Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yatangiye gukurikirana ikibazo cyatumye ikipe yayo (Police Women FC) iterwa mpaga na Bugesera Women FC, kuko habuze abacunga umutekano aho wari kubera.
Uyu mukino wo muri Shampiyona mu cyiciro cy’abagore, wagombaga guhuza Police Women FC na Bugesera Women FC kuri iki Cyumweru tariki 08 Ukuboza 2024.
Ikipe ya Police Women FC yagombaga kwakira uyu mukino, yatewe mpaga n’iya Bugesera Women FC, kuko hari havuze abashinzwe umutekano wo kuwucungira aho wari gukinirwa, kandi bitemewe ko umukino ukinwa hatari abashinzwe umutekano.
Ni ikibazo cyavuzwe na bamwe mu bakurikiranira hafi ibya siporo mu Rwanda, ku mbuga nkoranyambaga, aho bibazaga ukuntu ikipe ya Polisi y’u Rwanda ibura Abapolisi bacunga umutekano ahari gukinirwa umukino wayo.
Umunyamakuru witwa Imfurayacu Jean Luc yagize ati “Ikipe ya Police W FC yatewe mpaga (3-0) ku mukino wa shampiyona yari gukina na Bugesera FC kuko abashinzwsme umutekano (Abapolisi) batabonetse.”
Uyu munyamakuru yakomeje abaza ubuyobozi bw’uru rwego rushinzwe umutekano w’abantu n’ibyabo, ati “Polisi y’u Rwanda ko mwatereranye ikipe yanyu?”
Mu gusubiza, ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda, bwagize buti “Ikibazo cyo kubura abashinzwe umutekano ku kibuga aho ikipe ya Police Women FC na Bugesera Women FC zagombaga guhura twatangiye kugikurikirana kandi ababigizemo uruhare bazahanwa uko bikwiriye.”
Uyu mukino wagombaga guhuza Police W FC wari kubera ku kibuga cya Masaka aho iyi kipe ya Polisi y’u Rwanda isanzwe yakirira imikino yayo.
RADIOTV10