Friday, October 24, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Polisi yinjiye mu kibazo cyo kuba habuze abapolisi bacunga umutekano ahari kubera umukino w’ikipe yayo

radiotv10by radiotv10
09/12/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Polisi yinjiye mu kibazo cyo kuba habuze abapolisi bacunga umutekano ahari kubera umukino w’ikipe yayo
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yatangiye gukurikirana ikibazo cyatumye ikipe yayo (Police Women FC) iterwa mpaga na Bugesera Women FC, kuko habuze abacunga umutekano aho wari kubera.

Uyu mukino wo muri Shampiyona mu cyiciro cy’abagore, wagombaga guhuza Police Women FC na Bugesera Women FC kuri iki Cyumweru tariki 08 Ukuboza 2024.

Ikipe ya Police Women FC yagombaga kwakira uyu mukino, yatewe mpaga n’iya Bugesera Women FC, kuko hari havuze abashinzwe umutekano wo kuwucungira aho wari gukinirwa, kandi bitemewe ko umukino ukinwa hatari abashinzwe umutekano.

Ni ikibazo cyavuzwe na bamwe mu bakurikiranira hafi ibya siporo mu Rwanda, ku mbuga nkoranyambaga, aho bibazaga ukuntu ikipe ya Polisi y’u Rwanda ibura Abapolisi bacunga umutekano ahari gukinirwa umukino wayo.

Umunyamakuru witwa Imfurayacu Jean Luc yagize ati “Ikipe ya Police W FC yatewe mpaga (3-0) ku mukino wa shampiyona yari gukina na Bugesera FC kuko abashinzwsme umutekano (Abapolisi) batabonetse.”

Uyu munyamakuru yakomeje abaza ubuyobozi bw’uru rwego rushinzwe umutekano w’abantu n’ibyabo, ati “Polisi y’u Rwanda ko mwatereranye ikipe yanyu?”

Mu gusubiza, ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda, bwagize buti “Ikibazo cyo kubura abashinzwe umutekano ku kibuga aho ikipe ya Police Women FC na Bugesera Women FC zagombaga guhura twatangiye kugikurikirana kandi ababigizemo uruhare bazahanwa uko bikwiriye.”

Uyu mukino wagombaga guhuza Police W FC wari kubera ku kibuga cya Masaka aho iyi kipe ya Polisi y’u Rwanda isanzwe yakirira imikino yayo.

Ikipe ya Police W FC yatewe mpaga

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 + 13 =

Previous Post

Amakipe ahagarariye u Rwanda mu irushanwa Nyafurika yitwaye neza arimo iyatsinze iyo muri Congo

Next Post

Hatanzwe umucyo ku mufana wagaragaye yambitswe amapingu ku mukino wa Rayon na APR

Related Posts

Umuti uzarandura ikibazo cy’imisifurire kiri mu bizambya ruhago nyarwanda uri mu nzira

Umuti uzarandura ikibazo cy’imisifurire kiri mu bizambya ruhago nyarwanda uri mu nzira

by radiotv10
24/10/2025
0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko riri mu biganiro na FIFA kugira ngo shampiyona yo mu Rwanda itangire...

Mukura yanditse yerura ko itishimiye imisifurire mu mukino wayo na APR

Hatangajwe ibyemezo byafatiwe abasifuzi bayoboye imikino yazamuye impaka irimo uwa APR na Mukura

by radiotv10
23/10/2025
0

Komisiyo ishinzwe imisifurire mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yatangaje ibyemezo bishya bifitanye isano n’imikino ibiri ya Shampiyona iheruka...

Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon

Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon

by radiotv10
22/10/2025
0

Rugema Jocyline bakunze kwita 'Mado' yeguye ku mwanya w’ubunyamabanga muri Fan Base ya Rayon Sports FC, urwego ruhurije hamwe za...

Kigali igiye kwakira ibindi birori by’umukino w’amagare nyuma ya UCI Road World Championships

Kigali igiye kwakira ibindi birori by’umukino w’amagare nyuma ya UCI Road World Championships

by radiotv10
22/10/2025
0

Nyuma yuko Umujyi wa Kigali wakiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare, uyu Murwa Mukuru w’u Rwanda ugiye no kwakira ibirori byo guhemba...

Ibidasanzwe ku modoka nshya y’akataraboneka Rutahizamu ukomeye ku Isi Haaland yaguze

Ibidasanzwe ku modoka nshya y’akataraboneka Rutahizamu ukomeye ku Isi Haaland yaguze

by radiotv10
21/10/2025
0

Rutahizamu Erling Haaland ukinira ikipe ya Manchester City yo mu Bwongereza, yaguze imodoka nshya yo mu bwoko bwa Lamborghini ifite...

IZIHERUKA

Menya umubare w’imanza zakijijwe zitaregewe Inkiko hakoreshejwe ‘Plea Bargain’-ibiganiro by’Ubushinjacyaha n’abaregwa
MU RWANDA

Ibitekerezo bitangwa nyuma yuko hagaragajwe ko umubare w’imanza zisubirishwamo mu Rwanda wiyongera

by radiotv10
24/10/2025
0

Friday Debate: Should weekends be longer?

Friday Debate: Should weekends be longer?

24/10/2025
Umuti uzarandura ikibazo cy’imisifurire kiri mu bizambya ruhago nyarwanda uri mu nzira

Umuti uzarandura ikibazo cy’imisifurire kiri mu bizambya ruhago nyarwanda uri mu nzira

24/10/2025
Rusizi: Umukinnyi w’umupira w’amaguru yishwe n’amazi agerageza kujya muri Congo mu mukino wa gicuti

Rusizi: Umukinnyi w’umupira w’amaguru yishwe n’amazi agerageza kujya muri Congo mu mukino wa gicuti

24/10/2025
Impanuka ikomeye yatewe n’ipikipiki yatumye benshi bitaba Imana mu Buhindi

Impanuka ikomeye yatewe n’ipikipiki yatumye benshi bitaba Imana mu Buhindi

24/10/2025
Rutsiro: Ibyabanjirije inkuru y’akababaro ku mugabo n’umwana we muto birakekwa ko ari byo nyirabayazana

Rutsiro: Umugabo wari wagiye kwivuza yatashye yakirwa n’inkuru y’incamugongo

24/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatanzwe umucyo ku mufana wagaragaye yambitswe amapingu ku mukino wa Rayon na APR

Hatanzwe umucyo ku mufana wagaragaye yambitswe amapingu ku mukino wa Rayon na APR

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibitekerezo bitangwa nyuma yuko hagaragajwe ko umubare w’imanza zisubirishwamo mu Rwanda wiyongera

Friday Debate: Should weekends be longer?

Umuti uzarandura ikibazo cy’imisifurire kiri mu bizambya ruhago nyarwanda uri mu nzira

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.