Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Igice cy’umubiri cyari cyabuze cy’uwarokotse Jenoside wishwe urw’agashinyaguro cyabonetse

radiotv10by radiotv10
19/11/2024
in MU RWANDA
0
Ibuka yamaganye ubwicanyi bwakorewe Abarokotse barimo umukecuru wishwe urw’agashinyaguro inavuga ikibabaje cyagaragaye
Share on FacebookShare on Twitter

Igice cy’umubiri wa nyakwigendera Pauline Nduwamungu warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi uherutse kwicirwa mu Murenge wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma agacibwa umutwe, cyabonetse mu musarani wo mu rugo rwe.

Nyakwigendera Pauline Nduwamungu yishwe tariki 14 Ugushyingo ariko umubiri we uboneka bucyeye bwaho tariki 15 Ugushyingo 2024, ariko haboneka igihimba gusa mu kimoteri iwe aho atuye mu Mudugudu wa Akabungo mu Kagari ka Rubago mu Murenge wa Rukumberi.

Ni igikorwa cyashenguye benshi, ndetse ibi bikorwa bikaba bikomeje kwamaganirwa kure, kuba nyuma y’imyaka 30 habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, abayirokotse bakaba bagihohoterwa.

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Ngoma, Omar Biseruka avuga ko nyakwigendera yabanaga n’umwana ariko wiga aba ku ishuri.

Akomeza avuga ko nyuma yuko igihimba cya nyakwigendera kibonetse mu kimoteri cyari iwe, umutwe we na wo waje kuboneka mu musarani wo mu rugo rwe.

Aganira na The New Times kuri uyu wa Mbere, Biseruka yagize ati “Abakora iperereza bakomeje kudufasha bataye muri yombi bamwe mu bakekwa mu gihe iperereza rigikomeje. Umutwe we wabonetse ejo [ku Cyumweru] nijoro mu bwiherero bwe aho abicanyi bari bawujugunye.”

Akomeza avuga ko urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rugikomeje gukora iperereza, bityo ko mu gihe hagitegerejwe ibizavamo, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bakwiye gukomeza kwihangana bagategereza ibizagaragaza abagize uruhare muri ubu bwicanyi.

Ati “Turasaba abaturage n’abaturanyi ba nyakwigendera gutanga amakuru yatuma hafatwa aba banyabyaha ndetse n’andi makuru yose y’ihohoterwa rishobora gukorerwa abarokotse Jenoside.”

Biseruka avuga ko Nyakwigendera Nduwamungu Pauline, atarashyingurwa, ahubwo ko azaherekezwa nyuma yuko RIB irangije iperereza.

Nyakwigendera Pauline yabaye uwa gatanu warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wishwe muri aya mezi atatu, nyuma y’abandi biciwe mu Turere turimo Nyaruguru, Karongi na Ruhango, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihuru, Dr Jean Damascene Bizimana, ubwo yatangaga ikiganiro mu ihuriro rya 17 ry’Umuryango Unity Club Intwaramuri ryabaye mu mpera z’icyumweru gishize.

Perezida wa Ibuka ku rwego rw’Igihugu, Ahishakiye Napthal, yamaganye ibikorwa nk’ibi byibasira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko ikibabaje ari uko hari aho biba nyamara bikamenywa n’abaturage baba baturanye, ariko bakaruca bakarumira.

Yagize ati “Rimwe na rimwe n’ibimenyetso bikagaragaza ko batatse, bikanagaragaza ko hari abaturanyi babyumvise, ku buryo rimwe na rimwe iyo umaze gusesengura ibyo bintu usanga atari n’icyaha cyakozwe n’umuntu umwe, babiri cyangwa batatu baba bafashwe bakekwa, ukabona ni icyaha cy’umusozi, kuko usanga umuntu yatatse hakamenyekana ko hari n’abantu babyumvise ntibatabare yewe bakanacecekesha n’umuntu uwo ari we wese utabariza uwo muntu.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − 2 =

Previous Post

America yasabwe gukuraho ingamba yari yafashe kubera Marburg zabangamiye u Rwanda

Next Post

Amavubi aratashye nyuma yo gukora ibyo yasabwaga ntibitatange umusaruro (AMAFOTO)

Related Posts

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Every girl and woman who goes through the menstruation period knows the feeling, the shift in the body and the...

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

IZIHERUKA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period
MU RWANDA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

12/07/2025
Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amavubi aratashye nyuma yo gukora ibyo yasabwaga ntibitatange umusaruro (AMAFOTO)

Amavubi aratashye nyuma yo gukora ibyo yasabwaga ntibitatange umusaruro (AMAFOTO)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.