Wednesday, September 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Tshisekedi bwa mbere yagize icyo avuga ku bivugwa ko yaba ashaka manda ya gatatu

radiotv10by radiotv10
03/12/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Tshisekedi bwa mbere yagize icyo avuga ku bivugwa ko yaba ashaka manda ya gatatu
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, atangaje umugambi wo guhindura Itegeko Nshinga, hari ababibonye nk’urugendo rwo gushaka kuguma ku butegesti muri manda ya gatatu. Yagize icyo abivugaho.

Tshisekedi yabitangarije imbere y’abaturage bo mu Ntara ya Haut-Uele, aho yitabiriye ibikorwa byo kwibuka Umubikira Anuarite Nengapeta Marie-Clémentine umaze imyaka 60 yitabye Imana.

Yagarutse ku mugambi we wo guhindura Itegeko Nshinga rya DRC, aherutse gutangaza, ariko bamwe mu banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi kimwe n’abo mu madini n’amatorero, bakaba bakomeje kuwamaganira kure.

Yagarutse ku bibazo uruhuri byugarije Igihugu cye, aho yongeye kumvikana avuga ko hari abanzi b’Igihugu cye bakiganisha muri ibyo bibazo, mu gihe ubutegetsi bwe bwakunze kunengwa imbaraga nke, ari na zo zitera ibi bibazo.

Tshisekedi wumvikanaga mu mvugo zisa nko gutsindagiramo abaturage ibitekerezo bye, yagarutse ku mugambi aherutse gutangaza wo guhindura Itegeko Nshinga, avuga ko bigomba gukorwa n’Abanyekongo ubwabo, kandi ko na bo babibona ko ari ngombwa.

Ati “Iri tegeko Nshinga nk’uko nabivuze, ni imbuto ya gihanga yabibwe n’abanyamahanga kugira ngo batume RDC ikomeza gupyinagara. Nabivugiye i Kisangani kandi ntabwo ndabigiraho igitekerezo kinyuranye na byo.”
yavuze ko igihe ibitekerezo byo gushyira mu Itegeko Nshinga rishya bizaba bimaze kwegeranywa, bizagaragarizwa abaturage kugira ngo na bo babisesengure.

Yakomeje agira ati “Ndi hano kugira ngo mbe maso ku buryo hatagira umuntu uza ngo abeshye Abanyekongo. Kandi ntihazagire umuntu uzaza ngo ababwire ko Perezida ashaka manda ya gatatu, ni ikinyoma. Ikibazo cya manda ya gatatu ntacyo dufite. Icyo njye nshaka ni ugushyira Igihugu cyanjye mu nzira nziza ubwo nzaba ndangije ubutumwa bwanjye nkazasigira uzansimbura umurongo mwiza wo gukurikiriza agakomereza ku kubaka Ihihugu cyacu.”

Ni mu gihe abasesenguzi n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi, bakomeje kurwanya uyu mugambi, babona nk’iturufu y’uyu Mukuru w’Igihugu kugira ngo izamufashe kugera ku byifuzo bye, nyamara ubutegetsi bwe bwararanzwe no guhuzagurika bya hato na hato.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 4 =

Previous Post

Ibisobanuro ku mpamvu y’izamurwa ry’imisanzu ya Pansiyo ryatumye havuka impaka

Next Post

BREAKING: Umusirikare wa RDF uregwa kwica abaturage batanu yaburanishirijwe imbere y’imbaga abanza gutanga inzitizi

Related Posts

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

by radiotv10
16/09/2025
0

Ifoto yafashwe mu 1863 yerekana umucakara yuzuye inkovu umugongo wose, igaragaza amateka y’ubucakara bwakorewe abirabura muri Leta Zunze Ubumwe za...

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

by radiotv10
16/09/2025
0

Ikubuga cy’Indege Mpuzamahanga cyitiriwe Melchior Ndadaye kiri i Bujumbura mu Burundi, cyamaze ijoro ryose nta ndege zikigwaho cyangwa ngo zihaguruke...

Umusatsi amaranye imyaka 15 watumye yandikwa mu banyaduhigo ku Isi

Umusatsi amaranye imyaka 15 watumye yandikwa mu banyaduhigo ku Isi

by radiotv10
16/09/2025
0

Umunyamerikakazi Aevin Dugas, ari mu byishimo nyuma yo kwandikwa mu gitabo cy’abanyaduhigo ku Isi ‘Guinness World Records’, aho yagize umusatsi...

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

by radiotv10
15/09/2025
0

Umugaba Mukuru w’Igisirikare cy’Ihuriro AFC/M23, Maj Gen Sultani Makenga, yasabye abasirikare 7 437 binjiye muri iki Gisirikare, ko bagomba kwitegura...

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

by radiotv10
15/09/2025
0

Joseph Kabila Kabange wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yageneye Abanyekongo ubutumwa, abamenyesha ko adashobora kwicara ngo arebere...

IZIHERUKA

Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda
MU RWANDA

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

by radiotv10
17/09/2025
0

Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

17/09/2025
Rwanda’s political readiness to host the World on two wheels

Rwanda’s political readiness to host the World on two wheels

17/09/2025
U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

16/09/2025
Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

16/09/2025
Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

16/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
BREAKING: Umusirikare wa RDF uregwa kwica abaturage batanu yaburanishirijwe imbere y’imbaga abanza gutanga inzitizi

BREAKING: Umusirikare wa RDF uregwa kwica abaturage batanu yaburanishirijwe imbere y’imbaga abanza gutanga inzitizi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

Rwanda’s political readiness to host the World on two wheels

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.