Igice cy’umubiri wa nyakwigendera Pauline Nduwamungu warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi uherutse kwicirwa mu Murenge wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma agacibwa umutwe, cyabonetse mu musarani wo mu rugo rwe.
Nyakwigendera Pauline Nduwamungu yishwe tariki 14 Ugushyingo ariko umubiri we uboneka bucyeye bwaho tariki 15 Ugushyingo 2024, ariko haboneka igihimba gusa mu kimoteri iwe aho atuye mu Mudugudu wa Akabungo mu Kagari ka Rubago mu Murenge wa Rukumberi.
Ni igikorwa cyashenguye benshi, ndetse ibi bikorwa bikaba bikomeje kwamaganirwa kure, kuba nyuma y’imyaka 30 habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, abayirokotse bakaba bagihohoterwa.
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Ngoma, Omar Biseruka avuga ko nyakwigendera yabanaga n’umwana ariko wiga aba ku ishuri.
Akomeza avuga ko nyuma yuko igihimba cya nyakwigendera kibonetse mu kimoteri cyari iwe, umutwe we na wo waje kuboneka mu musarani wo mu rugo rwe.
Aganira na The New Times kuri uyu wa Mbere, Biseruka yagize ati “Abakora iperereza bakomeje kudufasha bataye muri yombi bamwe mu bakekwa mu gihe iperereza rigikomeje. Umutwe we wabonetse ejo [ku Cyumweru] nijoro mu bwiherero bwe aho abicanyi bari bawujugunye.”
Akomeza avuga ko urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rugikomeje gukora iperereza, bityo ko mu gihe hagitegerejwe ibizavamo, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bakwiye gukomeza kwihangana bagategereza ibizagaragaza abagize uruhare muri ubu bwicanyi.
Ati “Turasaba abaturage n’abaturanyi ba nyakwigendera gutanga amakuru yatuma hafatwa aba banyabyaha ndetse n’andi makuru yose y’ihohoterwa rishobora gukorerwa abarokotse Jenoside.”
Biseruka avuga ko Nyakwigendera Nduwamungu Pauline, atarashyingurwa, ahubwo ko azaherekezwa nyuma yuko RIB irangije iperereza.
Nyakwigendera Pauline yabaye uwa gatanu warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wishwe muri aya mezi atatu, nyuma y’abandi biciwe mu Turere turimo Nyaruguru, Karongi na Ruhango, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihuru, Dr Jean Damascene Bizimana, ubwo yatangaga ikiganiro mu ihuriro rya 17 ry’Umuryango Unity Club Intwaramuri ryabaye mu mpera z’icyumweru gishize.
Perezida wa Ibuka ku rwego rw’Igihugu, Ahishakiye Napthal, yamaganye ibikorwa nk’ibi byibasira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko ikibabaje ari uko hari aho biba nyamara bikamenywa n’abaturage baba baturanye, ariko bakaruca bakarumira.
Yagize ati “Rimwe na rimwe n’ibimenyetso bikagaragaza ko batatse, bikanagaragaza ko hari abaturanyi babyumvise, ku buryo rimwe na rimwe iyo umaze gusesengura ibyo bintu usanga atari n’icyaha cyakozwe n’umuntu umwe, babiri cyangwa batatu baba bafashwe bakekwa, ukabona ni icyaha cy’umusozi, kuko usanga umuntu yatatse hakamenyekana ko hari n’abantu babyumvise ntibatabare yewe bakanacecekesha n’umuntu uwo ari we wese utabariza uwo muntu.”
RADIOTV10