Wednesday, December 10, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

AMAKURU MASHYA: Ukuriye Kiliziya muri DRCongo ategerejwe mu Rwanda nyuma y’amasaha yamaganye umugambi wa Tshisekedi

radiotv10by radiotv10
25/11/2024
in MU RWANDA
0
AMAKURU MASHYA: Ukuriye Kiliziya muri DRCongo ategerejwe mu Rwanda nyuma y’amasaha yamaganye umugambi wa Tshisekedi
Share on FacebookShare on Twitter

Musenyeri Fridolin Karidinali Ambongo Besungu, Arikiyepisikopi wa Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ategerejwe mu Rwanda aho yitabira Inama y’Ihuriroro ry’Abepisikopi muri Afurika, aho agiye kuza nyuma yuko asabye Urubyiruko wo muri Congo kurwanya umugambi wa Perezida Tshisekedi wo guhindura Itegeko Nshinga.

Amakuru dukesha ikinyamakuru ‘Kinyamateka’ gishingiye kuri Kiliziya Gatulika mu Rwanda cyatangaje kuri uyu wa Mbere tariki 25 Ugushyingo 2024, avuga ko uyu muyobozi mukuru wa Kiliziya Gatulika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aza mu Rwanda uyu munsi.

Iki Kinyamakuru, cyagize kiti “Nyiricyubahiro Fridollin Karidinali AMBONGO BESUNGU, Arikiyepiskopi wa Kinshasa akaba na Perezida w’Ihuriro ry’Abepiskopi Muri Afurika na Madagasikari (SECAM), ategerejwe i Kigali kuri uyu wa Mbere tariki 25 Ugushyingo 2024, aho azaza kwitabira Inama ya Komite Ihoraho y’Ihuriro ry’Inama z’Abepiskopi muri Afurika na Madagasikari.”

Iki Kinyamakuru kivuga ko iyi nama igiye kubera mu Rwanda, izanitabirwa n’abandi Bepiskopi bagera kuri 11 n’abapadiri bafite imirimo inyuranye muri iyi Komite.

Iyi nama igiye kubera mu Rwanda izitabirwa n’abaturutse mu Bihugu binyuranye bo ku Mugabane wa Afurika, nka a Nigeria, Mozambique, Algeria, Madagascar, Namibia, Ghana, Tchad, Kenya ndetse na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Karidinali Ambongo Besungu ntakozwa umugambi wa Tshisekedi

Uyu Arikiyepisikopi wa Kinshasa, Fridolin Karidinali Ambongo Besungu; ni umwe mu bakunze kugaragaza ibitagenda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, birimo n’ibibazo by’umutekano bimaze igihe mu burasirazuba bw’iki Gihugu.

Fridolin Karidinali Ambongo Besungu kandi ntakozwa umugambi uherutse gutangazwa na Perezida Felix Tshisekedi wo guhindura Itegeko Nshinga ry’iki Gihugu, aho mu Gitambo cy’Ukarisitiya yatuye kuri iki Cyumweru tariki 24 Ugushyingo 2024, yawamaganiye kure.

Muri iki gitambo cy’Ukarisitiya cy’Urubyiruko, Karidinali Ambongo Besungu yasabye abasore n’inkumi kurwanya uyu mugambi wa Perezida Tshisekedi, kuko ugamije kuganisha Igihugu cyabo ahantu h’uruhande rumwe, mu gihe ari icyabo kuko ari bo bazaba bagifite mu biganza mu bihe biri imbere.

Karidinali Ambongo Besungu

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 − one =

Previous Post

Uwakuwe ku mwanya wa Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba yagize icyo avuga

Next Post

Namibia: Menya amateka ashobora gusiga yanditswe n’Amatora ya Perezida ategerejwe

Related Posts

AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Hemejwe amakuru y’umupolisi w’u Rwanda warashe abantu babiri barimo DASSO nawe agahita yirasa

by radiotv10
10/12/2025
0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko Umupolisi wo mu Murenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro, yarashe abantu babiri barimo Umu-DASSO...

BREAKING: U Rwanda rusohoye itangazo ruvuga ku bimaze iminsi muri Kivu y’Epfo runasubiza ku binyoma rwongeye kwegekwaho

BREAKING: U Rwanda rusohoye itangazo ruvuga ku bimaze iminsi muri Kivu y’Epfo runasubiza ku binyoma rwongeye kwegekwaho

by radiotv10
10/12/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda iratangaza ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo idakwiye kwegeka ku Rwanda ibikorwa byo kurenga ku gahenge, nyuma...

Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

Eng.-Rwanda speaks out on the recent South Kivu bombing from Burundi and responds to the accompanying false claims

by radiotv10
10/12/2025
0

The Government of Rwanda states that the Democratic Republic of Congo (DRC) cannot place on Rwanda any cross-border violations following...

Ikibazo u Rwanda rwabajije Congo yakinnye ku mubyimba Abanyekongo baruhungiyemo

Ibi birahagije: Ubutumwa Umuvugizi w’u Rwanda yageneye uwa Congo nyuma yo kongera kuzamura ibinyoma

by radiotv10
10/12/2025
0

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yavuze ko igihe kigeze ngo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ihagarike ibinyoma byayo,...

U Rwanda rwagaragaje ibizagenerwa abimukira baturutse mu Bwongereza bazatangira kuza ejo

Eng.-Rwanda Government Spokesperson condemns the new false accusations raised by the DRC

by radiotv10
10/12/2025
0

Rwanda Government Spokesperson, Yolande Makolo, has said that it is time for the Democratic Republic of Congo (DRC) to stop...

IZIHERUKA

Amakuru agezweho: Bidasubirwa AFC/M23 yemeje ifatwa ry’umujyi wa Uvira
AMAHANGA

Amakuru agezweho: Bidasubirwa AFC/M23 yemeje ifatwa ry’umujyi wa Uvira

by radiotv10
10/12/2025
0

Eng.-Breaking: AFC/M23 confirms the capture of Uvira City

Eng.-Breaking: AFC/M23 confirms the capture of Uvira City

10/12/2025
Umva igisubizo umuhanzikazi Alyn Sano yasubije abajijwe niba akiri ISUGI

Umva igisubizo umuhanzikazi Alyn Sano yasubije abajijwe niba akiri ISUGI

10/12/2025
Iby’ingenzi ku runturuntu rututumba mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi

Iby’ingenzi ku runturuntu rututumba mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi

10/12/2025
AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Hemejwe amakuru y’umupolisi w’u Rwanda warashe abantu babiri barimo DASSO nawe agahita yirasa

10/12/2025
AFC/M23 yagaragaje intwaro yambuye Ingabo z’u Burundi inerekana gihamya ko ari zo bamaze iminsi bahanganye

AFC/M23 yagaragaje intwaro yambuye Ingabo z’u Burundi inerekana gihamya ko ari zo bamaze iminsi bahanganye

10/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Namibia: Menya amateka ashobora gusiga yanditswe n’Amatora ya Perezida ategerejwe

Namibia: Menya amateka ashobora gusiga yanditswe n’Amatora ya Perezida ategerejwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru agezweho: Bidasubirwa AFC/M23 yemeje ifatwa ry’umujyi wa Uvira

Eng.-Breaking: AFC/M23 confirms the capture of Uvira City

Umva igisubizo umuhanzikazi Alyn Sano yasubije abajijwe niba akiri ISUGI

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.