Wednesday, October 29, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hatanzwe umucyo ku mufana wagaragaye yambitswe amapingu ku mukino wa Rayon na APR

radiotv10by radiotv10
09/12/2024
in MU RWANDA
0
Hatanzwe umucyo ku mufana wagaragaye yambitswe amapingu ku mukino wa Rayon na APR
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umufana wagaragaye yambitswe amapingu ku mukino w’ishiraniro wahuje APR FC na Rayon Sports, yatawe muri yombi kuko yari yanze guhaguruka mu mwanya atagenewe.

Ni umufana wagaragaye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki Indwi Ukuboza 2024, ubwo i Kigali kuri Sitade Amahoro hakinwaga umukino w’ikirarane wa APR na Rayon, warangiye amakipe yombi aguye miswi.

Amafoto n’amashusho by’uyu mufana wari wambaye imyambaro y’abafana b’ikipe ya Rayon Sports, yakomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bibazaga uko byagenze ngo atabwe muri yombi.

Ubwo Polisi yasubizaga umwe mu bashyize ku rubuga nkoranyambaga rwa X ifoto y’uyu mufana wibazaga icyo uyu mufana yazize, uru rwego rwavuze ko yari yicaye aho atagenewe yanagirwa inama yo kuhahaguruka akinangira.

Polisi y’u Rwanda yagize iti “Uyu yafashwe nyuma yuko yicaye mu mwanya wahariwe abantu bafite ubumuga muri Stade Amahoro, agirwa inama yo kuwuhagurukamo aranga.”

Uru rwego rushinzwe umutekano w’abantu n’ibyabo, rwaboneyeho kwibutsa abafana n’abakunzi b’umupira w’amaguru ko bakwiye kujya bubahiriza amategeko n’amabwiriza byimakaza ituze n’umutekano mu gihe baje kureba umupira.

Uyu mukino wabanjirijwe n’impaka ndende kubera uburyo aya makipe asanzwe ari amacyeba ya mbere mu Rwanda, wakurikiwe n’abafana buzuye Sitade Amahoro yakira abantu ibihumbi 45, dore ko n’amatike yo kuwinjiramo yashize mbere yuko uyu mukino ukinwa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty + 13 =

Previous Post

Polisi yinjiye mu kibazo cyo kuba habuze abapolisi bacunga umutekano ahari kubera umukino w’ikipe yayo

Next Post

Hatangajwe amakuru kuri dosiye ya ‘Animateur’ ukekwaho gusambanyiriza umwana ku ishuri

Related Posts

Impuruza ku businzi bukabije bugaragara mu rubyiruko rw’u Rwanda

Impuruza ku businzi bukabije bugaragara mu rubyiruko rw’u Rwanda

by radiotv10
29/10/2025
0

Impuguke mu buzima n’imiyoborere, ziravuga ko imyitwarire y’ubusinzi ikomeje kugaragara mu rubyiruko rw’u Rwanda ihangayikishije, zigasaba Leta kugira icyo ikora...

Icyo Minisitiri avuga ku mwana ufite ubumuga wagaragaje impano idasanzwe bigakora benshi ku mutima

Icyo Minisitiri avuga ku mwana ufite ubumuga wagaragaje impano idasanzwe bigakora benshi ku mutima

by radiotv10
29/10/2025
0

Nyuma yuko hagaragaye umwana ufite ubumuga akina umupira w’amaguru na bagenzi be batabufite akagaragaza impano idasanzwe, bigakora benshi ku mutima,...

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Ibyavugiwe mu ibazwa ry’umusore ukurikiranyweho kwica umubyeyi we barimo basangira

by radiotv10
29/10/2025
0

Umusore w’imyaka 33 y’amavuko wo mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza, akurikiranyweho kwica nyina babanaga, amuziza kuba yaranze...

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

by radiotv10
28/10/2025
0

Igikomangomakazi Spéciose Mukabayojo, umukobwa w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda hagati y’ 1896 n’ 1931, yitabiye Imana muri Kenya...

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

by radiotv10
28/10/2025
0

Inzego z’iperereza mu Rwanda zemeje ko nyiri uruganda rukora inzoga izwi nka ‘Be One Gin’ ari mu maboko y’inzego z’ubutabera,...

IZIHERUKA

Impuruza ku businzi bukabije bugaragara mu rubyiruko rw’u Rwanda
IMIBEREHO MYIZA

Impuruza ku businzi bukabije bugaragara mu rubyiruko rw’u Rwanda

by radiotv10
29/10/2025
0

Icyo Minisitiri avuga ku mwana ufite ubumuga wagaragaje impano idasanzwe bigakora benshi ku mutima

Icyo Minisitiri avuga ku mwana ufite ubumuga wagaragaje impano idasanzwe bigakora benshi ku mutima

29/10/2025
RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Ibyavugiwe mu ibazwa ry’umusore ukurikiranyweho kwica umubyeyi we barimo basangira

29/10/2025
Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

28/10/2025
Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

28/10/2025
Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

28/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Hatangajwe amakuru kuri dosiye ya 'Animateur' ukekwaho gusambanyiriza umwana ku ishuri

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Impuruza ku businzi bukabije bugaragara mu rubyiruko rw’u Rwanda

Icyo Minisitiri avuga ku mwana ufite ubumuga wagaragaje impano idasanzwe bigakora benshi ku mutima

Ibyavugiwe mu ibazwa ry’umusore ukurikiranyweho kwica umubyeyi we barimo basangira

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.