Sunday, July 6, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umuhanzikazi w’ikirangirire yababajwe n’ibyo umugabo we yakoze batabyumvikanyeho

radiotv10by radiotv10
08/11/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Umuhanzikazi w’ikirangirire yababajwe n’ibyo umugabo we yakoze batabyumvikanyeho
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzikazi w’Umunyamerika, akaba n’umukinnyi wa Filimi, Halle bailey; yagaragaje ko atishimiye kubona umwana we mu kiganiro cyatambutse imbonankubone kuri Televiziyo, ubwo yari kumwe n’umugabo we DDG utari wabimumenyesheje.

Halle bailey avuga ko umugabo we DDG atigeze amumenyesha aho yari ajyanye umwana wabo Halo, ariko ko yatunguwe no kubona amashusho ari gukwirakwira aribari kumwe mu kiganiro cyatambutse kuri Twitch cyakorwaga n’umunyamakuru Kai Cenat.

Ni ikiganiro cyari gikurikiwe imbonankubone n’abantu uruvunganzoka, kuko cyarebwe n’abarenga ibihumbi 219, aho amashusho amwe agaragaza DDG yinjiye mu cyumba cyarimo uyu munyamakuru Kai afite umwana we.

Umunyamakuru Kai Cenat na we yagaragaye atunguwe no kubona umwana wa DDG na Halle bailey ari we Halo, aramuramutsa buhoro, yihutira gushaka aho bicara.

Muri icyo gihe, Se wa Halo (Daddy D) yamuku mu gikapu yarimo amufata mu ntoki ndetse amwicaza mu gituza.

Gusa nyina w’uyu mwana ari we Halle Bailey, ntiyishimiye uburyo umugabo we yafashe icyemezo cyo kujyana umwana wabo muri iki kiganiro cyatambukaga imbonankubone, batabiganiriyeho ngo babyemeranyeho.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Halle bailey yagize ati “Sinabimenyeshejwe cyangwa ngo mbibwirwe, kandi birambabaje cyane kubona umwana wanjye imbere y’abarenga miliyoni. Ndi umubyeyi we kandi ndi umurinzi we, birambabaje ko ntigeze mbimenyeshwa, cyane cyane ko ndi hanze y’umujyi.”

Mu isaha ebyiri amaze gushyira ubu butumwa, tweet ya Halle Bailey yari imaze gusangirwa inshuro zirenga ibihumbi 11 ifite ibitekerezo birenga 4 600.

Blandy Star
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 − 12 =

Previous Post

Putin yageneye ubutumwa Trump anagaragaza ko ibintu bishobora kuzahinduka hagati y’u Burusiya na America

Next Post

Rwanda: Abanyeshuri bujuje ukwezi bisanze mu myigire y’ihurizo rikomeye

Related Posts

Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

by radiotv10
30/06/2025
0

Imyidagaduro yo mu Rwanda idasiba kuvugwamo ibyayo, ubu hagezweho iby’urugo rw’Umunyezamu Kimenyi Yves na Muyango Claudine, ruvugwamo umwuka utari mwiza...

Byinshi ku rukundo rw’abahanzi Nyarwanda bagiye kurushingana n’uko gukorana byavuyemo gukundana

Byinshi ku rukundo rw’abahanzi Nyarwanda bagiye kurushingana n’uko gukorana byavuyemo gukundana

by radiotv10
30/06/2025
0

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Chryso Ndasingwa ugiye gukorana ubukwe na mugenzi we Sharon Gatete, avuga ko urukundo...

Umunyamakuru Paul Rutikanga yasezeranye mu mategeko

Umunyamakuru Paul Rutikanga yasezeranye mu mategeko

by radiotv10
27/06/2025
0

Umunyamakuru Paul Rutikanga wamenyekanye asoma amakuru kuri Tereviziyo Rwanda, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we bamaze igihe bakundana. Isezerano ryasize Paul...

Umunyamakuru ‘Yago’ yatanze umucyo ku byavugwaga ko hagati ye n’umukobwa babyaranye bitameze neza

Umunyamakuru ‘Yago’ yatanze umucyo ku byavugwaga ko hagati ye n’umukobwa babyaranye bitameze neza

by radiotv10
26/06/2025
0

Umunyamakuru akaba n’umuhanzi Nyarwaya Innocent wamamaye nka ‘Yago Pon Dat’ yemeje ko yatandukanye n’umukobwa babyaranye banabanaga, avuga ko yamusize akanajya...

Undi muhanzi uzwi mu Rwanda mu ndirimbo z’Imana agiye kurushingana na mugenzi we w’umuririmbyi

Undi muhanzi uzwi mu Rwanda mu ndirimbo z’Imana agiye kurushingana na mugenzi we w’umuririmbyi

by radiotv10
23/06/2025
0

Umuhanzi Chryso Ndasingwa uzwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, agiye gukora ubukwe na Sharon Gatete na we usanzwe...

IZIHERUKA

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda
MU RWANDA

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

05/07/2025
Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

05/07/2025
Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

04/07/2025
Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

04/07/2025
Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

04/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rwanda: Abanyeshuri bujuje ukwezi bisanze mu myigire y’ihurizo rikomeye

Rwanda: Abanyeshuri bujuje ukwezi bisanze mu myigire y’ihurizo rikomeye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.