• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ibyo Gen.Muhoozi yatangaje kuri Tshisekedi byatumye Umudipolomate wa Uganda atumizwaho

radiotv10by radiotv10
19/12/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Ibyo Gen.Muhoozi yatangaje kuri Tshisekedi byatumye Umudipolomate wa Uganda atumizwaho
Share on FacebookShare on Twitter

Uhagarariye Uganda (Chargé d’Affaires) muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatumijweho na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki Gihugu, kugira ngo asobanure ubutumwa buherutse gutangazwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Igihugu cye cya Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, kuri Perezida Tshisekezi.

Matata Twaha Magara ufite inshingano za Chargé d’Affaires [aba afite inshingano nk’iza Ambasaderi mu gihe icyo Gihugu kitamufite mu kindi] wa Uganda muri DRC, yitabye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Thérèse Kayikwamba Wagner kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ukuboza 2024.

Ubutumwa dukesha Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri DRC, buvuga ko “Thérèse Kayikwamba Wagner yatumije Matata Twaha Magara” kugira ngo “atange ibisobanuro ku biherutse gutangazwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda byerecyeye Perezida Tshisekedi.”

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya DRC ikomeza igira iti “Minisitiri yasabye ibisobauro by’ukuri by’aho ubuyobozi bwa Uganda buhagaze kuri ibi byatangajwe, ndetse banaganira ku ishusho y’umubano uri hagati y’Ibihugu byombi.”

Chargé d’Affaires wa Uganda muri DRC yatumijweho na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ngo asobanure ibya Gen. Muhoozi

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba umaze iminsi atambutsa ubutumwa kuri X [Twitter], aherutse kuvuga ku bibazo bimaze igihe hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda, aho yanavuze ku Bakuru b’Ibihugu byombi bagombaga guhurira mu biganiro by’i Luanda ariko bigasubikwa.

Gen Muhoozi yari yavuze ko ateganya kujya gusura Perezida Tshisekedi akamusaba ko habaho amahoro, kuko azi neza ko mugenzi we Perezida Paul Kagame we ari yo ahora ashyira imbere.

Mu butumwa bwatangajwe na Muhoozi ku rubuga rwa X hirya y’ejo hashize tariki 17 Ukuboza ariko akaza kubukura, yari yavuze ko “Perezida Kagame ahora ari umunyamahoro kandi nzi neza ko ashakira ineza DRC. Nzajya kureba umuvandimwe wanjye Perezida Tshisekedi musabe amahoro.”

Ni mu gihe kandi ku wa Mbere w’iki cyumweru, Gen Muhoozi yari yatambukije ubundi butumwa kuri X, aha integuza abacancuro b’abazungu bari mu burasirazuba bwa DRC, ko muri Mutarama umwaka utaha, ingabo ze za UPDF zizabagabaho ibitero simusiga.

Gen Muhoozi Kainerugaba aherutse gutangaza ko azajya gusaba amahoro Tshisekedi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 5 =

Previous Post

Umusore wari warakatiwe urwo gupfa kubera kwiba inkoko yafatiwe ikindi cyemezo

Next Post

Iby’ingenzi bikubiye mu butumwa Perezida Kagame yohererejwe n’Umuhuza w’u Rwanda na Congo

Related Posts

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

by radiotv10
02/06/2026
0

Ikibumbano cy’umukinnyi w’umupira w'amaguru, Lionel Messi cyari mu Buhindi, cyasenywe gikurwaho nyuma yuko abaturage bagize ikikango ko gishobora kuzahanuka kuko...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Next Post
Perezida Kagame yakiriye ubutumwa bw’umuhuza mu by’u Rwanda na Congo

Iby’ingenzi bikubiye mu butumwa Perezida Kagame yohererejwe n’Umuhuza w’u Rwanda na Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.