Wednesday, October 29, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Uwari warabwiwe ko atazabyara amaze kurya ubunnyano bw’abana 3 yibarutse mu mwaka umwe gusa

radiotv10by radiotv10
23/11/2021
in Uncategorized
0
Uwari warabwiwe ko atazabyara amaze kurya ubunnyano bw’abana 3 yibarutse mu mwaka umwe gusa
Share on FacebookShare on Twitter

Emma Geairns w’imyaka 34 wo muri Poole ubu ni umubyeyi w’abana batatu nyuma yo kwibaruka impanga z’abahungu babiri bavutse bagwa mu nda undi mwana w’umukobwa w’umwaka umwe wabyawe n’uriya mugore wari warabwiwe ko atazabyara.

Emma Geairns w’imyaka 34 yibarutse impanga z’abahungu babiri ari bo Nowa na Arthur, nyuma y’iminsi ibiri gusa umukobwa we Harlow akoze isabukuru.

Izi mpanga, ubu zifite amezi icyenda, mu gihe Harlow, afite amezi 21. Bavutse nyuma y’uko Emma abwiwe ko bidashoboka ko atwite bitewe n’uko inkondo y’umura na nyababyeyi bitameze neza.

Emma ukora mu bijyanye n’iterambere ry’umutungo n’umugabo we Jamie w’imyaka 32, bagerageje kubyara umwaka umwe mbere yo gusama Harlow – maze baratungurwa ubwo bongeye gusama igihe umukobwa wabo muto yari afite amezi make.

Emma yabisobanuye agira ati “Mu byukuri twari twarahisemo gufata ikiruhuko cyo kugerageza nyuma y’umwaka hanyuma mu gihe cy’impeshyi tujya kunywa kandi turishimisha.”

Emma yari afite imyaka 25 igihe yabwirwaga n’abaganga ko afite amahirwe make yo gusama bisanzwe.

Yavuze ati “Ni ikintu cyaje nyuma yo kwisuzumisha, bavuze uburyo inkondo y’umura na nyababyeyi byanjye biteye bituma bidashoboka cyane. Muri icyo gihe, nahisemo kwibanda ku mwuga wanjye, ariko igihe nahuraga n’umugabo wanjye twahisemo gushaka kugerageza.”

Amaze kumenya ko atwite impanga yagize ati “Nabanje gukeka ko ari uruhinja rumwe.”

Icyakora uyu muryango uvuga ko urangije kubyara ku buryo bagiye kurera bariya bana batatu.

RadioTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − 2 =

Previous Post

APR ihamije ubushongore n’ubukaka imbere ya Rayon iraza nabi Abareyo babanje kumwenyura

Next Post

Imbogamizi mu gukingira: Umubyeyi umwe ati “Ibaze kuva i Kigali ukajya i Nyamasheke gusinyira umwana”

Related Posts

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

by radiotv10
25/08/2025
0

Umuryango wa Ngarambe François Xavier wifurije isabukuru nziza y’umwaka umwe umuhungu we Ngarambe Rwego usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri...

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

by radiotv10
31/07/2025
0

Nyuma yuko bamwe mu bagize Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, banditse basaba ko amatora y’iri Shyirahamwe asubikwa,...

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

by radiotv10
26/07/2025
0

In many African communities, turning 30 is seen as a milestone but for those who are single at that age,...

Inama idasanzwe ya Njyanama y’Akarere ka Nyanza yeguje Mayor Ntazinda

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

by radiotv10
09/05/2025
0

Ntazinda Erasme wahoze ari Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza uregwa Icyaha cy’ubushoreke n’icyo guta urugo, yafatiwe icyemezo cyo kurekurwa nyuma yuko...

Ibirambuye ku cyatumye u Rwanda ruhagarika imikoranire n’u Bubiligi

Icyo u Rwanda rwizeza Ababiligi nyuma yuko ruciye umubano n’Igihugu cyabo

by radiotv10
21/03/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko guca umubano w’iki Gihugu n’u Bubiligi, bitazagira ingaruka ku Babiligi bari mu Rwanda cyangwa abifuza...

IZIHERUKA

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana
MU RWANDA

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

by radiotv10
28/10/2025
0

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

28/10/2025
Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

28/10/2025
Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

28/10/2025
Ntibirajya mu murongo neza-Brig.Gen Deo wa APR yavuze birambuye ku mitoreze y’umutoza mushya

Ntibirajya mu murongo neza-Brig.Gen Deo wa APR yavuze birambuye ku mitoreze y’umutoza mushya

28/10/2025
Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

28/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Imbogamizi mu gukingira: Umubyeyi umwe ati “Ibaze kuva i Kigali ukajya i Nyamasheke gusinyira umwana”

Imbogamizi mu gukingira: Umubyeyi umwe ati “Ibaze kuva i Kigali ukajya i Nyamasheke gusinyira umwana”

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.