Sunday, December 7, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rwanda: Abanyeshuri bujuje ukwezi bisanze mu myigire y’ihurizo rikomeye

radiotv10by radiotv10
08/11/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Rwanda: Abanyeshuri bujuje ukwezi bisanze mu myigire y’ihurizo rikomeye
Share on FacebookShare on Twitter

Mu kigo cy’amashuri abanza cya Gisozi mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Rusizi, hari ikibazo cy’abana bamaze ukwezi biga babyiganira mu ishuri n’imifuka y’ibiribwa, nyuma yuko igisenge cy’igikoni n’ububiko gitwawe n’umuyaga.

Mu mvura ya mbere yaguye mu kibaya cya Bugarama mu ntangiriro z’ukwezi gushize k’Ukwakira, ni bwo igisenge cy’igikoni n’ububiko bw’ibiribwa by’abanyeshuri cyatwawe n’umuyaga ugita muri metero 200 ku nzu y’umuturage.

Mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo kugira ngo ibiribwa bitangirika, byabaye ngombwa ko imifuka y’ibishyimbo, kawunga n’umuceri bishyirwa muri bimwe mu byumba by’amashuri aho bamwe mu barezi muri iki kigo bavuga ko bibangamiye imitangire y’amasomo.

Irakoze Elyse ukuriye abarimu muri iki kigo yagize ati “Biratugora cyane kugira ngo ubashe kwigisha umwana ari kureba imifuka y’ibishyimbo, natwe kandi ntabwo tubasha kugera ku kibaho neza, niba ikibaho gifite metero eshatu tukaba turi gukoresha kimwe cya gatatu kubera imifuka iharunze, twigisha ibintu bicye cyane mu gihe kinini.”

Uretse kuba imifuka y’ibiribwa irunze mu mashuri ibangamiye imyigishirize, iri shuri rinafite ikibazo cyo kuba kugeza ubu igikoni kitarasakarwa kuko bibangamira imitegurire y’amafunguro y’abanyeshuri, kuko iyo imvura yaguye bituma batayabonera ku gihe.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr Kibiriga Anicet yabwiye RADIOTV10 ko iki kibazo kizwi kandi ko hari ibiri gukorwa kugira ngo kibonerwe umuti.

Yagize ati “Ni ikibazo tuzi, nk’Ubuyobozi bw’Akarere Ntabwo twabirebereye, ahubwo hari umufatanyabikorwa wacu witwa World Vision watwemereye amabati yo kongera gusakara hariya.”

Imifuka y’ibiribwa irunze mu byumba by’amashuri, abana biga bayireba
Abarimu bavuga ko na bo bibabangamira mu myigishirize yabo
Ni nyuma yuko igisenge cy’igikoni n’ububiko kigurutse
No gutegura amafunguro byajemo ibibazo

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven − 8 =

Previous Post

Umuhanzikazi w’ikirangirire yababajwe n’ibyo umugabo we yakoze batabyumvikanyeho

Next Post

Amakuru agezweho kuri Baltasar wabaye ikimenyabose ku mbuga nkoranyambaga

Related Posts

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

by radiotv10
06/12/2025
0

Imiryango 214 itishoboye y'abahinzi ba Kawa yo mu Mirenge ya Rwinkwavu na Kabarondo yatangiye guhabwa ibiti bya Kawa ibihumbi 80,...

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

by radiotv10
05/12/2025
0

I Washington D.C. muri Leta Zunze Ubumwe za America, ahari hahanzwe amaso n’Isi yose, haraye habereye umuhango wo gusinya amasezerano...

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

by radiotv10
05/12/2025
0

Impinduka mu buyobozi bw’umujyi wa Kigali hari abo zahiriye abandi ntizabahira , Hashize imyaka itanu manda ya mbere irangiye kuva...

Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

by radiotv10
05/12/2025
0

Abagore bo mu Ngabo z’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, bagaragarije abagore n’abakobwa bo muri iki Gihugu...

Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

by radiotv10
05/12/2025
0

Abanyekongo biganjemo abagore n’abana bakomeje guhungira mu Rwanda nyuma yuko imirwano ikomeje gukara mu bice bimwe mu byo muri Kivu...

IZIHERUKA

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda
FOOTBALL

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda

by radiotv10
07/12/2025
0

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

06/12/2025
Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

06/12/2025
U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

06/12/2025
Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

06/12/2025
Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

05/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru agezweho kuri Baltasar wabaye ikimenyabose ku mbuga nkoranyambaga

Amakuru agezweho kuri Baltasar wabaye ikimenyabose ku mbuga nkoranyambaga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.