Monday, September 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Mu mibare dore uko gatanya zagabanutse mu Rwanda n’icyabiteye

radiotv10by radiotv10
11/11/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Mu mibare dore uko gatanya zagabanutse mu Rwanda n’icyabiteye
Share on FacebookShare on Twitter

Umubare w’ibirego byo gutandukana kw’abashakanye mu Rwanda mu mwaka wa 2023-2024, wagabanutseho 7% ugereranyije n’ibyagaragaye mu mwaka wa 2022-2023.

Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza, igaragaza ko imanza z’abashakanye batse gatanya muri uyu mwaka wa 2023-2024, ari 2 833 zivuye kuri 3 075 zariho umwaka ushize wa 2022-2023.

Iyi mibare igaragaye mu gihe higeze kugaragara itumbagira rikabije ry’abashakanye batandukanye, bitewe n’impamvu zinyuranye zirimo gucana inyuma ndetse n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Iri gabanuka rishimishije ry’imibare y’abatandukanye muri uyu mwaka wa 2023-2024, ryatewe n’Itegeko rishya ry’Umuryango rya 2024, ryaje nyuma yuko mu myaka itanu ishize habayeho ubutane bwo ku kigero cyo hejuru.

Muri 2018, Inkiko zo mu Rwanda zemeje ubutane 1 311, ariko mu mwaka wakurikiyeho wa 2019, iyi mibare yaratumbagiye igera ku 8 941.

Muri 2020, inkiko zakiriye ibirego bya gatanya 3 213, mu gihe muri 2021-2022 hatanzwe gatanya zingana na 3 322.

Imwe mu mpamvu yari yatumye habaho ririya zamuka rikabije rya gatanya, ni bamwe mu basezeranaga n’abo bashakanaga, babakurikiyeho imitungo, aho itegeko ryariho icyo gihe ryemereraga abantu kuba bagabana imitungo bakaringaniza kabone nubwo babaga bamaranye imyaka ibiri, mu gihe iry’ubu risaba imyaka itanu.

Mu ngingo ya 156 y’itegeko rishya ry’Umuryango, igika cyayo cya mbere, kigira iti “Iyo ivangamutungo rusange riseshwe ku mpamvu z’ubutane cyangwa guhindura uburyo bw’imicungirey’umutungo, abari barashyingiranywe bagabana imitungo n’imyenda ku buryo bungana cyangwa ku bundi buryo bumvikanyeho. Icyakora, bisabwe n’umwe mu bashyingiranywe bataramara imyaka itanu babana, mu gihe cy’urubanza rw’ubutane, urukiko rushobora gutegeka ko abashyingiranywe batagabana imitungo n’imyenda ku buryo bungana rumaze gusuzuma impamvu usaba ashingiraho, buri wese agahabwa ibihwanye n’uruhare rwe ku mitungo.”

Umuvugizi w’Inkiko, Harrison Mutabazi, avuga ko kuba harafashwe ingamba zo kunga no kuganiriza abashakanye mbere yuko bajya mu Rukiko, biri mu byatanze umusaruro mu igabanuka ry’iyi mibare ya gatanya.

Yavuze kandi ko amadini n’amatorero, biri mu byagize uruhare runini mu kunga abashakanye kandi akaba akomeje gutanga inyigisho zo kunga ubumwe mu miryango n’abashakanye.

Mutabazi Harrison avuga ko byagaragaye ko gatanya ziganje mu bashakanye bakiri bato, mu gihe mu bakuze bidakunze kubaho.

Ati “Ntabwo navuga ikigerero cy’imyaka nyirizina birimo kugira ngo ntayobya abantu, ariko ntabwo gatanya zikunze kuba mu bashakanye bakuze ugereranyije n’abakiri bato.”

Inzobere mu mibanire y’abantu, zivuga kandi ko gatanya zigenda ziteza ibibazo byo mu mutwe ku bagize ibyago byo gutandukana n’abo bashakanye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − 13 =

Previous Post

Abapolisi 154 barimo barindwi ba ‘Commissioner’ n’uwigeze kuba Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda basezerewe

Next Post

Nyuma yuko hatangajwe ko mu Rwanda nta muntu urwaye Marburg uhari harakurikiraho iki?

Related Posts

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

by radiotv10
15/09/2025
0

Inteko Ishinga Amategeko yanenze umwanzuro w’iy’Ubumwe bw’u Burayi wo gusaba u Rwanda kurekura vuba na bwangu Ingabire Victoire Umuhoza, ivuga...

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

by radiotv10
15/09/2025
0

Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga, uregwa ibyaha birimo guhoza ku nkeke uwo bashakanye, yagarutse imbere y’Urukiko, kuburana mu mizi,...

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

by radiotv10
15/09/2025
0

Inkongi y’umuriro yibasiye inzu ituyemo umuryango wo mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi, nyuma yuko umukozi wo muri...

Bagaragarije ubuyobozi icyatanga umuti w’impanuka n’akavuyo bigaragara mu isantere yabo

Bagaragarije ubuyobozi icyatanga umuti w’impanuka n’akavuyo bigaragara mu isantere yabo

by radiotv10
15/09/2025
0

Abo mu Murenge wa Busogo, mu Karere ka Musanze, bavuga ko batewe impungenge n’imodoka zitwara abagenzi ziparika ku bwinshi mu...

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

by radiotv10
15/09/2025
0

IZIHERUKA

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma
MU RWANDA

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

by radiotv10
15/09/2025
0

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

15/09/2025
Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

15/09/2025
Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

15/09/2025
Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

15/09/2025
Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

15/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hagaragajwe amakuru mashya ku ndwara ya Marburg mu Rwanda

Nyuma yuko hatangajwe ko mu Rwanda nta muntu urwaye Marburg uhari harakurikiraho iki?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.