Mu kigo cy’amashuri abanza cya Gisozi mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Rusizi, hari ikibazo cy’abana bamaze ukwezi biga babyiganira mu ishuri n’imifuka y’ibiribwa, nyuma yuko igisenge cy’igikoni n’ububiko gitwawe n’umuyaga.
Mu mvura ya mbere yaguye mu kibaya cya Bugarama mu ntangiriro z’ukwezi gushize k’Ukwakira, ni bwo igisenge cy’igikoni n’ububiko bw’ibiribwa by’abanyeshuri cyatwawe n’umuyaga ugita muri metero 200 ku nzu y’umuturage.
Mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo kugira ngo ibiribwa bitangirika, byabaye ngombwa ko imifuka y’ibishyimbo, kawunga n’umuceri bishyirwa muri bimwe mu byumba by’amashuri aho bamwe mu barezi muri iki kigo bavuga ko bibangamiye imitangire y’amasomo.
Irakoze Elyse ukuriye abarimu muri iki kigo yagize ati “Biratugora cyane kugira ngo ubashe kwigisha umwana ari kureba imifuka y’ibishyimbo, natwe kandi ntabwo tubasha kugera ku kibaho neza, niba ikibaho gifite metero eshatu tukaba turi gukoresha kimwe cya gatatu kubera imifuka iharunze, twigisha ibintu bicye cyane mu gihe kinini.”
Uretse kuba imifuka y’ibiribwa irunze mu mashuri ibangamiye imyigishirize, iri shuri rinafite ikibazo cyo kuba kugeza ubu igikoni kitarasakarwa kuko bibangamira imitegurire y’amafunguro y’abanyeshuri, kuko iyo imvura yaguye bituma batayabonera ku gihe.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr Kibiriga Anicet yabwiye RADIOTV10 ko iki kibazo kizwi kandi ko hari ibiri gukorwa kugira ngo kibonerwe umuti.
Yagize ati “Ni ikibazo tuzi, nk’Ubuyobozi bw’Akarere Ntabwo twabirebereye, ahubwo hari umufatanyabikorwa wacu witwa World Vision watwemereye amabati yo kongera gusakara hariya.”
Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10