Thursday, July 31, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rusizi: Abatuye ku Kirwa barashinja umukire kubakorera ibidakwiye anabashyiraho iterabwoba

radiotv10by radiotv10
17/12/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Rusizi: Abatuye ku Kirwa barashinja umukire kubakorera ibidakwiye anabashyiraho iterabwoba
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu batuye ku Kirwa cya Gihaya giherereye mu Kiyaga cya Kivu mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi, baravuga ko umukire uri kuhubaka Hoteli, akomeje kubagurira ubutaka, kandi agasa nk’ubashyiraho iterabwoba kugira ngo abishyure amafaranga ashaka bo atabanyura.

Aba baturage bavuga ko batamenya uburyo ibiciro bagurirwaho bishyirwaho, ahubwo ko bajya kubona bakabona umushoramari azanye impapuro zanditseho ibiciro bavuga ko ari intica ntikize.

Bizimungu Narcisse yagize ati “Araza nyine akadushyiraho igitutu ngo amafaranga ari ku gipapuro azanye ni ayo ngayo kandi ngo nitubyanga Leta izahafatira ubuntu. Ni uko aza adushyiraho ubwoba.”

Mateso Beatha na we ati “Ntabwo muvugana igiciro, akubwira ko amafaranga ari ku gipapuro atari buyarenze, uyafate cyangwa urorere. Iyo utayafashe arakubwira ngo guma aho amaherezo uzamushaka.”

Aba baturage bavuga ko bagenzi babo baguriwe mbere bakishyurwa, bagerageje kugura ubundi butaka hakuno bikanga, kuko amafaranga bahawe adahagije, none bamwe bakaba bari gusembera kuri iki kirwa, none byatumye bafata isomo ko batagomba kwakira amafaranga yose bahawe.

Bizimungu akomeza agira ati “Twamaze gufata ibyemezo, azakore uko ashaka ubutaka ni ubwa Leta, ariko twe ntabwo tuzemera ayo mafaranga atagira icyo atumarira. Ubwo Leta nimushyigikira mu kuhafata ku ngufu ntakundi.”

Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Rusizi, Habimana Alfred avuga ko ubuyobozi bugiye gukurikirana iki kibazo, kugira ngo bwumvikanishe aba baturage n’umushoramari.

Ati “Icy’uko amafaranga abaha batayishimira ntacyo twari tuzi, ubwo turakimenye tuyigiye kuvugana n’uwo mushoramari turebe uburyo bajya bishyurwa amafaranga yagira icyo abamarira.”

Uyu muyobozi avuga ko ibyo kuba uyu mushoramari abwira abaturage ko nibanga amafaranga abaha ubutakaza buzafatwa na Leta, atari byo, ahubwo ko ari iterabwi.

Ati “Kubabwira ko Leta izahamuhera ubuntu ryaba ari iterabwoba kandi  nta muntu ufite ububasha bwo gutera undi ubwoba ngo amuhe umutungo we.”

Si ubwa mbere abaturage bo ku kirwa cya Gihaya bitaganyijwe ko cyizagenerwa ubukerarugendo baba batatse akarengane bakorerwa n’umushoramari uri kuhubaka hoteli, kuko no mu myaka ibiri ishize nabwo bigeze kumvikana bavuga iki kibazo.

Aba baturage bavuga ko umukire abashyiraho iterabwoba
Bavuga ko bamaze igihe bituriye kuri iki Kirwa ariko umuherwe akaba ashaka kubarenganya
Uyu mushoramari ari kuhubaka Hoteli

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 + thirteen =

Previous Post

Ikihishe inyuma yo kuba Tshisekedi yaragiye aho yagombaga guhurira na Kagame kandi abizi ko byasubitswe

Next Post

Gen.Muhoozi yahaye integuza y’akaga gashobora kuba ku bacancuro b’abazungu bari muri Congo

Related Posts

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

by radiotv10
30/07/2025
0

Polisi yo mu Karere ka Huye yafashe abasore 9 bakekwaho ibikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage by’ubujura bakoraga bitwaje intwaro gakondo zirimo...

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

by radiotv10
30/07/2025
0

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame yemeje ikiruhuko ku basirikare 1 081 barimo 9 bo...

Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

by radiotv10
30/07/2025
0

Umugabo w’imyaka 48 wari uzwiho ubusinzi, yasanzwe yapfuye mu mukingo wa metero zirindwi mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka...

Ntitubinginga-Igisubizo u Rwanda ruha abatekereza ko rwemeye gusinyana na Congo amasezerano ngo rukurirweho ibihano

Ntitubinginga-Igisubizo u Rwanda ruha abatekereza ko rwemeye gusinyana na Congo amasezerano ngo rukurirweho ibihano

by radiotv10
30/07/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko kuba Guverinoma y’u Rwanda yaremeye gushyira umukono ku masezerano y’amahoro na...

Hasobanuwe intandaro y’ibura ry’amazi ryakajije uburemere mu Mujyi wa Kigali n’umuti riri kuvugutirwa

Hasobanuwe intandaro y’ibura ry’amazi ryakajije uburemere mu Mujyi wa Kigali n’umuti riri kuvugutirwa

by radiotv10
30/07/2025
0

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, yatangaje ko ikibazo cy’ibura ry’amazi riri kugaragara muri iyi minsi, cyatewe n’igabanuka ry’ayo mu mugezi wa Nyabarongo...

IZIHERUKA

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage
MU RWANDA

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

by radiotv10
30/07/2025
0

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

30/07/2025
Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

30/07/2025
Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

30/07/2025
Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

30/07/2025
Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

30/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Gen.Muhoozi yahaye integuza y’akaga gashobora kuba ku bacancuro b’abazungu bari muri Congo

Gen.Muhoozi yahaye integuza y’akaga gashobora kuba ku bacancuro b’abazungu bari muri Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.