Monday, June 9, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Uganda: Abanyamahoteli bararira ayo kwarika kubera umukwabu udasanzwe uri gukorwa

radiotv10by radiotv10
20/11/2024
in AMAHANGA
0
Uganda: Abanyamahoteli bararira ayo kwarika kubera umukwabu udasanzwe uri gukorwa
Share on FacebookShare on Twitter

Abafite ibikorwa by’amahoteli muri Uganda, basabye ikigo gishinzwe ubukerarugendo guca inkoni izamba mu bikorwa bikomeje kuba byo gufunga amahoteli adafite ibyangombwa.

Ikinyamakuru Daily monitor, kivuga ko kuva ku wa Mbere ikigo gishinzwe ubukerarugendo muri Uganda cyatangiye ibikorwa byo gufunga amahoteli atujuje ibisabwa n’amategeko ndetse atanafite ibyangombwa.

Samora Semakula ukora mu Kigo cy’Ubukerarugendo cya Uganda, yavuze ko byibura 70% y’abafite amahoteli muri Uganda nta byangombwa bafite, bituma batanga serivise mbi, ndetse n’abahahuriye n’ibibazo ntibamenye aho babariza.

Amahoteli agaragaweho kuba ba nyirayo badafite ibyangombwa ariko bujuje ibisabwa, bahabwa amasaha 48 ngo babe babibonye, naho abatabyujuje bari guhabwa amasaha 24 yo gushakira abakiliya andi macumbi yujuje ibisabwa.

Urugaga rw’Abanyamahoteli muri iki Gihugu rwasabye ko bagirana ibiganiro n’inzego zibifite mu nshingano kugira ngo bakemure iki kibazo, icyakora Minisiteri ibifite mu nshingano ivuga ko bahawe igihe gihagije cyo kubikemura.

Bamwe mu bafite amahoteli yafunzwe, bavuga ko bari kubahana bihanukiriye kandi ko ibikorwa byose by’ubucuruzi muri iki Gihugu biba bitanditse.

Ibi bikorwa by’amagenzura byahereye mu Murwa Mukuru wa Uganda, i Kampala ndetse bizakomereza n’ahandi muri iki Gihugu hose, aho inzego zivuga ko bigamije kuzamura urwego rw’imitangire ya serivise muri iki Gihugu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 3 =

Previous Post

Babiri binjizaga mu Rwanda magendu iturutse Congo bafashwe mu gicuku

Next Post

Umuyobozi Wungirije wa Polisi DIGP Ujeneza yasuye Abapolisi muri Centrafrique abagenera ubutumwa (AMAFOTO)

Related Posts

Gen.Muhoozi yahaye gasopo umunyapolitiki wo muri Afurika y’Epfo washinje ibinyoma Perezida Kagame na Museveni

Gen.Muhoozi yatanze itegeko nyuma yo kumva ko hari umusirikare wo hejuru wafunzwe n’inzego z’ubutasi

by radiotv10
09/06/2025
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko yumvise ko Col. James Kasule yafunzwe n’inzego z’ubutasi, asaba ko...

Igihugu cya Zambia cyapfushije uwakibereye Perezida

Igihugu cya Zambia cyapfushije uwakibereye Perezida

by radiotv10
05/06/2025
0

Edgar Lungu wabaye Perezia wa Zambia, yitabye Imana ku myaka 68 y’amavuko, azize uburwayi aho yivurizaga muri Afurika y’Epfo. Amakuru...

Muri DRCongo hazamutse urujijo nyuma y’icyemezo cya Trump gihagarika abo mu Bihugu bimwe kujya muri America

Muri DRCongo hazamutse urujijo nyuma y’icyemezo cya Trump gihagarika abo mu Bihugu bimwe kujya muri America

by radiotv10
05/06/2025
0

Bamwe mu baturage bari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, babanje kugira urujijo ku itegeko ryasinywe na Perezida Donald Trump...

Menya Ibihugu bizagirwaho ingaruka n’itegeko ryasinywe na Perezida wa America birimo igituranye n’u Rwanda

Menya Ibihugu bizagirwaho ingaruka n’itegeko ryasinywe na Perezida wa America birimo igituranye n’u Rwanda

by radiotv10
05/06/2025
0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump yashyize umukono ku itegeko rikumira abaturage b’Ibihugu 12 kwinjira muri iki...

Congo: Icyemezo kibuza itangazamakuru kuvuga kuri Kabila cyatangiye guhagurukirwa

Congo: Icyemezo kibuza itangazamakuru kuvuga kuri Kabila cyatangiye guhagurukirwa

by radiotv10
05/06/2025
0

Bamwe mu banyapolitiki bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’Imiryango iharanira iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, baramagana icyemezo cyo kubuza...

IZIHERUKA

Gen.Muhoozi yahaye gasopo umunyapolitiki wo muri Afurika y’Epfo washinje ibinyoma Perezida Kagame na Museveni
AMAHANGA

Gen.Muhoozi yatanze itegeko nyuma yo kumva ko hari umusirikare wo hejuru wafunzwe n’inzego z’ubutasi

by radiotv10
09/06/2025
0

Kayonza: Abatuye ahitwa Videwo bataka ikibazo cy’amazi bahawe igisubizo gitanga icyizere

Kayonza: Abatuye ahitwa Videwo bataka ikibazo cy’amazi bahawe igisubizo gitanga icyizere

09/06/2025
Kigali: Ukurikiranyweho kwicisha inzara umwana we yabyemeye avuga ko yabitewe n’umujinya w’uko nyina yamumutanye

Umusore muto arakekwaho gusambanya ku manywa y’ihangu umukecuru amusanze iwe aryamye aho arwariye

07/06/2025
Umuhanzi uzwi mu Rwanda uri gutaramira Abanyarwanda batuye i Burari yageneye ubutumwa abatahiwe

Umuhanzi uzwi mu Rwanda uri gutaramira Abanyarwanda batuye i Burari yageneye ubutumwa abatahiwe

07/06/2025
Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

06/06/2025
Ubutumwa bw’imbamutima bw’umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Arsenal Gabriel wongereye amasezerano

Ubutumwa bw’imbamutima bw’umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Arsenal Gabriel wongereye amasezerano

06/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuyobozi Wungirije wa Polisi DIGP Ujeneza yasuye Abapolisi muri Centrafrique abagenera ubutumwa (AMAFOTO)

Umuyobozi Wungirije wa Polisi DIGP Ujeneza yasuye Abapolisi muri Centrafrique abagenera ubutumwa (AMAFOTO)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Gen.Muhoozi yatanze itegeko nyuma yo kumva ko hari umusirikare wo hejuru wafunzwe n’inzego z’ubutasi

Kayonza: Abatuye ahitwa Videwo bataka ikibazo cy’amazi bahawe igisubizo gitanga icyizere

Umusore muto arakekwaho gusambanya ku manywa y’ihangu umukecuru amusanze iwe aryamye aho arwariye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.