Tuesday, October 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umugabo washatse kwicisha umugore we umuhoro amusanze iwabo yabyisobanuyeho imbere y’Urukiko

radiotv10by radiotv10
14/12/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
RIB yafunze Animateri wiyemerera ko yakubise inshyi mu matwi umunyeshuri bikamuviramo kuvamo amaraso
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo w’imyaka 39 ukurikiranyweho gushaka kwicira umugore iwabo aho yari yahukaniye mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza, ashatse kumutemesha umuhoro, yemereye Urukiko ko yakoze icyaha, avuga ko yabitewe n’umujinya.

Uyu mugabo yaburanishijwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye, akurikiranyweho iki cyaha cyo gushaka kwivugana umugore aho yari amusanze iwabo yahukaniye mu Mudugudu wa Nyamutobo, Akagari ka Kabuga, Umurenge wa Nyagisozi, mu Karere ka Nyanza.

Ni icyaha cyabaye mu ijoro ryo ku ya 24 Ukwakira 2024, akaba akurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwaburanye muri uru rubanza.

Ubushinjacyaha dukesha aya makuru, buvuga ko “Mu iburanisha, uregwa yaburanye yemera icyaha; avuga ko yabyutse sa sita z’ijoro afata umuhoro, asanga umugore we iwabo aho yari yarahukaniye.”

Ubushinjacyaha bukongera buti “Akomeza avuga ko agezeyo yamusanze aho yari aryamye akamukubita umuhoro mu mutwe no mu ijosi. Asobanura ko yabitewe n’umujinya, akabisabira imbabazi.”

Muri uru rubanza rwahise rupfundikirwa, Ubushinjacyaha bwasabiye uregwa igifungo cy’imyaka 25 hashingiwe ku ngingo ya 21 n’iya 107 z’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Urukiko Rwisumbuye rwa Huye, rwahise rupfundikira uru rubanza, rwanzura ko ruzasoma umwanzuro warwo tariki 31 Ukuboza 2024.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × four =

Previous Post

Huye: Igisubizo kidahagije gihabwa abambuwe amafaranga y’akazi bakoreye Ikigo Nderabuzima

Next Post

Menya ab’ingenzi b’amazina azwi bize mu Ishuri rya Gisirikare ryarangijemo Brian Kagame

Related Posts

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

by radiotv10
28/10/2025
0

Igikomangomakazi Spéciose Mukabayojo, umukobwa w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda hagati y’ 1896 n’ 1931, yitabiye Imana muri Kenya...

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

by radiotv10
28/10/2025
0

Inzego z’iperereza mu Rwanda zemeje ko nyiri uruganda rukora inzoga izwi nka ‘Be One Gin’ ari mu maboko y’inzego z’ubutabera,...

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

by radiotv10
28/10/2025
0

Princess Spéciose Mukabayojo, the daughter of King Yuhi V Musinga who ruled Rwanda between 1896 and 1931, has passed away...

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

by radiotv10
28/10/2025
0

The Government of Rwanda has announced that the new digital national ID project, estimated to cost over Rwf 100 billion,...

Umunyarwanda arakekwaho kwicira umugore we mu Bufaransa amuteraguye ibyuma

Umunyarwanda arakekwaho kwicira umugore we mu Bufaransa amuteraguye ibyuma

by radiotv10
28/10/2025
0

Umugabo w’Umunyarwanda w’imyaka 39 y’amavuko, arakekwaho kwicisha icyuma umugore we na we w’Umunyarwandakazi w’imyaka 38, babanaga mu Bufaransa, ubwo yahengeraga...

IZIHERUKA

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana
MU RWANDA

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

by radiotv10
28/10/2025
0

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

28/10/2025
Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

28/10/2025
Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

28/10/2025
Ntibirajya mu murongo neza-Brig.Gen Deo wa APR yavuze birambuye ku mitoreze y’umutoza mushya

Ntibirajya mu murongo neza-Brig.Gen Deo wa APR yavuze birambuye ku mitoreze y’umutoza mushya

28/10/2025
Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

28/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Menya ab’ingenzi b’amazina azwi bize mu Ishuri rya Gisirikare ryarangijemo Brian Kagame

Menya ab’ingenzi b’amazina azwi bize mu Ishuri rya Gisirikare ryarangijemo Brian Kagame

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.