
15/11/2025
0

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

15/11/2025
Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

15/11/2025
Rusizi: Ubuyobozi ntibwumva kimwe n’abahinzi b’umuceri ikibazo cyabateye kwiheba

Hatangajwe umuti uri kuvugutirwa ikibazo gikunze gutuma bamwe mu bahinzi barira ayo kwarika

15/11/2025
Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

14/11/2025
Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

14/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Batangiye kumwifuriza ishya n’ihirwe: Uwatsinze amatora muri America arasa nk’uwamenyekanye

Batangiye kumwifuriza ishya n’ihirwe: Uwatsinze amatora muri America arasa nk’uwamenyekanye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.