Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umuhuza mu by’u Rwanda na Congo yaganiriye na Perezida Kagame nyuma yuko anahamagaye Tshisekedi

radiotv10by radiotv10
29/11/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Umuhuza mu by’u Rwanda na Congo yaganiriye na Perezida Kagame nyuma yuko anahamagaye Tshisekedi
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Angola, João Manuel Gonçalves Lourenço yagiranye ikiganiro na Perezida Paul Kagame kuri telefone cyagarutse ku bibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’amasaha macye anaganiriye na Felix Tshisekedi.

Iki kiganiro cya Perezida Paul Kagame na Perezida João Lourenço wahawe inshingano z’ubuhuza n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 28 Ugushyingo 2024.

Cyaje gikurikiye icyo João Lourenço yagiranye na Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyabaye ku wa Gatatu tariki 27 Ugushyingo 2024.

Itangazo ryatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Angola, rivuga ko iki kiganiro João Lourenço yagiranye na Perezida Paul Kagame kuri Telefone, kije ari indi ntambwe itewe mu gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano bimaze igihe mu burasirazuba bwa DRC.

Ni ikiganiro kije gikurikira kwemeza umushinga w’inyandiko izwi nka CONOPS (Concept of Operations) igaragaraza ibikorwa bya gisirikare mu guhashya imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa DRC, byumwihariko gusenya umutwe wa FDLR.

Iki kiganiro kandi kibaye nyuma y’iminsi ibiri hemejwe iyi nyandiko yashyiriweho umukono mu nama ya gatandatu y’i Luanda yo ku rwego rw’Abaminisitiri yateranye ku wa Mbere tariki 25 Ugushyingo 2024, yasinywe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungire ndetse na mugenzi we wa DRC, Thérèse Kayikwamba Wagner.

Nyuma y’iyi nama kandi yabaye imbonankubone i Luanda, hahise haba ibindi biganiro byabaye hifashijwe ikoranabuhanga ry’iyakure, yabaye ku wa Kabiri tariki 26 Ugushyingo 2024.

Ku wa Gatatu tariki 27 Ugushyingo 2024, Perezida wa Angola João Lourenço kandi yari yagiranye ikiganiro na Perezida wa DRC, Felix Tshisekedi na we kuri Telefone, na bo baganiriye kuri ibi bibazo byo mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa.

Muri iki cyumweru kandi, Perezida João Lourenço yakiriye Sumbu Sita Mambu, uhagarariye Perezida Tshisekedi muri ibi biganiro by’i Luanda, kugira ngo baganire ku ishyirwa mu bikorwa ry’ibi byemeranyijweho birimo kurandura umutwe wa FDLR, ukaba ari na wo muzi w’ibibazo byinshi biri mu burasirazuba bwa DRC, n’umwuka mubi uri hagati y’iki Gihugu n’u Rwanda.

Mu bindi byemeranyijweho n’impande zombi harimo kuba u Rwanda ruzakuraho ingamba z’ubwirinzi iki Gihugu cyashyizeho nyuma yuko Congo igaragaje kenshi umugambi wo kurutera, bikaba byarahangayikishije Congo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 2 =

Previous Post

Igikekwa ku cyatumye umwarimu w’i Nyanza ashaka kwiyambura ubuzima

Next Post

Quand la corruption nous tient!

Related Posts

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, abarimo Prof. Dong-Sup Yoon usanzwe ari Perezida wa Yonsei University, Kaminuza yo muri...

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Brigadier General Godfrey Gasana wahoze ari Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere akaba aherutse kugirwa Umupilote wihariye wa Perezida wa...

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza, Bill na Joyce Cummings; ndetse n’abagira uruhare...

IZIHERUKA

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere
MU RWANDA

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

27/01/2026
Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Quand la corruption nous tient!

Quand la corruption nous tient!

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.