Rumwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Nyabihu rwize amasomo y’imyuga n’ubumenyi ngiro, ruvuga ko nubwo bayize babwirwa ko akazi kabategereje, ariko ubu bari mu bushomeri, kuko kugira ngo babone imirimo bibasaba igishoro nyamara ntaho bagikura.
Uru rubyiruko rwo mu Murenge wa Rambura mu Karere ka Nyabihu, ruvuga ko rwarangije aya masomo y’imyuga n’ubumenyi ngiro, ariko rukaba rwicaranye impamyabumenyi bahawe.
Umwe ati “Bagiye batujyana mu mashuri y’imyuga turiga turarangiza, nk’ubu twararangije dufite seritifika turazicaranye ntacyo zitumariye n’ubundi twagarutse ku muhanda n’ibyo twize dutangiye kubyibagirwa kandi hari abazi gukanika n’indi myuga itandukanye.”
Habyarimana Fabien wize ibijyanye no kwakira abantu mu mahoteli, avuga ko n’abafite iryo shoramari, baha akazi bene wabo, ku buryo kubona imirimo muri iki gihe ari ihurizo.
Ati “Nta kazi kubera ko umuntu ufite iyo Hotel ashyiramo uwo bafitanye isano. Leta yabishyiramo imbaraga, natwe ikatwitaho ikareba ko yadutera inkunga kuko iyo umuntu yanditse asaba nk’inguzanyo mu kigo runaka, hari igihe bamubaza ingwate akayibura ubwo ntabe akibonye ya nguzanyo.”
Akomeza avuga ko ibi binaca intege abandi bifuza kwiga aya masomo. Ati “Iyo bangezeho bari kumbwira ko ari byo biga ndababwira ngo nanjye narabyize none narananiwe.”
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Hon. Dushimimana Lambert avuga ko ubuyobozi buzakomeza gushakira amahirwe urubyiruko nk’uru rukabona ibyo rukora.
Ati “Ni ikibazo kiri rusange ku byo gushakira urubyiruko imirimo kandi biri no muri NST2 gukomeza kongera imirimo, ariko kugira ngo ubone imirimo urabanza ukareba ngo ‘ese aba bantu bafite ubumenyi buhe?’ ubwo rero hakabanza kubahugura, naho abafite amahugurwa tukareba ngo ni gute tubahuza n’amahirwe.”
Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare ku miterere y’umurimo mu Rwanda, igaragaza ko ikigero cy’ubushomeri cyagabanutseho 2,7% mu gihembwe cya gatatu cya 2024, aho cyageze kuri 15.3%. Iyi mibare kandi igaragaza ko urubyiruko ari rwo ruri ku kigero cyo hejuru mu bushomeri n’impuzandengo ya 20,5%.
Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10