Tuesday, October 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

AMAFOTO: Myugariro uri mu bigaragaje mu Rwanda yamaze gutangira akazi aherutse kubona

radiotv10by radiotv10
12/11/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
AMAFOTO: Myugariro uri mu bigaragaje mu Rwanda yamaze gutangira akazi aherutse kubona
Share on FacebookShare on Twitter

Myugariro Emery Bayisenge wakiniye ikipe y’Ingabo z’u Rwanda ndetse na Gormahia FC yo muri Kenya, unakinira Ikipe y’Igihugu Amavubi, yatangiye imyitozo ya Gasogi United iherutse kumuha akazi nyuma y’igihe adafite ikipe.

Ni nyuma yuko mu cyumweru gishize, Perezida w’iyi Kipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles uzwi nka KNC atangaje ko bazanye uyu musore ngo yongerere imbaraga ubwugarizi bw’iyi kipe.

KNC ubwo yavugaga ku guha akazi uyu mukinnyi, yari yagize ati “Ntibikiri ibanga twamaze kumvikana na myugariro mpuzamahanga w’Umunyarwanda Emery Bayisenge ndetse yanamaze gukora ikizamini cy’ubuzima aratangira kudukinira nta gihindutse ku munsi wa 10 wa shampiyona.”

Ubutumwa bwatanzwe n’Ubuyobozi bwa Gasogi United kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Ugushyingo 2024, buha ikaze uyu mukinnyi muri iyi kipe wamaze gutangiramo imyitozo.

Ubuyobozi bwa Gasogi United, bwagize buti “Myugariro w’Ikipe y’Igihugu Amavubi BAYISENGE Emery yatangiye imyitozo. Ubu ni umukinnyi wacu. Tumuhaye ikaze.”

Ubuyobozi bwa Rwanda Premier League na bwo bwishimiye igaruka ry’uyu myugariro muri Shampiyona y’u Rwanda.

Ubutumwa bwatanzwe na Rwanda Premier League, bugira buti “Umunyabigwi yagarutse. Emery Bayisenze, umwe muri ba myugariro bakomeye yagarutse muri Rwanda Premier League akinira Gasogi United.”

Rwanda Premier League yibukije ko Emery Bayisenge yanyuze mu makipe arimo Isonga FC yamuzamuye, APR FC ndetse na AS Kigali.

Ikipe ya Gasogi United yahaye ikaze Emery Bayisenge, yitegura umukino w’umunsi wa 10 wa Shampiyona, uzayihuza na Musanze FC mu cyumweru gitaha, tariki 23 Ugushyingo 2024.

Emery Bayisenge yatangiye imyitozo muri Gasogi United

Na we yishimiye kongera kugaragara muri Shampiyona y’u Rwanda

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen + 1 =

Previous Post

Bwiza nyuma yo guhirwa na muzika agiye gupfundurira agaseke abakunzi be

Next Post

Agahinda ni kose mu Banyarwanda baba muri Canada ku bwa mugenzi wabo wahiciwe arashwe

Related Posts

Ubutumwa bwa Kapiteni w’Ikipe y’u Rwanda nyuma y’umusaruro utarishimiwe

Ubutumwa bwa Kapiteni w’Ikipe y’u Rwanda nyuma y’umusaruro utarishimiwe

by radiotv10
17/10/2025
0

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Bizimana Djihad, yagaragaje ko na bo batishimiye umusaruro babonye mu mikino baherutse gukina, ariko ko basezeranya...

Rayon imazemo iminsi ibibazo ubu iravugwamo inkuru nziza yashimisha abafana

Rayon imazemo iminsi ibibazo ubu iravugwamo inkuru nziza yashimisha abafana

by radiotv10
17/10/2025
0

Rutahizamu Fall Ngagne wa Rayon Sports wayifashije mu mwaka w'imikino ushize agashimisha abafana bayo, wari umaze amezi 10 mu mvune,...

Amakuru agezweho mu Ikipe iyoboye Shampiyona y’u Rwanda

Amakuru agezweho mu Ikipe iyoboye Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
16/10/2025
0

Ikipe ya Police FC iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda imaze gukinwa iminsi itatu, yatandukanye na Muhadjiri Hakizimana wari...

Amahirwe y’Amavubi yo kujya mu cy’Isi birangiye abuze burundu

Nyuma yuko Amavubi yongeye gutenguha Abanyarwanda harakurikiraho iki?

by radiotv10
16/10/2025
0

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, yatangaje ko nyuma yuko Ikipe y’Igihugu itsinzwe imikino ibiri yikurikiranya, hagiye gushakwa uburyo hategurwa...

Umukinnyi w’umunyempano Djabel utaherukaga kugaragara muri Shampiyona y’u Rwanda agiye kongera kuyikina

Umukinnyi w’umunyempano Djabel utaherukaga kugaragara muri Shampiyona y’u Rwanda agiye kongera kuyikina

by radiotv10
14/10/2025
0

Manishimwe Djabel wanyuze mu makipe akomeye mu Rwanda nka Rayon Sports na APR FC yanabereye kapiteni, wari umaze igihe yaragiye...

IZIHERUKA

Ibisobanuro by’umugabo wafatanywe umutwe w’inka yari yibwe ari nzima
MU RWANDA

Ibisobanuro by’umugabo wafatanywe umutwe w’inka yari yibwe ari nzima

by radiotv10
20/10/2025
0

Rusizi: Inyama z’imbeba mu byatsinsuye imirire mibi mu bana bato

Rusizi: Inyama z’imbeba mu byatsinsuye imirire mibi mu bana bato

20/10/2025
BREAKING: Herekanywe ibifite agaciro ka Miliyoni 100Frw byafatiwe mu mukwabu w’ibitujuje ubuziranenge

BREAKING: Herekanywe ibifite agaciro ka Miliyoni 100Frw byafatiwe mu mukwabu w’ibitujuje ubuziranenge

20/10/2025
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Amakuru avugwa mu mirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

20/10/2025
Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku wagaragaye mu bikomeje kwiyongera ku mbuga nkoranyambaga

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku wagaragaye mu bikomeje kwiyongera ku mbuga nkoranyambaga

20/10/2025
Hamenyekanye inzira zakoreshejwe n’Umunya-Somalia wari waratorotse ubutabera akagera mu Rwanda akanahafatirwa

Hamenyekanye inzira zakoreshejwe n’Umunya-Somalia wari waratorotse ubutabera akagera mu Rwanda akanahafatirwa

20/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Agahinda ni kose mu Banyarwanda baba muri Canada ku bwa mugenzi wabo wahiciwe arashwe

Agahinda ni kose mu Banyarwanda baba muri Canada ku bwa mugenzi wabo wahiciwe arashwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibisobanuro by’umugabo wafatanywe umutwe w’inka yari yibwe ari nzima

Rusizi: Inyama z’imbeba mu byatsinsuye imirire mibi mu bana bato

BREAKING: Herekanywe ibifite agaciro ka Miliyoni 100Frw byafatiwe mu mukwabu w’ibitujuje ubuziranenge

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.