Inzego za Uganda n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zatangije gahunda ihuriweho yo kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka, ndetse no kongera imbaraga mu mutekano ku mipaka ihuriweho n’ibi Bihugu.
Ibi Bihugu byemeje iyi gahunda nyuma y’inama y’iminsi ibiri yahuje amatsinda y’abantu 30 baturutse mu nzego z’umutekano muri Teritwari ya Aru muri DRC, ndetse n’abo mu Turere twa West Nile, Arua, na Maracha two muri Uganda, ibice bihana imbibi.
Ni inama yari igamije kongera ubufatanye mu gushakira umuti ibibazo bihungabanya umutekano ku mupaka uhuza ibi Bihugu muri ibi bice bikoranaho bya Uganda na DDC, birimo ubucuruzi bunyuranyije n’amategeko, ubujura bw’imodoka ndetse n’ubujura bwitwaje intwaro.
Amatsinda y’izi ntumwa, yari ayobowe n’Umuyobozi wa Teritwari ya Aru (DRC), Col Richard Mbambi ndetse na RCC (Resident City Commissioner) Komisiteri wa Arua (Uganda), Kumakech Swaib.
RCC Kumakech yagaragaye ingaruka ziterwa n’ibibazo by’umutekano byambukiranya imipaka, ati “Ibyaga byambukiranya umupaka bigira ingaruka mu gukomeza guteza imbere imibanire y’Ibihugu byombi.”
Lt Col Nathan Bainomugisha wari uhagarariye Burigade ya 409 y’igisirikare cya Uganda, yasabye ko hongerwa imbaraga mu butasi bwo ku mupaka.
Ati “Igikenewe, ni uguhuza ibikorwa, gukorana ndetse no guhanahana amakuru y’ubutasi, mu rwego rwo kurindira umutekano w’abaturage bacu ku mpande zombi.”
Gen Taban Amin we yavuze ko Ibihugu byombi (Uganda na DRC) bifite ibyo bihuriyeho, yaba mu mibereho y’abaturage ndese no mu muco, bityo ko impande zombi zisabwa gukorana mu kurwanya ibyaha.
RADIOTV10