Tuesday, November 4, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Icyo Urukiko rwashingiyeho rutegeka ko umwarimu wari ufungiye ‘kwiba imodoka’ arekurwa

radiotv10by radiotv10
26/11/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Nyabihu: Akarere kahaye karibu umwarimu wari wasezeye ku kazi nyuma akisubira akanikingiza

Icyitonderwa: Ifoto yakuwe kuri Internet, ni iyifashishijwe ntihuye n'ibivugwa mu nkuru

Share on FacebookShare on Twitter

Umwarimu wigisha mu ishuri ryisumbuye ryo mu Karere ka Nyanza, wari umaze igihe afunzwe akekwaho kwiba imodoka, yafunguwe nyuma yo kujurira Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwatangaje icyo rwashingiyeho rutegeka ko arekurwa.

Uyu mwarimu witwa Gatarayiha Marcel asanzwe yigisha mu Ishuri rya ESPANYA ryo mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza.

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwari rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo iminsi 30 uyu mwarimu Gatarayiha Marcel ariko ajurira urwisumbuye rwa Nyarugenge.

Icyaha cyo kwiba imodoka kiregwa uyu mwarimu wari ufungiye mu Igororero rya Nyarugenge [Mageragere], cyabaye muri 2019, ariko aza gutangira kugikurikiranwaho muri uyu mwaka wa 2024.

Uregwa yajuririye icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo, aho yaburanaga ahakana icyaha akurikiranyweho, akavuga ko nubwo iyo modoka yibwe yamubaruweho nyuma yo kwibwa, atazi uko byagenze.

Gatarayiha Marcel yavugaga ko abayibye bashobora kuba barabonye fotokopi y’irangamuntu ye bakayifashisha mu kumubaruraho imodoka yibwe, ariko ko we ntayo yibye, ndetse ko atazi no gutwara iki kinyabiziga ku buryo yari kubasha kukiba.

Uregwa ndetse n’uruhande rumwunganira, kandi bavugaga ko icyaha akurikiranyweho cyo kwiba imodoka cyashaje nk’uko biteganywa n’itegeko.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, nyuma yo gusuzuma impamvu z’ubujurire zatanzwe n’uregwa, rwemeje ko icyaha cyaregwaga uyu mwarimu Gatarayiha Marcel cyashaje, bityo ko agomba kurekurwa.

Ni mu gihe itegeko riteganya ko iki cyaha kigire ubusaze bw’imyaka itatu, kuko iyi gikurikiranywe nyuma y’amezi atatu, ugikekwaho adakorerwa uburyozwacyaha.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − 4 =

Previous Post

Ukuriye Kiliziya muri Congo yavuze ku mubano w’Igihugu cye, u Rwanda n’u Burundi

Next Post

Nyanza: Imvura nyinshi yatumye inkuru mbi itaha mu muryango w’umwana w’imyaka 6

Related Posts

Being a Single Mother is not the end of the World: The inspiring Journey of Tuyishime Clementine

Being a Single Mother is not the end of the World: The inspiring Journey of Tuyishime Clementine

by radiotv10
04/11/2025
0

At just 31, Tuyishime Clementine is redefining what strength looks like. A single mother to a 10-year-old boy now in...

Imbamutima z’abahereweho mu bikorwa bizatuma babona indangamuntu koranabuhanga mu Rwanda

Imbamutima z’abahereweho mu bikorwa bizatuma babona indangamuntu koranabuhanga mu Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Bamwe mu baturage bo mu Turere dutatu two mu Ntara y’Amajyepfo bahereweho mu gukosoza imyirondoro yabo kugira ngo bizabafashe kuzahabwa...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda, Dafalla Musa yavuze ko urugomo rwagaragajwe na bamwe mu banyeshuri bakomoka muri iki Gihugu biga...

Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

by radiotv10
03/11/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruratangaza ko rufunze abagabo batatu bafatanywe amahembe y’inzovu yaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bayatwaye mu...

Stop waiting, start doing: How to beat Procrastination and own your week

Stop waiting, start doing: How to beat Procrastination and own your week

by radiotv10
03/11/2025
0

Mondays are hard. After a relaxing weekend, it’s easy to put off work, scroll on your phone, or tell yourself,...

IZIHERUKA

Being a Single Mother is not the end of the World: The inspiring Journey of Tuyishime Clementine
MU RWANDA

Being a Single Mother is not the end of the World: The inspiring Journey of Tuyishime Clementine

by radiotv10
04/11/2025
0

Imbamutima z’abahereweho mu bikorwa bizatuma babona indangamuntu koranabuhanga mu Rwanda

Imbamutima z’abahereweho mu bikorwa bizatuma babona indangamuntu koranabuhanga mu Rwanda

04/11/2025
Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

04/11/2025
Umuhanzi wari uterezanyijwe amatsiko yageze mu Rwanda yaherukagamo mu myaka irenga 15

Umuhanzi wari uterezanyijwe amatsiko yageze mu Rwanda yaherukagamo mu myaka irenga 15

04/11/2025
Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora

03/11/2025
Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

03/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyanza: Umugabo arakekwaho kwiyahuza umuti wica udukoko abitewe n’isindwe

Nyanza: Imvura nyinshi yatumye inkuru mbi itaha mu muryango w’umwana w’imyaka 6

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Being a Single Mother is not the end of the World: The inspiring Journey of Tuyishime Clementine

Imbamutima z’abahereweho mu bikorwa bizatuma babona indangamuntu koranabuhanga mu Rwanda

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.