Friday, December 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Inkuru ibaye impamo umuhanzi umaze imyaka 4 avuye mu Rwanda aragarutse

radiotv10by radiotv10
03/12/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Inkuru ibaye impamo umuhanzi umaze imyaka 4 avuye mu Rwanda aragarutse
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi Safi Madiba umaze imyaka ine n’igice aba muri Canada, nyuma y’igihe gito yemeje ko agiye kuza mu Rwanda, yateguje Abaturarwanda ko agiye kugaruka mu rwamubyaye, ndetse anateguza abantu igitaramo cye cya mbere azanakirirwamo.

Safi Madiba wagiye kuba muri Canada muri Gashyantare 2020, yatangaje iyi nkuru yo kugaruka mu Rwanda abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, aho yanararikiye abantu ko hateganyijwe ibirori n’igitaramo byo kumwakira.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, Safi Madiba yagize ati “Nishimiye kuba ngarutse mu Gihugu cyanyibarutse, sinjye uzarota mbonanye n’abantu banjye.”

Uyu muhanzi yavuze ko mu mpera z’iki cyumweru, tariki Indwi Ukuboza 2024, azanakorerwa ibirori n’igitaramo byo kumwakira, bizabera mu kabari ko mu Mujyi wa Kigali kazwi nka The Green Lounge.

Safi Madiba wari umaze igihe akora ibitaramo mu bice binyuranye by’Isi, nko muri Leta Zunze Ubumwe za America, ndetse no mu Mujyi wa Lyon mu Bufaransa, yari yatangaje ko ibi bitaramo yakoze ku Mugabane w’u Burayi, bizarangira akaza no gutaramira Abaturarwanda.

Uyu muhanzi wahoze mu itsinda rya Urban Boys, yerecyeje muri Canada muri Gashyantare 2020, aho yari asanze uwari umugore we Niyonizera Judith bari barasezeranye muri 2017, ariko bakaba baraje gutandukana mu buryo bwemewe n’amategeko mu mwaka ushize wa 2023.

Uyu muhanzi Safi Madiba usigaye wiririmbana ku giti cye, akaba akorera ibikorwa bya muzika muri Canada, yaje kubona ubwenegihugu bw’iki Gihugu, aho yabuhawe muri Kamena uyu mwaka wa 2024.

Safi Madiba aherutse gukorera igitaramo mu Bufaransa

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − 4 =

Previous Post

Ibisobanuro by’umugabo ukurikiranyweho gusambanya umukobwa we yibyariye n’icyabimuteye

Next Post

Perezida Biden yageze i Luanda muri Angola mu ruzinduko rw’amateka

Related Posts

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

by radiotv10
19/12/2025
0

Umunyamakuru Aimée Beauté Mushashi uzwiho ubuhanga mu gusoma amakuru kuri Televiziyo, yatangaje itariki azakoreraho ubukwe n’umukunzi we. Uyu munyamakuru ukorera...

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

by radiotv10
18/12/2025
0

Umuhanzi w’icyamamare Israel Mbonyi yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru avuga inkomoko y’igitaramo akora buri mwaka kuri Noheli kitwa ICYAMBU, ukuntu yanganga amazina...

Havuzwe ibimaze kugerwaho mu iperereza ku munyamakuru Djihad waje mu Rukiko yambaye bidasanzwe

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe abarimo umunyamakuru Djihad baregwa gusakaza amashusho y’urukozasoni

by radiotv10
17/12/2025
0

Abarimo umunyamakuru Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, na bagenzi be baregwa ibyaha birimo gusakaza amashusho y’urukozasoni, bafatiwe icyemezo cyo gufungwa...

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

by radiotv10
16/12/2025
0

Umunyamakurukazi Yvonne Kayitesi uzwi nka Tessy uri mu myiteguro yo gukorana ubukwe n’umuraperi Shizzo, yakorewe ibirori byo gusezera ku rungano...

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

by radiotv10
12/12/2025
0

Umuhanzikazi w’icyamamare mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire, yizihije isabukuru y’amavuko kuri uyu wa 12 Ukuboza 2025,...

IZIHERUKA

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe
IMYIDAGADURO

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

by radiotv10
19/12/2025
0

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

19/12/2025
Should parents still choose careers for their children?

Should parents still choose careers for their children?

19/12/2025
Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

18/12/2025
Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

18/12/2025
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

18/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Biden yageze i Luanda muri Angola mu ruzinduko rw’amateka

Perezida Biden yageze i Luanda muri Angola mu ruzinduko rw’amateka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Should parents still choose careers for their children?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.