Sunday, June 29, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Mu rubanza rw’uregwamo ubutekamutwe hazamuwe ingingo nshya nk’impamvu yo gusaba ko ataburanishwa

radiotv10by radiotv10
28/11/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Mu rubanza rw’uregwamo ubutekamutwe hazamuwe ingingo nshya nk’impamvu yo gusaba ko ataburanishwa
Share on FacebookShare on Twitter

Uruhande rwunganira Ngirinshuti Ezechiel uzwi nka Mpanoyimana ukurikiranyweho ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, rwavuze ko Umukiliya warwo afite uburwayi bwo mu mutwe, bityo ko adakwiye gukurikiranwa, rusaba ko hanagaragazwa ibimenyetso.

Mpanoyimana wakunze kugaragara ku rubuga nkoranyambaga rwa YouTube, abwira abantu ibyo bakora ngo abaheshe amafaranga, akurikiranyweho kandi icyaha cyo gusambanya ku gahato.

Mu iburanisha rya none tariki 28 Ugushyingo 2024, Me Dukuzumuremyi Egide na Me Hagenimana Polycarpe bunganira Mpanoyimana, bavuze ko umukiliya wabo afite uburwayi bwo mu mutwe, bityo ko adakwiye gukorerwa uburyozwacyaha.

Aba banyamategeko babwiye Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo ko uwo bunganira adakwiye kuburanishwa kubera icyo kibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe nk’uko biteganywa n’itegeko.

Me Hagenimana Polycarpe yavuze ko hakenewe igihe cyo gushaka ibimenyetso by’inzobere mu ndwara zo mu mutwe bigaragaza ko umukiliya wabo afite ubu burwayi bwo mu mutwe.

Mugenzi we Me Dukuzumuremyi Egide, we yavuze ko uwo bunganira akwiye kujyanwa mu Bitaro bya Ndera kugira ngo asuzumwe ubu burwayi.

Aba banyamategeko, baboneyeho gusaba Urukiko gusubika urubanza, kugira ngo habanze gushakishwa ibyo byangombwa bigaragaza ko uwo bunganira afite uburwayi bwo mu mutwe.

Ni icyifuzo cyanashimangiwe n’Ubushinjacyaha, buvuga ko ari uburenganzira bw’uruhande rw’uregwa, guhabwa umwanya wo kugira ngo hashawe ibimenyetso, kandi ko abunganira uregwa bari bamaze kunyuza ubusabe bwabo muri system mu ibaruwa banditse tariki 26 Ugushyingo 2024.

Ubushinjacyaha bwasabwe gutanga uruhushya rwo kugira ngo haboneke iki kimenyetso, bwasabwe n’Urukiko kubyihutisha kugira ngo urubanza rukomeze.

Ubushinjacyaha bwasezeranyije Urukiko ko ruzakora ibishoboka, ariko bwibutsa uruhande ruregwa ko ari rwo rugomba gukurikirana izi nzira zose.

Nyuma y’ibyatangajwe n’impande zombi, Urukiko rwemeje icyifuzo cy’uruhande rw’uregwa cyo gushaka ibyangombwa bigaragaza niba uregwa afite uburwayi bwo mu mutwe, rwimurira urubanza tariki 05 Ukuboza 2024.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one + seven =

Previous Post

AMAFOTO: Ukuriye Dipolomasi y’u Rwanda yakiriye ku meza Abadipolomate baje kubagarira umubano warwo n’Ibihugu byabo

Next Post

Ubutumwa Guverinoma y’u Burundi yageneye Abarundi babaswe n’ingeso yo gusabiriza ku banyamahanga

Related Posts

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

by radiotv10
28/06/2025
0

Abatuye mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, baravuga ko hari abaremye itsinda ryiyise ‘Abanjongo’ baturuka mu Murenge wa...

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

by radiotv10
28/06/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zibifashijwemo n’iya Leta Zunze Ubumwe za America, zasinye amasezerano y’amahoro arimo...

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

by radiotv10
28/06/2025
0

Bamwe mu bakora akazi ko gusoroma icyayi mu mirima ya Pfunda mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, bavuga...

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

by radiotv10
28/06/2025
0

The Government of Rwanda and the Democratic Republic of Congo, with the support of the United States of America, have...

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

by radiotv10
27/06/2025
0

Abasirikare babiri bafite ipeti rya Major mu Ngabo z’u Rwanda, barangije amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Kimaka muri...

IZIHERUKA

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye
IMIBEREHO MYIZA

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

by radiotv10
28/06/2025
0

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

28/06/2025
Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

28/06/2025
Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

28/06/2025
Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

27/06/2025
“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

27/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubutumwa Guverinoma y’u Burundi yageneye Abarundi babaswe n’ingeso yo gusabiriza ku banyamahanga

Ubutumwa Guverinoma y’u Burundi yageneye Abarundi babaswe n’ingeso yo gusabiriza ku banyamahanga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.