Wednesday, November 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

RDF yizeje umusanzu mu Ngabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu Burasirazuba bwa Afurika

radiotv10by radiotv10
20/12/2024
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
RDF yizeje umusanzu mu Ngabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu Burasirazuba bwa Afurika
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Nama y’Umuryango w’Itsinda ry’ingabo zihora ziteguye gutabara mu Bihugu by’Iburasirazuba bwa Afurika (EASF), Abagaba Bakuru bibukiranyije ko kugira ngo intego z’iri tsinda rigerweho, ari ukwimakaza ubufatanye muri uyu muryango, ndetse Umugaba Mukuru wa RDF, avuga ko Abakuriye Ingabo z’Ibihugu biwugize biteguye gukomeza gutanga umurongo uzafasha kuzamura ubushobozi bw’Ingabo.

Ni mu biganiro byabaye kuri uyu wa Kane tariki 19 Ukuboza 2024, aho Abagaba bakuru b’Ingabo zihora ziteguye gutabara zo mu Bihugu by’Iburasirazuba bwa Afurika (EASF) bifatanyije n’itsinda ry’inzobere mu nama ya 33 y’isuzumamikorere, iteraniye i Kigali, guhera tariki ya 16 kugeza kuya 21 Ukuboza 2024.

Abagaba bakuru b’Ingabo za EASF bashimangiye ubwitange bwa buri gihugu bigendeye ku masezerano y’ibihugu bigize uyu muryango, banashima ibitekerezo byatanzwe n’itsinda ry’inzobere byavuye mu biganiro n’inama bo bamazemo iminsi itatu.

Atangiza ku mugaragaro iyi nama, Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvenal Marizamunda; yashimye byimazeyo ubufatanye bukomeje kugaragara hagati y’ibihugu bigize uyu muryango bigamije kurinda, kwimakaza amahoro n’umutekano.

Agira ati “Dukwiriye gukomeza gukorera hamwe mu nzego za politiki, umutekano, iterambere, n’ibikorwa by’ubutabazi, twimakaza ubufatanye hagati y’ibihugu bigize uyu muryango, mu nzego z’ubukungu nkuko tubisabwa tukanabifashwamo n’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, kugira ngo dutange umusanzu wacu ku mahoro n’umutekano.”

Minisitiri Marizamunda yakomeje ashishikariza ibihugu bigize uyu muryango wa EASF kunoza uburyo bwo gutabara, bityo bikabugira byiteguye no guhangana n’ibibazo bikomeje kwigaragaza, gukoresha neza umutungo mu rwego rwo kwimakaza amahoro n’umutekano mu karere no ku mugabane hose.

Mu izina ry’Akanama k’Abagaba bakuru b’Ingabo muri EASF, General MK Mubarakh, akaba n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yavuze ko Abagaba bakuru b’Ingabo za EASF biteguye gutanga inama n’umurongo ngenderwaho ukenewe kugira ngo hongerwe ubushobozi bw’Ingabo ngo zihore ziteguye gukora no kurinda umutekano.

Brig Gen (Rtd) Paul Kahuria Njema, umuyobozi mukuru wa EASF, yashimiye cyane iri tsinda ry’inzobere n’abandi, ku nama, ibitekerezo batanze bizafasha cyane cyane kwitegura mu mikorere, kunoza no kwirinda amakimbirane.

Iyi nama nsuzumamikorere ya 33 ya EASF ihuriranye nuko uyu muryango urimo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 umaze ushinzwe, yateguwe ku nsanganyamatsiko igira iti “Imyaka makumyabiri y’ubwitange, mu kwimakaza amahoro n’umutekano mu karere.”

