Umukecuru w’imyaka 74 warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, utuye mu Kagari ka Shagasha mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi, arembeye mu Bitaro nyuma yuko atewe n’abantu bataramenyeka ku manywa y’ihangu, baramukubita bamubwira ko baje kurangiza umugambi wabo, bakamusiga bazi ko yashizemo umwuka.
Mukantagara Pelagie ubu arwariye mu Bitaro bya Gihundwe nyuma yuko akubiswe n’abantu bataramenyekana bamuteye iwe saa tanu z’amanywa.
Ubwo aba bantu bamuteraga, yumvise bakomanga, akajya kubakingurira azi ko ari abamugendereye, ariko agikingura bahita bamukubitsa ikintu mu maso yikubita hasi, bagahita bamwadukira bakamukubita bakamugira intere, ndetse bakagenda bazi ko yashizemo umwuka.
Amakuru yatanzwe n’uyu mukecuru avuga ko ubwo yakubitwaga yabajije uwamuhohoteraga impamvu bari kumwica bakamusububiza ko bari kurangiza umugambi wabo nk’uko umuhungu w’uyu mukecuru witwa Niyoyita abivuga.
Agira ati “Inzego z’umutekano ziri kumubaza mu gihe yari atangiye kuba nk’utangiye kugarura ubwenge yazibwiye ko yababajije abamukubitaga ngo ko munyica? bakamusubiza ko bari kurangiza umugambi.”
Mukangango Sophie watabaye ubwo yumvaga uyu mukecuru atabaza, yabwiye RADIOTV10 ko yahageze asanga Mukantagara yakubiswe mu mutwe no mu maso ku buryo bukomeye, agahita amutabariza akajyanwa kwa muganga
Ati “Numvise atatse nzamuka nirukanka duhurira ku irembo turamwicaza atwereka uko bari bamaze kumugira tubona afite ibisebe byinshi mu maso yakobaguritse mu misaya.”
Yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Shagasha ahita yoherezwa ku bitaro bya Gihundwe kubera ko yari ameze nabi akaba ari na ho ari kuvurirwa ubu.
Abaturanyi be bavuga ko nta gushidikanya ko uru rugomo rufitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside, babishingira ku kuba uwamuhohoteye ntakintu na kimwe yatwaye nyamara hari amafaranga ndetse na telefone.
Niyoyita ati “Ntabwo natinya kuvuga ko bifitanye isano na byo [Ingengabitekerezo ya Jenoside]. None se niba umuntu yaraje akavuga ko aje gusohoza umugambi urumva uwo mugambi ari uw’iki? Iyo aza kuba umujura yari gutwara telefone n’amafaranga mukecuru yari afite cyangwa akanajya mu nzu agatwara ibindi bintu.”
Umunyamakuru yageze mu Bitaro bya Gihundwe aho Mukantagara arwariye, asanga atangiye kuzanzamuka bitandukanye n’uko yari ameze akimara gukubitwa n’aba bantu bataramenyekana.
Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere Ka Rusizi, Habimana Alfred yabwiye RADIOTV10 ko kugeza ubu hataramenyekana uwakoze icyo gikorwa cy’ubugombe.
Ati “Ni ikibazo twahagurukiye nk’inzego. Ibikorwa nk’ibyo by’ihohoterwa iyo bikorewe uwarokotse Jenoside biba biganisha ku ngengabitekerezo yayo, ni cyo rero turi gukurikirana tukareba kugira ngo dushakishe ababikoze.”
Kuri uyu wa kabiri Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi n’ubw’Umurenge wa Gihundwe bufatanyije n’inzego z’umutekano bagiye i Shagasha mu nteko y’abaturage kugira ngo babahumurize nyuma y’uru rugomo ari na ko bibustwa kwirinda ibikorwa nk’ibi biganisha ku ngengabitekerezo ya Jenoside.
Iki gikorwa kibaye mu gihe hakomeje kumvikana ibikorwa byo guhohotera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bamwe bakanabiburiramo ubuzima.
Mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Rukumberi mu minsi ishize, umukecuru Nduwamungu Pauline wari wararokotse Jenoside, yishwe aciwe umutwe, igihimba cye gishyirwa mu kimoteri cyari iwe naho umutwe we ujugunywa mu musarani, aho kugeza ubu umwe mu bakurikiranyweho ubu bwicanyi yemeye icyaha.
Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10