Saturday, June 7, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Ibyo bize bizezwa ko akazi kabategereje ubu bicaranye ubumenyi bwabyo

radiotv10by radiotv10
18/11/2024
in Uncategorized
0
Ibyo bize bizezwa ko akazi kabategereje ubu bicaranye ubumenyi bwabyo
Share on FacebookShare on Twitter

Rumwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Nyabihu rwize amasomo y’imyuga n’ubumenyi ngiro, ruvuga ko nubwo bayize babwirwa ko akazi kabategereje, ariko ubu bari mu bushomeri, kuko kugira ngo babone imirimo bibasaba igishoro nyamara ntaho bagikura.

Uru rubyiruko rwo mu Murenge wa Rambura mu Karere ka Nyabihu, ruvuga ko rwarangije aya masomo y’imyuga n’ubumenyi ngiro, ariko rukaba rwicaranye impamyabumenyi bahawe.

Umwe ati “Bagiye batujyana mu mashuri y’imyuga turiga turarangiza, nk’ubu twararangije dufite seritifika turazicaranye ntacyo zitumariye n’ubundi twagarutse ku muhanda n’ibyo twize dutangiye kubyibagirwa kandi hari abazi gukanika n’indi myuga itandukanye.”

Habyarimana Fabien wize ibijyanye no kwakira abantu mu mahoteli, avuga ko n’abafite iryo shoramari, baha akazi bene wabo, ku buryo kubona imirimo muri iki gihe ari ihurizo.

Ati “Nta kazi kubera ko umuntu ufite iyo Hotel ashyiramo uwo bafitanye isano. Leta yabishyiramo imbaraga, natwe ikatwitaho ikareba ko yadutera inkunga kuko iyo umuntu yanditse asaba nk’inguzanyo mu kigo runaka, hari igihe bamubaza ingwate akayibura ubwo ntabe akibonye ya nguzanyo.”

Akomeza avuga ko ibi binaca intege abandi bifuza kwiga aya masomo. Ati “Iyo bangezeho bari kumbwira ko ari byo biga ndababwira ngo nanjye narabyize none narananiwe.”

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Hon. Dushimimana Lambert avuga ko ubuyobozi buzakomeza gushakira amahirwe urubyiruko nk’uru rukabona ibyo rukora.

Ati “Ni ikibazo kiri rusange ku byo gushakira urubyiruko imirimo kandi biri no muri NST2 gukomeza kongera imirimo, ariko kugira ngo ubone imirimo urabanza ukareba ngo ‘ese aba bantu bafite ubumenyi buhe?’ ubwo rero hakabanza kubahugura, naho abafite amahugurwa tukareba ngo ni gute tubahuza n’amahirwe.”

Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare ku miterere y’umurimo mu Rwanda, igaragaza ko ikigero cy’ubushomeri cyagabanutseho 2,7% mu gihembwe cya gatatu cya 2024, aho cyageze kuri 15.3%. Iyi mibare kandi igaragaza ko urubyiruko ari rwo ruri ku kigero cyo hejuru mu bushomeri n’impuzandengo ya 20,5%.

Uru rubyiruko ruvuga ko amasomo rwahawe ruyicaranye ku muhanda
Ngo ni ikibazo kitarworoheye

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 + 7 =

Previous Post

Umweyo wavugije ubuhuha mu Bayobozi n’Abakozi mu Karere ka Karongi uhereye kuri Mayor

Next Post

Impumeko iri mu Mavubi yarahiriye kwiyunga n’Abanyarwanda aho ari muri Nigeria

Related Posts

Inama idasanzwe ya Njyanama y’Akarere ka Nyanza yeguje Mayor Ntazinda

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

by radiotv10
09/05/2025
0

Ntazinda Erasme wahoze ari Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza uregwa Icyaha cy’ubushoreke n’icyo guta urugo, yafatiwe icyemezo cyo kurekurwa nyuma yuko...

Ibirambuye ku cyatumye u Rwanda ruhagarika imikoranire n’u Bubiligi

Icyo u Rwanda rwizeza Ababiligi nyuma yuko ruciye umubano n’Igihugu cyabo

by radiotv10
21/03/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko guca umubano w’iki Gihugu n’u Bubiligi, bitazagira ingaruka ku Babiligi bari mu Rwanda cyangwa abifuza...

Belgium: Hidden agenda to “repossess” DR Congo

Belgium: Hidden agenda to “repossess” DR Congo

by radiotv10
20/03/2025
0

Comité National du Kivu (CNKI): CNKI was a colonial-era organization created by the Belgians to manage resources and economic activities...

U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku ngamba rwafatiwe na Canada

U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku ngamba rwafatiwe na Canada

by radiotv10
04/03/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda iravuga ko ibyatangajwe n’iya Canada mu itangazo ry’ingamba yafatiye u Rwanda ku birebana n’ibibazo biri mu burasirazuba...

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Afurika y’Epfo zahise zivugana zigira n’ibyo zemeranyaho

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Afurika y’Epfo zahise zivugana zigira n’ibyo zemeranyaho

by radiotv10
31/01/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, na mugenzi we wa Afurika, Ronald Lamola bagiranye ikiganiro kuri telefone,...

IZIHERUKA

Kigali: Ukurikiranyweho kwicisha inzara umwana we yabyemeye avuga ko yabitewe n’umujinya w’uko nyina yamumutanye
MU RWANDA

Umusore muto arakekwaho gusambanya ku manywa y’ihangu umukecuru amusanze iwe aryamye aho arwariye

by radiotv10
07/06/2025
0

Umuhanzi uzwi mu Rwanda uri gutaramira Abanyarwanda batuye i Burari yageneye ubutumwa abatahiwe

Umuhanzi uzwi mu Rwanda uri gutaramira Abanyarwanda batuye i Burari yageneye ubutumwa abatahiwe

07/06/2025
Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

06/06/2025
Ubutumwa bw’imbamutima bw’umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Arsenal Gabriel wongereye amasezerano

Ubutumwa bw’imbamutima bw’umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Arsenal Gabriel wongereye amasezerano

06/06/2025
Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

06/06/2025
Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

06/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Impumeko iri mu Mavubi yarahiriye kwiyunga n’Abanyarwanda aho ari muri Nigeria

Impumeko iri mu Mavubi yarahiriye kwiyunga n’Abanyarwanda aho ari muri Nigeria

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Umusore muto arakekwaho gusambanya ku manywa y’ihangu umukecuru amusanze iwe aryamye aho arwariye

Umuhanzi uzwi mu Rwanda uri gutaramira Abanyarwanda batuye i Burari yageneye ubutumwa abatahiwe

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.