Thursday, November 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Amakuru agezweho ku mukino utegerejwe na benshi mu Rwanda ni amateka yiyanditse

radiotv10by radiotv10
06/12/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Amakuru agezweho ku mukino utegerejwe na benshi mu Rwanda ni amateka yiyanditse
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko amatike yo kwinjira mu mukino uzahuza iyi kipe na mucyeba wayo APR FC, muri Sitade Amahoro yakira abantu ibihumbi 45, yamaze kugurwa yose, bukavuga kandi ko ari amateka mashya yiyanditse.

Ni umukino w’ikirarane utegerejwe kuri uyu wa Gatandatu tariki Indwi Ukuboza 2024 muri Sitade Amahoro iri muri nziza kandi zakira abafana benshi ku Mugabane wa Afurika.

Kuva hashyirwa hanze uburyo bwo kugura amatike yo kwinjira muri uyu mukino uzakirwa na Rayon Sports, ubuyobozi bw’iyi kipe bwakomeje kugaragaza uko akomeje kugurwa, aho ay’abifite nko mu myanya ya VIP yahise ashira ku isoko.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Ukuboza 2024, hari hasigaye amatike macye yo mu myanya y’ahasanzwe, ariko muri iki gicamunsi, iyi kipe yatangaje ko amatike yose yamaze gushira.

Mu butumwa bwishimira aka gahigo, ubuyobozi bwa Rayon Sports bugira icyo buvuga ku kuba amatike yose yamaze kugurwa, bwagize buti “Amateka mashya aranditswe.”

Uyu mukino w’ikirarane wagiye wigizwa inyuma, wabanjirijwe n’impaka ndende, dore ko ari uw’ishiraniro uba utegerejwe cyane kurusha indi mu mupira w’amaguru mu Rwanda.

Uyu mukino ugiye kuba mu gihe ikipe ya Rayon Sports yicaye ku ntebe y’icyubahiro, aho iri ku mwanya wa mbere n’amanota 29 mu mikino 11 imaze gukina, mu gihe APR FC iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 19 mu mikino 9 imaze gukina.

Amatike yose yamaze kugurwa

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 3 =

Previous Post

Indwara y’amayobera yagaragaye muri Congo ikomeje kuba inshoberamahanga inahitana benshi

Next Post

Umujenerari uri mu kiruhuko cy’izabukuru wabaye mu buyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda yatawe muri yombi

Related Posts

Kwinjiza abafana ku buntu ni inyungu ku Mavubi cyangwa ni ukubamenyereza nabi?

Menya umwanya Amavubi yajeho ku Isi ku rutonde ngarukakwezi

by radiotv10
20/11/2025
0

Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda mu mupira w'amaguru, Amavubi yagumye ku mwanya wa 131 ku rutonde ngarukakwezi rw'Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru ku...

Iby’ingenzi byaranze itangwa ry’ibihembo by’abahize abandi mu mupira w’amaguru muri Afurika

Iby’ingenzi byaranze itangwa ry’ibihembo by’abahize abandi mu mupira w’amaguru muri Afurika

by radiotv10
20/11/2025
0

Ibihembo by'abahize abandi mu mupira w'Amaguru ku Mugabane wa Afurika (CAF Awards 2025) byaranze n'ubwiganze bw’Abanya-Morocco bigukanyemo byinshi dore ko...

23 bahagarariye u Rwanda baratangira gukina Shampiyona Nyafurika y’Amagare

23 bahagarariye u Rwanda baratangira gukina Shampiyona Nyafurika y’Amagare

by radiotv10
20/11/2025
0

Mu gihugu cya Kenya haratangira Shampiyona Nyafurika y’umukino w’amagare, aho u Rwanda ruhagarariwe n’abakinnyi 23 bari mu byiciro umunani. Abakinnyi...

Abanyamakuru b’ibiganiro bya siporo mu Rwanda bongeye guhabwa umuburo

Abanyamakuru b’ibiganiro bya siporo mu Rwanda bongeye guhabwa umuburo

by radiotv10
18/11/2025
0

Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura RMC rwongeye kwibutsa abanamakuru bakora ibiganiro bya siporo ko ibitangazamakuru bakorera atari imiyoboro yo gutambukirizamo ubutumwa bwo...

Bitunguranye inama idasanzwe yari yatumijwe muri Rayon yasubitswe ku mpamvu itazwi

Bitunguranye inama idasanzwe yari yatumijwe muri Rayon yasubitswe ku mpamvu itazwi

by radiotv10
17/11/2025
0

Umuyobozi w’Urwego rw'Ikirego rw’Umuryango wa Rayon Sports, Paul Muvunyi yatangaje ko Inama y’Inteko Rusange yari yatumije, isubitswe, ikazaba igihe kizatangazwa....

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar ugendereye u Rwanda
MU RWANDA

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar ugendereye u Rwanda

by radiotv10
20/11/2025
0

Eng.-Rwanda National Police begins probe into foreigners seen involved in violence in Kigali

Eng.-Rwanda National Police begins probe into foreigners seen involved in violence in Kigali

20/11/2025
Umwe mu mihanda ihuza Intara ebyiri mu Rwanda uramara amasaha arindwi utari nyabagendwa n’ibinyabiziga

Umwe mu mihanda ihuza Intara ebyiri mu Rwanda uramara amasaha arindwi utari nyabagendwa n’ibinyabiziga

20/11/2025
Icyo polisi y’u Rwanda ivuga ku bandi banyamahanga bagaragaye mu rugomo muri Kigali

Icyo polisi y’u Rwanda ivuga ku bandi banyamahanga bagaragaye mu rugomo muri Kigali

20/11/2025
Rusizi: Abavugwaho ubutekamutwe bafashwe n’uwo baraye bibye basanganwa bimwe mu byo bakoresha batuburira abantu

Rusizi: Abavugwaho ubutekamutwe bafashwe n’uwo baraye bibye basanganwa bimwe mu byo bakoresha batuburira abantu

20/11/2025
Uruganda rwaherewe uruhushya gukora inzoga mu bitoki rwatahuwe rukoresha ibiteye inkeke

Uruganda rwaherewe uruhushya gukora inzoga mu bitoki rwatahuwe rukoresha ibiteye inkeke

20/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umujenerari uri mu kiruhuko cy’izabukuru wabaye mu buyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda yatawe muri yombi

Umujenerari uri mu kiruhuko cy’izabukuru wabaye mu buyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda yatawe muri yombi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar ugendereye u Rwanda

Eng.-Rwanda National Police begins probe into foreigners seen involved in violence in Kigali

Umwe mu mihanda ihuza Intara ebyiri mu Rwanda uramara amasaha arindwi utari nyabagendwa n’ibinyabiziga

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.