Perezida wa Angola, João Manuel Gonçalves Lourenço yagiranye ikiganiro na Perezida Paul Kagame kuri telefone cyagarutse ku bibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’amasaha macye anaganiriye na Felix Tshisekedi.
Iki kiganiro cya Perezida Paul Kagame na Perezida João Lourenço wahawe inshingano z’ubuhuza n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 28 Ugushyingo 2024.
Cyaje gikurikiye icyo João Lourenço yagiranye na Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyabaye ku wa Gatatu tariki 27 Ugushyingo 2024.
Itangazo ryatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Angola, rivuga ko iki kiganiro João Lourenço yagiranye na Perezida Paul Kagame kuri Telefone, kije ari indi ntambwe itewe mu gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano bimaze igihe mu burasirazuba bwa DRC.
Ni ikiganiro kije gikurikira kwemeza umushinga w’inyandiko izwi nka CONOPS (Concept of Operations) igaragaraza ibikorwa bya gisirikare mu guhashya imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa DRC, byumwihariko gusenya umutwe wa FDLR.
Iki kiganiro kandi kibaye nyuma y’iminsi ibiri hemejwe iyi nyandiko yashyiriweho umukono mu nama ya gatandatu y’i Luanda yo ku rwego rw’Abaminisitiri yateranye ku wa Mbere tariki 25 Ugushyingo 2024, yasinywe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungire ndetse na mugenzi we wa DRC, Thérèse Kayikwamba Wagner.
Nyuma y’iyi nama kandi yabaye imbonankubone i Luanda, hahise haba ibindi biganiro byabaye hifashijwe ikoranabuhanga ry’iyakure, yabaye ku wa Kabiri tariki 26 Ugushyingo 2024.
Ku wa Gatatu tariki 27 Ugushyingo 2024, Perezida wa Angola João Lourenço kandi yari yagiranye ikiganiro na Perezida wa DRC, Felix Tshisekedi na we kuri Telefone, na bo baganiriye kuri ibi bibazo byo mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa.
Muri iki cyumweru kandi, Perezida João Lourenço yakiriye Sumbu Sita Mambu, uhagarariye Perezida Tshisekedi muri ibi biganiro by’i Luanda, kugira ngo baganire ku ishyirwa mu bikorwa ry’ibi byemeranyijweho birimo kurandura umutwe wa FDLR, ukaba ari na wo muzi w’ibibazo byinshi biri mu burasirazuba bwa DRC, n’umwuka mubi uri hagati y’iki Gihugu n’u Rwanda.
Mu bindi byemeranyijweho n’impande zombi harimo kuba u Rwanda ruzakuraho ingamba z’ubwirinzi iki Gihugu cyashyizeho nyuma yuko Congo igaragaje kenshi umugambi wo kurutera, bikaba byarahangayikishije Congo.
RADIOTV10