Uyu muryango ugizwe n’ibihugu icumi, ukaba ukorera mu mahame remezo by’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Minisitiri w’Ingabo yafunguye ku mugaragaro iyi nama
Ni inama yitabiriwe n’inzobere zo muri ibi Bihugu

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 5 =

Previous Post

Icyo ubuyobozi buvuga ku Barasita basabye kwigaragambya bamagana ibyatangajwe ‘n’Intumwa y’Imana’ Gitwaza

Next Post

Impinduka zihutirwa Tshisekedi yakoze mu Buyobozi Bukuru bwa FARDC 

Related Posts

Why every young woman should learn a practical trade

Why every young woman should learn a practical trade

by radiotv10
12/11/2025
0

In today’s fast-changing world, learning a practical trade has become one of the smartest decisions a young woman can make....

Byinshi ku rupfu rutunguranye rw’umwarimu uzwi mu Rwanda mu kwigisha gutwara imodoka

Byinshi ku rupfu rutunguranye rw’umwarimu uzwi mu Rwanda mu kwigisha gutwara imodoka

by radiotv10
12/11/2025
0

Iraguha Clement wari uzwi nka Mwarimu Clement mu kazi ko kwigisha gutwara imodoka, yitabye Imana bikekwa ko yiyahuye mu Kiyaga...

Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

by radiotv10
11/11/2025
0

Sosiyete y’Igihigu Ishinzwe Ingufu-REG yasobanuye ko ibura ry’umuriro w’amashanyarazi ryabaye ku Cyumweru mu bice hafi ya byose by’Igihugu, ryaturutse ku...

Hagaragajwe igipimo cy’imvura igiye kugwa mu Rwanda hanatangwa ubujyanama ku Baturawanda

Hagaragajwe igipimo cy’imvura igiye kugwa mu Rwanda hanatangwa ubujyanama ku Baturawanda

by radiotv10
11/11/2025
0

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere cyatangaje ko muri iki gice cya kabiri cy’ukwezi k’Ugushyingo, mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hejuru y’isanzwe...

Intego y’ibiganiro byahuje Abapadiri n’Ababikira bo mu Rwanda, Congo n’u Burundi

Intego y’ibiganiro byahuje Abapadiri n’Ababikira bo mu Rwanda, Congo n’u Burundi

by radiotv10
11/11/2025
0

Abapadiri n’Ababikira ba Kiliziya Gatulika yo mu Rwanda, mu Burundi no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bahuye mu biganiro...

IZIHERUKA

Why every young woman should learn a practical trade
IMIBEREHO MYIZA

Why every young woman should learn a practical trade

by radiotv10
12/11/2025
0

Umunyezamu Kwizera Olivier utaheruka kwambara umwambaro w’Amavubi yongeye guhamagarwa mu ikipe y’Igihugu

Umunyezamu Kwizera Olivier utaheruka kwambara umwambaro w’Amavubi yongeye guhamagarwa mu ikipe y’Igihugu

12/11/2025
Byinshi ku rupfu rutunguranye rw’umwarimu uzwi mu Rwanda mu kwigisha gutwara imodoka

Byinshi ku rupfu rutunguranye rw’umwarimu uzwi mu Rwanda mu kwigisha gutwara imodoka

12/11/2025
Aimable Nsabimana yahishuye ko yatekereje kureka umupira kubera ubuhemu yakorewe na Perezida wa Rayon

Aimable Nsabimana yahishuye ko yatekereje kureka umupira kubera ubuhemu yakorewe na Perezida wa Rayon

11/11/2025
Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

11/11/2025
Uganda: Ibyo Museveni yavuze ku mugambi unugwanugwa byatumye bamwe bari bawurimo bisubiraho

Museveni yaburiye Abanya-Uganda bashobora gutekereza kuzigana Abanya-Tanzania bakazigaragambya mu bihe by’amatora

11/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Impinduka zihutirwa Tshisekedi yakoze mu Buyobozi Bukuru bwa FARDC 

Impinduka zihutirwa Tshisekedi yakoze mu Buyobozi Bukuru bwa FARDC 

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Why every young woman should learn a practical trade

Umunyezamu Kwizera Olivier utaheruka kwambara umwambaro w’Amavubi yongeye guhamagarwa mu ikipe y’Igihugu

Byinshi ku rupfu rutunguranye rw’umwarimu uzwi mu Rwanda mu kwigisha gutwara imodoka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.