Sunday, November 2, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Perezida Biden yageze i Luanda muri Angola mu ruzinduko rw’amateka

radiotv10by radiotv10
03/12/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Perezida Biden yageze i Luanda muri Angola mu ruzinduko rw’amateka
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za America, yamaze kugera muri Angola, ari na rwo rugendo rwa mbere rushobora kuba ari na rwo rwa nyuma akoreye muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara nka Perezida.

Biden yageze muri Angola mu masaha y’ijoro ryo kuri uyu wa Mbere, nyuma yo kubanza kunyura muri Cape Verde aho indege ya Air Force One yabanje guca, akanahahurira na Minisitiri w’Intebe w’iki Gihugu, Ulisses Correia e Silva akanashimira iki Gihugu cy’Ikirwa ku bw’inkunga cyahaye Ukraine mu ntambara ihanganyemo n’u Burusiya. Biden yahise yerecyeza i Luanda muri Angola, aho yari ategerejwe.

Yahageze mu masaha y’ijoro, yakirwa n’abarimo Ambasade wa Leta Zunze Ubumwe za America muri Angola, aho biteganyijwe ko kuri uyu wa Kabiri tariki 03 Ukuboza 2024, aza gusura ibikorwa binyuranye birimo ingoro ndangamateka y’ubucakara.

Biteganyijwe kandi ko ku wa Gatatu azataha umuhanda mushya wa Gari ya Moshi, watwaye Miliyari 1$ uherereye mu majyepfo y’iki Gihugu.

Biden yagiye yizeza Ibihugu byo muri Afurika y’Ubutayu bwa Sahara, kubigenderera n’imikoranire, ariko urugendo rwe rukaba ruje mu minsi ye ya nyuma ari muri White House, kuko mu kwezi gutaha kwa Mutarama 2025 azasimburwa na Donald Trump uherutse gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu.

Ubwo Biden yajyaga ku butegetsi, yari yizeye ko Afurika izakomeza guhanga amaso Igihugu cye cya Leta Zunze Ubumwe za America, dore ko gikomeje gukubana n’u Bushinwa butacyoroheye mu kwiyegereza no gucuruzanya n’uyu Mugabane wa Afurika

Biden yagiriye uruzinduko muri Afurika nyuma yuko ahaye imbabazi umuhungu we Hunter Biden washinjwaga ibyaha birimo kunyereza imisoro no gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Agendereye uyu Mugabane kandi mu gihe ukomeje kuvugwamo ibibazo birimo iby’umutekano, aho mu Karere k’Ibiyaga Bigari byumwihariko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bikomeje kudogera.

Ni mu gihe iki Gihugu cya Angola yagendereye, cyanahawe n’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe inshingano zo kuba umuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC, kikaba gifasha iki Gihugu n’u Rwanda mu biganiro byitezwemo umuti w’ibi bibazo.

Biden ubwo yari ku kibuga cy’Indege i Luanda

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − 10 =

Previous Post

Inkuru ibaye impamo umuhanzi umaze imyaka 4 avuye mu Rwanda aragarutse

Next Post

Hamenyekanye icyemezo ku busabe bwa APR yari yiyambajemo FERWAFA nyuma yo guhakanirwa na RPL

Related Posts

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

by radiotv10
01/11/2025
0

Abayobozi b’Ihuriro AFC/M23 barimo Umuhuzabikorwa waryo, Corneille Nangaa; bitabiriye umuhango wo guherekeza bwa nyuma Musenyeri Faustin Ngabu wabaye Umushumba wa...

BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

by radiotv10
01/11/2025
0

Madamu Samia Suluhu Hassan wo mu ishyaka Chama Cha Mapinduzi, yatsinze amatora y'Umukuru w'Igihugu cya Tanzania, ku majwi 97,66%, nk’uko...

Impaka zavutse nyuma yuko u Bufaransa buvuze ibyo gufungura ikibuga cy’indege cya Goma kigenzurwa na AFC/M23

Impaka zavutse nyuma yuko u Bufaransa buvuze ibyo gufungura ikibuga cy’indege cya Goma kigenzurwa na AFC/M23

by radiotv10
31/10/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryamaganye ibyo gufungura Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Goma, byavugiwe...

Eng.-AFC/M23 responds to France’s remarks about reopening Goma International Airport

Eng.-AFC/M23 responds to France’s remarks about reopening Goma International Airport

by radiotv10
31/10/2025
0

The AFC/M23 coalition, which opposes the government of the Democratic Republic of Congo (DRC), has strongly criticized France’s recent remarks...

Hatanzwe impuruza ku bikorerwa Abarundi baba hanze y’Igihugu cyabo

Hatanzwe impuruza ku bikorerwa Abarundi baba hanze y’Igihugu cyabo

by radiotv10
30/10/2025
0

Umuryango urwanya Ubushomeri n’Iyicarubozo ALUCHOTO watanze umuburo ko Abarundi baba mu Bihugu bimwe nka Tanzania na Malawi, bari gukorerwa ibikorwa...

IZIHERUKA

Menya ibigo by’amashuri n’abanyeshuri bahize abandi mu marushanwa y’imibare
MU RWANDA

Menya ibigo by’amashuri n’abanyeshuri bahize abandi mu marushanwa y’imibare

by radiotv10
02/11/2025
0

The Weekend Reset: How disconnecting can help you start Monday stronger

The Weekend Reset: How disconnecting can help you start Monday stronger

02/11/2025
Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

01/11/2025
Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

01/11/2025
BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

01/11/2025
Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

01/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hamenyekanye icyemezo ku busabe bwa APR yari yiyambajemo FERWAFA nyuma yo guhakanirwa na RPL

Hamenyekanye icyemezo ku busabe bwa APR yari yiyambajemo FERWAFA nyuma yo guhakanirwa na RPL

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Menya ibigo by’amashuri n’abanyeshuri bahize abandi mu marushanwa y’imibare

The Weekend Reset: How disconnecting can help you start Monday stronger

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.